Cabo Delgado: Ibyihebe 15 byarambitse intwaro hasi, byishyikiriza ingabo
Abarwanyi 15 bo mu mutwe witwaje intwaro umaze igihe warayogoje igihugu cya Mozambique, baheruka kurambika hasi intwaro bishyikiriza inzego za gisirikare n’izishinzwe umutekano mu karere ka Macomia ho mu ntara ya Cabo Delgado. Amakuru avuga ko aba barwanyi mbere yo kuyamanika bari muri kimwe mu birindiro byabo biherereye mu gace ka Quiterajo muri Macomia. Ikinyamakuru […]
Carine wa Rusesabagina yasabye amahanga gufatira u Rwanda ibihano
Umukobwa wa Paul Rusesabagina, Carine Kanimba yasabye amahanga arimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi, EU, gufatira u Rwanda ibihano mu gihe se yaba ahamijwe ibyaha by’iterabwoba akurikiranweho, agakatirwa. Ni mu gihe kuri uyu wa 20 Nzeri 2021 Urukiko Rukuru, urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rwari rugiye gusoma urubanza rwa Rusesabagina […]
Isomwa ry’urubanza Me MHAYIMANA Isaïe aburana n’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda ryasubitswe
Kuri uyu wa 20 Nzeri, 2021 mu Rukiko Rukuru/Kigali rukorera i Nyamirambo, hasubitswe isomwa ry’urubanza Avoka MHAYIMANA arega Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda kubwo kumurenganya mu byemezo yafatiwe na Komite yarwo ishinzwe imyitwarire , aho hari gutangazwa imyanzuro ku nzitizi zari zagaragajwe n’ababuranyi tariki ya 13 Nzeri , 2021. Nkuko bigaragara mu nyandiko yasinyweho n’inteko y’abacamanza […]
Mukandutiye ‘warangizaga igifungo’ cya burundu, yakatiwe indi myaka 5
Urukiko Rukuru, urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, kuri uyu wa 20 Nzeri 2021 rwakatiye igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu Angelina Mukandutiye warangizaga igifungo cya burundu. Ni nyuma y’aho Ubushinjacyaha busabiye uyu mukecuru w’imyaka 70 y’amavuko igifungo cy’imyaka 20, bumushinja kuba mu mutwe w’iterabwoba. Iki cyaha urukiko rwakimuhamije rushingiye ku kuba yarakoranye n’abayobozi bakuru mu mutwe […]
Aya makuru nta gaciro akwiye guhabwa kuko ari ibinyoma_APR FC kuri Eto’o na Adil
Ikipe ya APR FC yanyomoje amakuru avuga ko yamaze kwirunaka Mupenzi Eto’o ushinzwe kuyigurira na kuyigurishiriza abakinnyi no gusimbuza Mohamed Adil Erradi usanzwe ari umutoza wayo mukuru, ivuga ko aya amakuru ari ‘ibinyoma bidakwiye guhabwa agaciro.” Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Mbere hiriwe hacicikana amakuru avuga ko iyi kipe y’Ingabo z’igihugu yamaze kwirukana Eto’o, […]
ABS bazanye imiti yica udukoko twazengereje abantu mu nzu , amasuku ku ntebe,Tapis n’amakaro bigasubirana ubushya

Amarissa Business system Ltd (ABS) ni Kompanyi ikora ibikorwa by’isuku n’isukura yiyemeje gufasha abanyarwanda muri serivisi zinoze zo kubafasha gusukura aho baba no gutera imiti mu nzu yica udukoko dutandukanye , mu busitani no muri za pisine, koza intebe zo mu nzu, tapis, amakaro ndetse no guhanagura ibirahure by’amazu bikongera bigasubirana ubushyashya bwabyo. Semigabo Charles […]
Paul Rusesabagina yakatiwe gufungwa imyaka 25, Nsabimana Callixte ‘Sankara’ akatirwa 20
Urukiko kuri uyu wa Mbere rwakatiye Paul Rusesabagina igifungo cy’imyaka 25 na ho Nsabimana Callixte Sankara rumukatira imyaka 20, nyuma yo kubahamya ibyaha bitandukanye bifitanye isano n’iterabwoba. Kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Nzeri ni bwo hasomwe umwanzuro w’urubanza rwaregwagamo Rusesabagina na bagenzi be 19 barimo Nsabimana Callxte Sankara na Nsengimana Herman bombi bahoze […]
Uko byagenze ngo umugore yishimire akabariro yatewe n’umujura wamufashe ku ngufu umugabo we bikamutera gusaba gatanya
Umugore uri mu kigero cy’imyaka 30 uvuga yitwa Janet, ku mbuga nkoranyambaga yavuze uko bwa mbere kuva yashaka, yasambanyijwe ku ngufu n’umujura, akamushimisha bikomeye, umugabo we wabirebaga, agahitamo guhita asaba ko batandukana. Janet avuga ko afite abana babiri, atigeze asambana mbere yo kubana n’umugabo we, yari isugi kandi ntacyo byari bimutwaye kugeza ubwo yabonye indi […]
Ruswa ivugwa mu nzego z’ubutabera, gutinza imanza, ubucucike mu magereza- Ibitegereje Minisitiri mushya w’ubutabera
Ubutabera ni inkingi ya mwamba mu gukumira no kurwanya akarengane na ruswa kuko iyo butanzwe bugira umumaro ukomeye mu iterambere ry’Igihugu, amahoro, n’uburenganzira bwa muntu bigatuma abaturage batekana kuko baba bumva bakingiwe n’amategeko, ariko mu butabera bw’u Rwanda haracyavugwa ibibazo nk’ibya ruswa, gutinza imanza n’ubucucike mu magereza bitegereje minisitiri mushya w’ubutabera, Dr Emmanuel Ugirashebuja Ruswa […]
Urukiko rwasanze Rusesabagina ahamwa n’ibyaha yari akurikiranweho
Mu gihe hategerejwe umwanzuro w’urukiko kuri uyu wa 20 Nzeri 2021, Urukiko Rukuru rwasanze Paul Rusesabagina ahamwa n’icyaha cyo kuba mu itsinda ryagize uruhare mu bitero by’iterabwoba byagabwe ku butaka bw’u Rwanda hagati ya 2018 na 2019. Rusesabagina na bagenzi be bagera kuri 20 baregwa ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba byagabwe ku butaka bw’u Rwanda, […]
Ibihugu 10 byibasiwe na Coronavirus kurusha ibindi ku Isi
Kuva icyorezo cya Covid-19 cyagaragara mu Isi mu mpera za 2019, kimaze guhitana abantu basaga miliyoni 4,5 mu gihe abamaze kucyandura basaga miliyoni 219 ku Isi yose. Dore ibihugu 10 bya mbere byibasiwe kurusha ibindi Leta Zunze Ubumwe za Amerika Umubare w’abanduye: 42,900,906 Abanduye kuri miliyoni: 128,691 Abapfuye bose: 691,880 Abapfuye muri miliyoni: 2,075 Abakirwaye: […]
Itsinda rishya muri Gospel, Holy Mercy ryashyize hanze indirimbo ‘Gumana nanjye’

Holy Mercy ni itsinda ry’abana b’abaririmbyi biyemeje kuririmba mu njyana zihimbaza Imana, rigwize n’abana bane bavukana batatu muri bo bavukanye ubumuga bw’uruhu. Mu kiganiro Bwiza yagiranye n’aba bana badutangarije ko bishimye cyane, ikindi biteguye gukora uko bashoboye kose ubutumwa buri muri bo bukagera kure. Baherukaga gushyira hanze indi ndirimbo mu mwaka ushize, kuri ubu bamaze […]
Huye: Abanyeshuri barenga 20 ba UR baraye mu bitaro nyuma yo kurya amafunguro bikekwa ko yanduye
Abanyeshuri 27 ba Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye baraye mu bitaro bya CHUB n’ibya Kabutare, aho bagaragaza ibimenyetso byo kuribwa munda bakeka ko byatewe n’amafunguro bariye yaba yari yanduye. Umuyobozi uhagarariye abanyeshuri muri iri shami, Mugabo Ronald yagize ati: “Ayo makuru yaraye angezeho, abagize ikibazo turi kubafasha kujya kwa muganga, twanditse n’amatangazo kugira ngo […]
U Burusiya: Umuntu witwaje imbunda yishe abanyeshuri muri Kaminuza

Abayobozi b’u Burusiya baravuga ko kuri uyu wa Mbere umugabo witwaje imbunda yarashe akica abantu 8 abandi 6 bagakomereka muri Kaminuza iherereye mu Mujyi wa Perm. Uyu muntu warashe yahise atabwa muri yombi. Ibiro ntaramakuru bya leta, TASS, byavuze ko hari bamwe mu banyeshuri basimbutse mu igorofa banyuze mu madirishya ubwo bumvaga umurashi arimo kurasa. […]
Umusaza w’imyaka 90 akurikiranweho gufata ku ngufu abuzukuru be
Igipolisi cya Dedza mu gihugu cya Malawi cyataye muri yombi umusaza w’imyaka 90 ushinjwa gusambanya abuzukuru be babiri b’imyaka 10 na 11. Umuvugizi wungirije w’igipolisi muri Dedza, Sgt. Cassim Manda, avuga ko uyu musaza witwa Lester Dunken yasambanyije ku ngufu abuzukuru be babiri inshuro nyinshi muri aka karere. Bivugwa ko ku itariki ya 18 Nzeri […]
Mwakotanye intsinzi kandi muyigeraho_Gen Bayingana ashimira abakinnyi ba APR FC
Umuyobozi wungirije wa APR FC, Brig Gen Firmin Bayingana, yashimiye abakinnyi ba APR FC nyuma yo kugera mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions league, ababwira ko babonye intsinzi nyuma yo kuyikotanira. APR FC ejo ku Cyumweru ni bwo yageze mu ijonjora rya kabiri muri CAF Champions league, nyuma yo gutsinda Mogadishu City Club yo […]
Afurika y’Epfo yamaganye icyemezo cy’u Bwongereza bwayigumishije ku rutonde rutukura
Urwego rwa Afurika y’Epfo rushinzwe ubukerarugendo, SATSA, rwamaganye icyemezo cya Guverinoma y’u Bwongereza cyo kugumisha iki gihugu ku rutonde rutukura ruriho ibihugu byugarijwe cyane n’icyorezo cya Covid-19. Ni nyuma y’aho tariki ya 17 Nzeri 2021, Guverinoma y’u Bwongereza itangarije ko ejo tariki ya 22 irakura kuri uru rutonde ibihugu umunani, Afurika y’Epfo ntigaragaremo. Abaturuka mu […]
Le chef d’Ă©tat-major de l’armĂ©e rwandaise en visite Ă Cabo Delgado
Le chef d’Ă©tat-major de l’armĂ©e rwandaise (ACOS), le lieutenant gĂ©nĂ©ral Mubarakh Muganga, effectue une visite de 4 jours aux forces rwandaises dĂ©ployĂ©es Ă Cabo Delgado, au Mozambique. Ă€ son arrivĂ©e Ă Mocimboa da Praia hier, le Lt Gen. Muganga a Ă©tĂ© accueilli par le commandant de la force conjointe, le major gĂ©nĂ©ral Innocent Kabandana, qui […]
Pasiteri Bugingo yavuze uko amagi yamutandukanyije n’umugore we bari bamaranye imyaka 19
Umuyobozi w’Itorero ryitwa House of Prayer Ministries International, Pasiteri, Aloysius Bugingo avuga ko uburyo umugore we, Teddy Naluswa Bugingo, yari atazi kumwitaho ngo amutekere amagi cyane umureti, biri mu byatumye batandukana kandi bari bamaranye imyaka 19 babana. Ugutandakana kwa Pasiteri Bugingo na Mama Pasiteri Teddy Naluswa Bugingo n’ubwo ku kiri mu nkiko, Bugingo we avuga […]
Burundi: Igitero cya grenade mu murwa mukuru cyahitanye abantu babiri
Byibuze abantu babiri bahitanwe n’igitero cya grenade mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru mu murwa mukuru wa politiki w’u Burundi, Gitega, mu gihe abandi benshi bivugwa ko bakomeretse. Amakuru aturuka mu Burundi aravuga ko iki gitero cya grenade kibasiye akabari gakunze kuba karimo abayoboke b’ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD. Ni akabari gaherereye ku muhanda Gitega-Ngozi-Muyinga, […]
Museveni yahonze Chameleone Range Rover nshya yitandukanya na NUP ya Bobi Wine
Umuhanzi Jose Chameleone wigeze kwiyamamariza kuba Meya wa Kampala agatsindwa, yatangaje ku mugaragaro ko ari umuyoboke wa nyawe w’ishyaka NRM riri ku butegetsi muri Uganda, nyuma yo kwakira imodoka nshya yo mu bwoko bwa Range Rover yahawe n’iri shyaka ngo yitandukanye n’ishyaka NUP rya Bobi Wine. Uyu muhanzi w’icyamamare muri Uganda no mu karere yatangaje […]
Mu Bwongereza: Uwakingiwe Covid-19 muri Afurika azajya afatwa nk’utarakingiwe
Guverinoma y’u Bwongereza tariki ya 17 Nzeri 2021 yatangaje amabwiriza mashya yo kwirinda no kurwanya icyorezo cya Covid-19, by’umwihariko ajyanye n’ingendo z’abaturuka mu bindi bihugu bajyayo. Muri aya mabwiriza, u Bwongereza bwavuguruye urutonde rutukura bushyiraho ibihugu byugarijwe cyane n’iki cyorezo, bukarushingiraho rushyiriraho abaturukamo amabwiriza yihariye ajyanye n’ingendo. Iyi Guverinoma kandi yashyizeho amabwiriza yihariye ku bantu […]
Ingabo za RDF n’iza FADM babonye abagore n’abakobwa bari barashimuswe n’ibyihebe
Ingabo z’u Rwanda (RDF) zifatanyije n’iza Mozambique (FADM), zabohoje abakobwa n’abagore bari bamaze imyaka ibiri barafashwe bugwate n’umutwe w’iterabwoba wari warigaruriye Cabo Delgado. VOA PortuguĂŞs yavuze ko aba bagore n’abakobwa babohowe mu cyumweru gishize, nyuma y’imirwano yabereye mu duce dutandukanye tugize Cabo Delgado. Itsinda rya mbere rigizwe n’abakobwa icyenda barimo abashimutiwe Muidumbe ho muri Chitunda […]
Igorofa yo kwa Rwigara mu cyamunara, ikipe y’u Rwanda yirukanwe muri Volley, Condé ahitamo kwicwa; inkuru nyamukuru
Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 13 Nzeri 2021 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru ziganjemo izerekeye ubutabera, siporo, umutekano na politiki. Muri zo harimo: Igorofa ry’umuryango wa Rwigara mu cyamunara Urukiko rw’Ubucuruzi rwafashe icyemezo cyo guteza cyamunara igorofa igeretse kane y’umuryango wa Assinapol Rwigara wabaye umunyemari ukomeye mu mujyi wa Kigali, nyuma yo gutesha agaciro ikirego cyayihagarikishaga. Uyu […]
Igisirikare cy’ u Burundi cyavuze ku gitero cy’ i Bujumbura cyigambwe na RED Tabara
Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi, Col Floribert Biyereke, yanze kugira byinshi avuga kuri ibi bivugwa by’igitero mu nkegero z’ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bujumbura. Mu butumwa bwo kuri Twitter, umutwe w’inyeshyamba wa RED Tabara uvuga ko warashe “ibisasu byinshi ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bujumbura” ahagana saa tanu z’ijoro (23h) ryacyeye. RED Tabara yongeyeho iti: “Twanakozanyijeho mu […]