Amerika irahigisha uruhindu Abashinwa batanu

Sangiza iyi nkuru

Urwego rushinzwe iperereza rwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, FBI, kuri uyu wa 19 2020 rwatangaje ko rushakisha Abashinwa batanu bagize itsinda ry’abajura bifashisha ikoranabuhanga (hackers) rizwi nka APT 41 cyangwa Barium.

Abo ni Zhan Haoran, Tan Dailin, Qian Chuan, FU Kiang na Jiang Lizhi; bashinjwa gucengera mu ikoranabuhanga rihambaye ry’ibigo bitandukanye.

FBI ivuga ko tariki ya 15 Nzeri, Ubushinjacyaha bwa Columbia bwatangaje ko Haoran na Dailin binjiye muri mudasobwa zirinzwe, biba indangamuntu ndetse n’amafaranga.

Abandi batatu nabo Ubushinjacyaha bw’Akarere ka Columbia, tariki ya 11 bwatangiye kubarega ibyaha bisa n’iby’aba babiri, ibyo babikoze ubwo bakoreraga ikigo cy’ikoranabuhanga cya Chengdu 404.

FBI ivuga ko aba Bashinwa bazengereje Isi yose, kuko bagaba ibitero by’ikoranabuhanga ku bigo bikomeye birimo iby’itumanaho, imbuga nkoranyambaga, za guverinoma, ibisirikare n’inganda.

Ibihugu bagabyemo ibitero birimo Amerika, Canada, Australia, Swede, Brazil, u Budage, u Buhinde, u Buyapani, Chile, Indonesia, Singapore, Malaysia, Koreya y’Epfo n’ibindi byinshi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *