Kabul hashobora kugabwa ikindi gitero cy’ubwiyahuzi hagati y’amasaha 24 na 36_Joe Biden

Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko i Kabul mu murwa mukuru wa Afghanistan hashobora kugabwa ikindi gitero cy’ubwiyahuzi, nyuma y’ibindi bibiri biheruka kuhagabwa bikagwamo ababarirwa mu 182. Ku wa Kane w’iki cyumweru ni bwo ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Hamid Karzai cy’i Kabul hagabwe ibitero bibiri by’ubwiyahuzi, bigwamo abarenga 180 […]

RDF yungutse abasirikare bashya basoje imyitozo y’ibanze (Amafoto)

al9i9481-b26d8.jpg

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), kuri uyu wa Gatandatu cyungutse abasirikare bashya nyuma yo gusoza imyitozo y’ibanze mu kigo cy’imyitozo cya Nasho. Abasore n’inkumi basoje imyitozo ya gisirikare kuri uyu wa Gatandatu, beretse ubuyobozi bwa RDF ubumenyi bahawe mu gukoresha imbunda n’imyitozo ngororamubiri, mbere yo guhabwa ikaze mu muryango mugari w’ingabo z’u Rwanda. Umuhango wo gusoza […]

Abafana ba Arsenal batabaje Perezida Kagame nyuma yo kwandagazwa na Man City

img-20210828-wa0033.jpg

Abafana b’ikipe ya Arsenal batabaje Perezida Paul Kagame bamusaba kugira icyo yakora, ubwo ikipe yabo yanyagirwaga na Manchester City mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona y’Abongereza. Umutoza Mikel Arteta n’abasore be bari bavuye i Londres berekeza ku kibuga cya El Etihad mu mujyi wa Manchester, bahanyagirirwa ibitego 5-0. Arsenal bayitangiye ku munota wa karindwi […]

Pasiteri Buberwa wanze kujyana abana ku ishuri kuko Imana byanga yakatiwe

Urukiko rw’Akarere ka Bukoba mu Ntara ya Kagera muri Tanzania, rwakatiye Pasiteri Merchades Buberwa wanze kujyana abana be ku ishuri kuko ibyo Imana itabishaka. Urukiko rwanzuye ko Buberwa ahamwa n’ibyaha bitatu muri umunano baregwaga n’ubushinjacyaha we n’umugore we. Aba bahamwe no kutajyana abana ku ishuri, kwica nkana amategeko agenga abana no kutuzuza inshingano zabo nk’ababyeyi. […]

Museveni yazamuye mu ntera Maj Gen Paul Lokech uheruka gupfa

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda akanaba Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’icyo gihugu, yazamuye mu ntera Maj Gen Paul Lokech uheruka gupfa amugira Lieutenant General. Izamura mu ntera rya Gen Lokech ryatangajwe na Minisitiri w’Umutekano muri Uganda, Gen Kahinda Otafiire, mu muhango wo kumushyingura wabaye ejo ku wa Gatanu. Mu butumwa bwa Perezida Museveni bwasomwe na […]

Imirwano hagati ya Twirwaneho na FARDC yatumye abasaga 10,000 bava mu byabo

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo imirwano imaze iminsi mu burasirazuba bw’igihugu mu Ntara ya Kivu y’Epfo hagati y’ingabo za Leta n’iz’umutwe w’Abanyamulenge uzwi nka Twirwaneho yatumye abaturage bata ibyabo barahunga. Iyo mirwano ibera muri groupement ya Bijombo imaze gukura mu byababo abagera ku 10000 nkuko byemezwa n’abakozi b’imiryango itegamiye kuri leta. Benshi muri abo […]

Abo bikekwa ko ari abarwanyi ba FDLR bateye i Rubavu

Abantu bitwaje intwaro bikekwa ko ari abarwanyi b’umutwe wa FDLR ukorera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, baraye binjiye mu karere ka Rubavu basiga barashe inka eshanu. Byabaye mu ijoro ryakeye ahagana saa yine, mu murenge wa Bugeshi w’akarere ka Rubavu. Inka zarashwe ni iz’umuturage witwa Twagirayezu Jean De Dieu. Umuyobozi w’akarere ka […]

Iburasirazuba: Inka zaho zabaye ingwizamurongo ku mukamo

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB, cyakebuye aborozi bo mu Ntara y’Iburasirazuba ku ngingo yo kongera umukamo kuko umubare w’inka zibarizwa muri iyi ntara utajyanye n’umusaruro zitanga. Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba, igaragaza ko muri iyi Ntara habarurwa inka zirenga ibihumbi 500, gusa ku munsi muri iyi ntara hakusanywa umukamo utageze no kuri […]

Uganda: Polisi yataye muri yombi umukobwa w’umwami [Kabaka] wa Buganda

Itsinda rishinzwe kurwanya ruswa muri Perezidansi ya Uganda rikuriwe na Col Edith Nakalema ku bufatanye na Polisi y’iki gihugu, bataye muri yombi igikomangomakazi Nalinya Bwanga, umukobwa wa Kabaka wa Buganda, Ronald Muwenda Mutebi II. Nalinya Bwanga akurikiranweho ibyaha birimo kwigwizaho umutungo wa Leta no gutwara ubutaka bw’abaturage ku ngufu. Col Nakalema nk’uko ikinyamakuru Independent dukesha […]

Amerika yatangiye kwihorera yica uwateguye igitero i Kabul

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zagabye igitero cy’akadege katarimo umupilote (drone) ku mutwe wiyita leta ya kisilamu (IS) mu burasirazuba bwa Afghanistan, zica intagondwa imwe yo muri uwo mutwe, nkuko abategetsi ba gisirikare babivuga. Icyo gitero cya gisirikare cyagambiriye “uwacuze umugambi” w’igitero cy’i Kabul wo mu mutwe wa IS-K mu Ntara ya Nangarhar. Umutwe wa IS-K […]

Nyagatare: Gitifu na wa DASSO wakubiswe na Safari bahagaritswe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwahagaritse mu nshingano abayobozi baherutse kugaragara mu mashusho barwana n’umusaza w’umworozi witwa Safari George; bubashinja gukoresha ingufu z’umurengera mu gukemura ikibazo cy’umururage. Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gukwirakwira amashusho ya Safari yateye DASSO umunigo, undi atabaza. Byari byabaye mu byumweru bibiri bishize ubwo ubuyobozi bw’umurenge wa […]