Abanduye Covid-19 biyongereyeho 22

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 20 Nzeri 2020 yatangaje ko abantu banduye Covid-19 biyongereyeho 22, mu gihe bipimo 1892 byafashwe. Abanduye barimo 14 banonetse i Kigali, bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi, 7 babonetse mu Karere ka Nyamagabe n’undi wabonetse muri Burera. Abamaze gukira iki cyorezo ni 2961 barimo 51 b’uyu munsi, abakirwaye bo […]
Indege yari ijyanye Perezida Tshisekedi i Goma yagiriye ikibazo mu nzira isubira iyo yavuye
Indege yari ijyanye Perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, FĂ©lix Tshisekedi mu mujyi wa Goma yagiriye ikibazo mu nzira, isubira iyo yari ivuye. Amakuru ya Radio Top Congo avuga ko indege y’uyu Mukuru w’Igihugu yagize ikibazo cya moteri ubwo yari imaze iminota 30 ihagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya N’djili giherereye muri Kinhsasa. Iyi […]
Kepa na Jorginho batumye Chelsea y’abakinnyi 10 itsindwa na Liverpool (Amafoto)

Ikipe ya Liverpool yegukanye amanota atatu y’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’Abongereza, nyuma yo gutsinda Chelsea ibitego 2-0. Ni umukino wari utegerejwe n’Isi yose Liverpool yatwaye igikombe cya shampiyona y’umwaka ushize, yari yasuyemo Chelsea yiyubatse cyane igura abakinnyi ku kibuga Stamford Bridge. Igice cya mbere cy’uyu mukino cyaranzwe n’uburyo buke hagati y’amakipe yombi. Chelsea yabonye […]
Dr Stella Nyanzi yafatiwe ku mupaka wa Uganda na Kenya
Dr Stella Nyanzi, ukunze kunyeganyeza ubutegetsi bwa Uganda, by’umwihariko, Perezida Museveni, kuri ubu akaba ari mu bifuza guhatanira umwanya w’ubudepite ahagarariye abagore bo muri Kampala, yafatiwe ku mupaka wa Busia uhuza Uganda na Kenya. Amakuru yashyizwe ahagaragara aravuga ko Dr Nyanzi yambutse umupaka akajya muri Kenya aciye mu nzira itemewe n’amategeko, aho kunyura ku mupaka […]
Icyoba ni cyose mu bakozi ba leta mu Rwanda
Icyoba ndetse n’impungenge ni byose mu bakozi ba leta mu Rwanda mu gihe hategerejwe ko ku itariki ya 01 Ukwakira 2020 ari bwo abakozi ba Leta bazatangira gushyirwa mu myanya hashingiwe ku mbonerahamwe nshya z’imirimo. Minisiteri y’Abakozi ba Lata n’Umurimo, ivuga koi bi byatumye bamwe mu bakozi batangira kwibaza byinshi ku hazaza habo mu bijyanye […]
RDC: Abasivili 4 batawe muri yombi n’uwo bari bagiye kuguraho imbunda zo kwirinda
Abasivili bane bagerageje kugura imbunda zo kujya birindisha, ahitwa Kainama, muri Groupement ya Banande-Kainama, muri Teritwari ya Beni, ho muri Kivu y’Amajyaruguru, umusirikare bari bagiye kuziguraho atuma bafatwa. Aya makuru yageze ku rubuga 7SUR7.CD kuri uyu wa Gatandatu, itariki 19 Nzeri 2020 atangajwe na sosiyete sivile yo muri aka gace. Jonas Bin Kasumba Zawadi, perezida […]
Chameleone yabuze amahirwe yo kuyobora Kampala azira kuterekana indangamuntu
Umuhanzi wo muri Uganda, Joseph Mayanja uzwi nka Jose Chameleone kuri uyu wa 20 Nzeri 2020 yatakaje amahirwe yo kuyobora umujyi wa Kampala azize ibirimo kuterekana ikarita ndangamuntu. Ni nyuma y’aho aya mahirwe yari yizeye yahawe Latif Ssebagala wigeze kuba umudepite. Jose Chameleone wagaragaje inyota yo kwinjira muri politiki yumvikana mu bitangazamakuru ko ashaka gusimbura […]
Yatunguwe no kubura smartphone ye akayibona irimo amafoto na videos z’inkende

Umunyeshuri wo mu gace ka Batu Pahat, mu gihugu cya Malaysia mu cyumweru gishize, yaguye mu kantu ubwo yaburaga telephone ye yo mu bwoko bwa smartphone, akaza kuyibona bukeye mu gashyamba irimo amafoto na videos z’inkende. Ibi byabaye mu gitondo cyo kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize ubwo uyu munyeshuri wo mu majyepfo ya Malaysia w’imyaka 20 […]
Perezida Kagame yatumiwe mu kwizihiza umunsi w’Ubwigenge bwa Guinea Bissau
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ni umwe mu batumirwa batumiwe na mugenzi wabo, Umaro Sissoco EmbalĂł, mu munsi mukuru w’ubwigenge bw’Igihugu cya Guinea Bissau uteganyijwe ku itariki 24 Nzeri. Nk’uko amakuru agera ku kinyamakuru Jeune Afrique dukesha iyi nkuru avuga, ngo abakuru b’ibihugu byinshi muri Afurika bari mu myiteguro yo kujya muri guinea Bissau kwifatanya […]
Hashize imyaka 44 Habyarimana, Mobutu na Bagaza bahuriye mu Rwanda_Impamvu ni iyi

