Kaminuza idafite inyubako yayo bwite ntizongera kwemererwa gukora

Sangiza iyi nkuru

Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na za Kaminuza, HEC, yatangaje ko iri gutegura amabwiriza avuguruye azajya agenderwaho mu kwemerera kaminuza nshya gukorera mu Rwanda, kimwe n’izisanzwe zikora zikaba nazo zisabwa kuzayubahiriza mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi. Amwe muri yo ni uko ntayo izongera kwemererwa gukora idafite inyubako yayo bwite cyangwa ubushobozi budashingiye ku nguzanyo.

Aya mabwiriza mashya agiye gushyirwaho nyuma y’uko Minisiteri y’Uburezi iherutse gufunga kaminuza eshatu bitewe n’uko isuzuma ryagaragaje ko zitatangaga ireme ry’uburezi rikenewe ku banyeshuri zigishaga.

Umuyobozi mukuru w’Inama y’Igihugu y’Uburezi (HEC), Dr Rose Mukankomeje mu kiganiro yagiranye na KT Radio, yavuze ko Leta y’u Rwanda itazakomeza kwihanganira kubona kaminuza nyinshi zigenga zishingwa nyamara zidatanga uburezi buri ku rwego rukenewe. Avuga ko icyuho cyari gihari kiri mu byateye gufungwa kwa ziriya kaminuza eshatu.

Yagize Ati: “Usanga ba nyiri za kaminuza baba biteze guhemba abarimu imishahara ku nguzanyo cyangwa ari uko abanyeshuri bamaze kwishyura amafaranga y’ishuri, ibyo bivuze ngo niba umunyeshuri atishyuye, abarimu n’abandi bakozi ntibazishyurwa. Aya ni amakosa tudashaka kuzongera kubona ukundi.”

Dr Mukankomeje yavuze ko rimwe muri aya mabwiriza agiye gushyirwa hanze ari iribuza ba rwiyemezamirimo bashinga kaminuza bagombye kwaka inguzanyo muri banki. Yavuze kandi ko uzajya ahabwa uburenganzira bwo gukora ari uzaba yerekana ko afite ibikoresho n’inyubako ye bwite adakodesha.

Ikindi ni uko rwiyemezamirimo ugiye gushinga kaminuza, azajya abanza kwerekana ko afite ubushobozi bwo guhemba abakozi be bose mu gihe runaka, uhereye igihe itangiriye gukora hatabayeho kwiringira inguzanyo cyangwa amafaranga yishyurwa n’abanyeshuri.

Ati: “Kaminuza igendera ku kubona amikoro ari uko abanyeshuri bishyuye cyangwa inguzanyo, iba iri mu byago byo kubura amikoro mu gihe nk’abanyeshuri babaye bake cyangwa ntibishyurire ku gihe. Ayo ni amakosa yakozwe na kaminuza ziherutse gufungwa.”

Kuva mu mwaka ushinze ni bwo Kaminuza ya Kibungo yatangiye kuvugwamo ibibazo by’amikoro byatumye ijya mu myenda myinshi ya banki ndetse no kudahemba abakozi, byagize ingaruka ku myigishirize kugeza ubwo MINEDUC ifashe icyemezo cyo kuyifunga mu mpera za Kamena uyu mwaka.

Kubura amikoro n’inguzanyo nyinshi kandi ni byo byateye ifungwa rya kaminuza nka Christian University of Rwanda ya Dr Pierre Damien Habumuremyi na Kaminuza ya Kibungo (INATEK/UNIK).

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Kaminuza idafite inyubako yayo bwite ntizongera kwemererwa gukora
    Mu Rwanda usanga hari igihe abayobozi baba bafite imvugo zivuguruzanya; rimwe bakangurira ba rwiyemezamirimo kwihangira imirimo bamara gushoramo imari leta igasubira inyuma iti hari ibitaragenze neza ikabihagarika cg igashyiraho andi mabwiriza asa nk’aho arimo amananiza.Ubu se nta zindi kaminuza zifite inyubako zazo zitari guhemba abarimu?

    1. Kaminuza idafite inyubako yayo bwite ntizongera kwemererwa gukora
      Francis we ndumva afata kudahemba abarimu nko kuba indashyikirwa. Ese kuki batumva ko bagiye gushyira abanyeshuri mu maboko y’abarimu bihembye bazaba badakorera inyungu za kaminuza kuko baza batactiyumvamo? Aha HEC izaharebe neza. Ishoramari ntibivuga itekamutwe.

    2. Kaminuza idafite inyubako yayo bwite ntizongera kwemererwa gukora
      Francis we ndumva afata kudahemba abarimu nko kuba indashyikirwa. Ese kuki batumva ko bagiye gushyira abanyeshuri mu maboko y’abarimu bihembye bazaba badakorera inyungu za kaminuza kuko baza batactiyumvamo? Aha HEC izaharebe neza. Ishoramari ntibivuga itekamutwe.

  2. Kaminuza idafite inyubako yayo bwite ntizongera kwemererwa gukora
    Mu Rwanda usanga hari igihe abayobozi baba bafite imvugo zivuguruzanya; rimwe bakangurira ba rwiyemezamirimo kwihangira imirimo bamara gushoramo imari leta igasubira inyuma iti hari ibitaragenze neza ikabihagarika cg igashyiraho andi mabwiriza asa nk’aho arimo amananiza.Ubu se nta zindi kaminuza zifite inyubako zazo zitari guhemba abarimu?

  3. Kaminuza idafite inyubako yayo bwite ntizongera kwemererwa gukora
    Francis asa nukeka ko kudahemba lecturer ari sawa.
    Ariko yibuke ko uyu azagaruka muri September atagikunda kaminuza nabanyeshuri kuko itamwitayeho.
    As example, hari zimwe zanze no kubaha cash za supervision kandi abanyeshuri barishyuye. Batandukanye ishoramari no guteka umutwe.

  4. Kaminuza idafite inyubako yayo bwite ntizongera kwemererwa gukora
    Francis asa nukeka ko kudahemba lecturer ari sawa.
    Ariko yibuke ko uyu azagaruka muri September atagikunda kaminuza nabanyeshuri kuko itamwitayeho.
    As example, hari zimwe zanze no kubaha cash za supervision kandi abanyeshuri barishyuye. Batandukanye ishoramari no guteka umutwe.

  5. Kaminuza idafite inyubako yayo bwite ntizongera kwemererwa gukora
    Turabashimiye kubwibitekerezo byiza mutugezaho kumbwo kwita kuhazaza habana bu Rwanda nonese izongamba zizatangira ryari

  6. Kaminuza idafite inyubako yayo bwite ntizongera kwemererwa gukora
    Turabashimiye kubwibitekerezo byiza mutugezaho kumbwo kwita kuhazaza habana bu Rwanda nonese izongamba zizatangira ryari

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *