U Rwanda rugiye kohereza muri UNMISS icyiciro cya 4 cy’abapolisi biganjemo abagore
U Rwanda rugiye kohereza muri Sudani y’Epfo itsinda ry’abapolisi 160 biganjemo ab’igitsina gore, mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri kiriya gihugu UNMISS. Iri tsinda rya kane riyobowe na SSP Marie Grace Uwimana, rizasimbura irindi tsinda ryari rimaze umwaka mu butumwa muri Sudani y’Epfo. Mbere y’uko aba bapolisi bahaguruka mu Rwanda, babanje guhabwa impanuro […]
Sierra Leone: Abakabakaba 100 ni bo baguye mu iturika ry’ikigega cya lisansi
Abantu bagera ku ijana ni bo bamaze kwitaba Imana, nyuma y’iturika ry’ikigega cya lisansi ryabereye muri kamwe mu duce two mu mujyi wa Freetown usanzwe ari umurwa mukuru wa Sierra Leone. Iri turika ryabaye ejo ku wa Gatanu. Umuyobozi ushinzwe itumanaho mu kigo cya Sierra Leone gishinzwe gucunga ibiza (NDMA), Mohamed Lamrane Bah, yari yabwiye […]
Janet Museveni yakiriye inkoni y’umwamikazi w’u Bwongereza mbere yo koherezwa mu Rwanda
Madamu Janet Museveni wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yakiriye inkoni y’umwamikazi Elizabeth II w’u Bwongereza mbere y’uko yoherezwa mu Rwanda aho izazengurutswa. Janet Museveni usanzwe ari Minisitiri w’Uburezi na Siporo muri Uganda, yakiriye iriya nkoni mbere y’uko izengurutswa muri icyo gihugu. Ku itariki ya 13 Ukwakira ni bwo Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa […]
Ange Kagame n’umugabo we mu basusurukijwe na Adekunle Gold wataramiye i Kigali
Ingabire Ange Kagame, umukobwa wa Perezida Paul Kagame n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma, bari mu baraye bitabiriye igitaramo umuhanzi Adekunle Gold yakoreye i Kigali. Uyu munya-Nigeria yaririmbye mu gitaramo cya ‘Movember Fest’ cyabereye kuri Canal Olympia ku i Rebero, dore ko ari we muririmbyi mukuru wari ukirimo. Indirimbo za Adenkule zirimo ‘Pretty Girl, Gold na It […]
Gen. Kainerugaba yongeye gushyigikira byeruye umutwe wa TPLF uhanganye na Leta ya Ethiopia
Ku nshuro ya kabiri, Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba yongeye kugaragaza ko ashyigikiye umutwe wa TPLF umaze umwaka uhanganye na Leta ya Ethiopia. Ubwa mbere hari tariki ya 20 Nzeri 2021 ubwo yavugaga ko akarere ka Tigray abarwanyi ba TPLF baharanira ko […]
Rubavu: Babiri baketsweho kwica ba bana bane bongeye gutabwa muri yombi
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi abagabi babiri bo mu karere ka Rubavu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’abana bane bari bamaze imyaka itatu baraburiwe irengero nyuma imirambo yabo ikaboneka mu buvumo. Ku Cyumweru gishize ni bwo aba bana bo mu murenge wa Bugeshi bari barabuze muri 2018 babonetse mu buvumo barapfuye, bigizwemo […]
Xavi Hernández yasubiye iwabo mu rugo nyuma y’imyaka 6 ahavuye
Ikipe ya FC Barcelona yo mu gihugu cya Espagne, yemeje ko Xavi Hernández yayigarutsemo nk’umutoza wayo mukuru nyuma y’imyaka itandatu yari ishize ayisezeyeho. Xavi wamenyekanye nka El Maestro kubera ubuhanga budasanzwe yari afite mu guconga ruhago, yakiniye FC Barcelona hagati ya 1998 na 2015, mbere yo kwerekeza muri Al Sadd yo muri Qatar yakiniye akanabera […]