Tariki ya 20 Nzeri 1976, JuvĂ©nal Habyarimana wari Perezida w’u Rwanda, Mobutu Sese Seko wari Perezida w’icyitwaga ZaĂŻre na Jean Baptiste Bagaza wari Perezida w’u Burundi bahuriye mu mujyi wa Gisenyi (ubu ni Rubavu). Icyabahurije muri uyu mujyi uri mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Rwanda ni ukugira ngo batangize Umuryango w’Akarere k’Ibiyaga Bigari, CEPGL (CommunautĂ© Economique […]
Uganda: Kaminuza ya Makerere yibasiwe n’inkongi y’umuriro ikaze

Inkongi y’umuriro yibasiye inyubako y’ubuyobozi bwa Kaminuza ya Makerere, izwi nka “Ivory Tower” imaze imyaka 79 ikorerwamo nk’uko byatangajwe kuri iki Cyumweru. “Abashinzwe ubutabazi bari mu bikorwa byo kuzimya iyi nkongo”, ibi akaba ari ibyatangajwe na kaminuza ivuga ko impamvu yateye iyi nkongi itaramenyekana. Ikinyamakuru Chimpreports kivuga ko kitabashije kubona ibitangazwa n’abayobozi saa 1:27 z’ijoro […]
E.U yababajwe no kongera gusubika inama y’abakuru b’ibihugu yagombaga kubera i Goma
Inteko ishinga amategeko y’Uburayi, mu mwanzuro wayo wemejwe ku wa Kane, itariki 17 Nzeri, yatangaje ko ibabajwe n’isubikwa ry’inama y’abakuru b’ibihugu yagombaga kubera i Goma, muri Kivu y’Amajyaruguru Kivu, ku itariki 13 Nzeri yari yatumijwe na Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, FĂ©lix Tshisekedi. Iyi nama nto, yagombaga guhuza abakuru b’ibihugu batanu bo mu […]
Byinshi ku mugenzo wa ’21 Gun Salute’ ukorerwa abanyacyubahiro
Uyu mugenzo wakozwe kuva mbere y’ikinyejana cya 14, aho ingabo zacurikaga amacumu yazo zikayashinga mu itaka mu rwego rwo kwerekana ko zitagambiriye intambara cyane mu gihe zabaga zinjiye ku butaka bw’amahanga, icyo kikaba ikimenyetso cy’amahoro. Iterambere ryaraje, icyari icumu gisimbuzwa imbunda zimwe za rutura, ndetse n’intego z’uyu mugenzo ziriyongera. Guhera mu kinyejana cya 18, ni […]
Nyagatare: Yafatanwe umufuka wuzuye amasashi yageragezaga kwinjiza mu gihugu
Umusore witwa Mugisha Juma w’imyaka 20, Mu ijoro rya tariki ya 17 rishyira tariki ya 18 Nzeri yafashwe n’inzego z’umutekano zikorera mu Murenge wa Kiyombe mu Karere ka Nyagatare afite umufuka wuzuyemo amasashe ibihumbi bibiri aje kuyacuruza mu Rwanda. Yafatiwe mu nzira zitemewe zo mu Kagari ka Gataba mu Mudugudu wa Rwagikunengwa mu Murenge wa […]
Amerika irahigisha uruhindu Abashinwa batanu
Urwego rushinzwe iperereza rwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, FBI, kuri uyu wa 19 2020 rwatangaje ko rushakisha Abashinwa batanu bagize itsinda ry’abajura bifashisha ikoranabuhanga (hackers) rizwi nka APT 41 cyangwa Barium. Abo ni Zhan Haoran, Tan Dailin, Qian Chuan, FU Kiang na Jiang Lizhi; bashinjwa gucengera mu ikoranabuhanga rihambaye ry’ibigo bitandukanye. FBI ivuga ko tariki […]
Perezida Magufuli yifuza ko Ndayishimiye w’u Burundi yayobora EAC
Perezida wa Repubulika ya Tanzania, Dr. John Pombe Magufuli yifuza ko Perezida Evariste Ndayishimiye yayobora Inama y’Abakuru b’Ibihugu y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC). Ni bumwe mu butumwa yamugeneye mu gihe uyu Mukuru w’Igihugu cy’u Burundi yari yamusuye kuri uyu wa 19 Nzeri 2020, ku nshuro ya mbere kuva yatorwa. Perezida Magufuli yagaragaje ko afitiye icyizere Ndayishimiye […]
Kabuga Felesiyani natanaburana, ifatwa rye ubwaryo ni ubutabera- IBUKA
Kuri benshi, ubusaza n’uburwayi bya Kabuga Felesiyani bishobora kumutwara inkiko zitaratanga ubutabera. Kuri Ibuka yo, nk’ihuriro ry’imiryango y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, gupfa ari mu maboko y’ubutabera “ubwabyo ni ubutabera”. Kimwe n’umuryango wa Kabuga, Me Laurent Bayon, umwe mu bunganizi be mu by’amategeko, yemeza ko gukura Kabuga mu Bufaransa bishyira ubuzima bwe mu […]