Faustin Twagiramungu ari mu buhungiro

Hashize imyaka 26 hagiyeho Guverinoma y’Inzibacyuho, yitwa ‘Iy’Ubumwe bw’Abanyarwanda’

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’iminsi 15 ingabo za RPA/FPR Inkotanyi zibohoye u Rwanda, nyuma y’amezi atatu n’iminsi 13 Juvénal Habyarimana wari Perezida w’u Rwanda apfuye, u Rwanda rwabonye Guverinoma y’inzibacyuho yiswe ‘Iy’Ubumwe bw’Abanyarwanda’ aho Perezida yabaye Bizimungu Pasteur, Faustin Twagiramungu aba Minisitiri w’Intebe .

Perezida Pasteur Bizimungu yeguye kuri uyu mwanya muri Werurwe 2000 asimburwa kuri uyu mwanya w’Umukuru w’Igihugu na Gen. Maj. Paul Kagame wari Visi-Perezida, icyo gihe yari anayoboye Minisiteri y’Ingabo.

Iyi Guverinoma yagiyeho hashingiwe ku masezerano ya Arusha yo ku wa 4 Kanama 1993, habamo isaranganwa ry’imyanya mu mashyaka atandukanye, arimo: FPR Inkotanyi yabonyemo imyanya umunani, PL (Parti Libéral) ihabwa itatu, MDR (Mouvement Démocratique Républicain) rya Grégoire Kayibanda rihabwa imyanya itanu, PSD (Parti Social Démocrate) rihabwa ibiri, PDC (Parti Démocrate Centriste) rihabwa umwe.

Abari bagize Guverinoma yose

Faustin Twagiramungu wari uhagarariye ishyaka rya MDR, yagizwe Minisitiri w’Intebe, gusa yeguye muri Kanama 1995, ahungira mu Bubiligi. Ubu ngubu yaremye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, rwa PDI Rwanda Rwiza. Alexis Kanyarengwe yabaye Minisitiri w’Intebe Wungirije, ndetse aba na Minisitiri w’Umurimo kugeza mu 1997 (yapfuye tariki ya 13 Ugushyingo 2006).

Faustin Twagiramungu ari mu buhungiro
Faustin Twagiramungu ari mu buhungiro

Harimo Rugenera Marc wagizwe Minisitiri w’Imari kugeza mu 1997, ubwo yahabwaga kuyobora indi Minisiteri. Higiro Prosper yagizwe Minisitiri w’Inganda, Dr. Karemera Joseph aba Minisitiri w’Ubuzima, avaho ajya kuba Minisitiri w’Uburezi, Gahima Kayumba Immaculée agirwa Minisitiri w’Itumanaho no Gutwara Ibintu n’Abantu, Mugabo Pie yagizwe Minisitiri w’Imibereho myiza, Dr. Bihozagara Jacques agirwa Minisitiri Ushinzwe Impunzi (yapfiriye mu Burundi mu 2016).

Higiro Prosper yari Minisitiri w'Inganda
Higiro Prosper yari Minisitiri w’Inganda

Ndagijimana Jean Marie yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu gihe cy’amezi ane, Sendashonga Seth yabaye Minisitiri w’Umutekano kugeza mu 1995 (yapfuye muri Gicurasi 1998 nyuma yo guhungira igihugu muri Kenya), Nkubito Alphonse Marie yagizwe Minisitiri w’Ubutabera kugeza mu 1995 (yapfuye mu 1996). Minisitiri w’Uburezi bw’Amashuri abanza n’ayisumbuye yabaye Rwigema Pierre Célestin kugeza mu 1995. Minisitiri w’Amashuri Makuru n’Ubushakashatsi yagizwe Dr. Nsengimana Joseph.

Rwigema Pierre Célestin ubu ari mu bagize Inteko ya EAC, EALA
Rwigema Pierre Célestin ubu ari mu bagize Inteko ya EAC, EALA

Dr. Iyamuremye Augustin yagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi, Ubworozi n’Amashyamba tariki ya 18 Kanama 1994, Birara Jean Berchmas yagizwe Minisitiri w’Igenamigambi tariki ya 2 Nzeri 1994, naho Nkuliyingoma Jean Baptiste yagizwe Minisitiri w’Itangazamakuru kugeza mu 1995, ubwo yajyaga mu buhungiro.

Dr. Iyamuremye Augustin ubu ayoboye Sena
Dr. Iyamuremye Augustin ubu ayoboye Sena

Inyumba Aloysie yagizwe Minisitiri w’Umuryango n’Iterambere ry’Umugore (yapfuye mu Kuboza 2012 azize uburwayi), Mazimhaka Patrick agirwa Minisitiri w’Urubyiruko n’amashyirahamwe (yapfuye muri Mutarama 2018), Ntikirutinka Charles yagizwe Minisitiri w’Ingufu n’Imirimo Rusange na Nayinzira Jean Népomuscène yagizwe Minisitiri w’Ubukerarugendo n’Ibidukikije (yapfuye muri Kanama 2014).

Inyumba Aloysie yapfuye mu Kuboza 2012
Inyumba Aloysie yapfuye mu Kuboza 2012

Kuva Pasteur Bizimungu yava ku mwanya wa Perezida, Paul Kagame ni we wayoboye n’ubundi leta y’inzibacyuho kugeza mu 2003 ubwo yatorwaga binyuze mu nzira ya demukarasi. Kuva icyo gihe habaye impinduka zitandukanye muri Guverinoma, by’umwihariko muri Minisiteri y’Uburezi. Hari kandi na Minisiteri zagiye zivaho, izindi zirahuzwa, kimwe n’uko hari iziyongeremo nka Minisiteri y’Ububyiruko n’Umuco, iya Siporo, izindi zirahuzwa, ziba imwe. Ubu ngubu, u Rwanda rufite guverinoma igizwe n’abantu 30 barimo Abaminisitiri n’Abanyamabanga ba leta. Uhagarariye iyi Guverinoma ni Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente.

Dr. Edouard Ngirente (ibumoso hejuru) ni we uyoboye Guverinoma y'u Rwanda ubu ngubu (ifoto:Igihe)
Dr. Edouard Ngirente (ibumoso hejuru) ni we uyoboye Guverinoma y’u Rwanda ubu ngubu (ifoto:Igihe)

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *