Rayon Sports yahagamwe na Gorilla FC, yuzuza umukino wa gatatu wikurikiranya idatsinda
Ikipe ya Rayon Sports yaguye miswi na Gorilla FC igitego 1-1, mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona wakinwe kuri uyu wa Gatandatu. Ni umukino Rayon Sports yakinnye idafite umutoza wayo Masudi Djuma uheruka guhagarikwa azira umusaruro muke, ibyatumye asimburwa by’agateganyo na Romami Marcel. Rayon Sports yasoje igice cya mbere cy’umukino iri imbere n’igitego 1-0 […]
Pasiteri yashyize amavuta mu myanya y’ibanga y’umugore utwite akoresheje igitsina cye ngo azabyare neza
Polisi muri Leta ya Ondo muri Nigeria, yafunze pasiteri wo mu itorero, The Celestial Church of Christ, CCC, witwa Gbenga Filani, wabwiye umugore utwite inda y’amezi atanu ko kugira ngo abyare neza ari uko yamusiga amavuta mu gitsina cye, akoresheje igitsina cye kuko ngo umwana yitambitse mu nda. Ibi pasiteri yabikoreye mu rusengero ubwo yatumizagaho […]
Samuel Eto’o Fils yatorewe kuyobora FECAFOOT
Rurangiranwa Samuel Eto’o Fils wamamaye mu makipe atandukanye akomeye yo ku mugabane w’u Burayi ndetse no mu kipe y’Igihugu ya CamĂ©roun, yatorewe kuba umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri CamĂ©roun (FECAFOOT). Eto’o w’imyaka 40 y’amavuko yamenyekanye cyane mu makipe akomeye nka FC Barcelona yo muri Espagne, Inter de Milan yo mu Butaliyani, Chelsea yo mu Bwongereza […]
Nyamagabe: Minisitiri Gatabazi yibukije ko urugo ari umushinga wunguka ugomba kurengerwa

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yibukije abaturage b’imirenge ya Gatare na Mushubi yo mu karere ka Nyamagabe ko urugo rw’umugabo n’umugore ari umushinga wa mbere wunguka Leta igomba kurengera, asaba umugabo n’umugore gushyira hamwe kugira ngo abana bazawuvukiramo bazabe abana babereye u Rwanda. Agaruka ku burere bwiza bw’umwana, Minisitiri Gatabazi yagize ati: “Umwana […]
Rubavu: Polisi yataye muri yombi abuzukuru ba shitani bakekwaho gutera abantu bakabakatisha inzembe
Polisi y’Igihugu yatangaje ko yataye muri yombi abasore babiri bakekwaho kuba baheruka gutera urugo rw’umuturage wo mu karere ka Rubavu bagakomeretsa nyirurugo n’umugore we. Abatawe muri yombi ni Muvandimwe Innocent na Bapfakubyara Evaliste. Polisi kuri Twitter yayo yavuze ko “bakekwaho gukubita no gukomeretsa Nahimana James na Nyiraneza Mariette.” ku itariki ya 09 Ukuboza 2021 ni […]
Lassina Zerbo waherukaga guhabwa imirimo na Guverinoma y’u Rwanda yagizwe Minisitiri w’Intebe wa Burkina Faso
Dr Lassina Zerbo wari umaze amezi abiri agizwe Perezida w’Inama y’Ubuyobozi y’Ikigo Gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda (Rwanda Atomic Energy Board: RAEB), yagizwe Minisitiri w’Intebe w’igihugu cye cya Burkina Faso. Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Zerbo yagizwe Minisitiri w’Intebe wa Burkina Faso biciye mu iteka rya Perezida w’iki gihugu, Roch Marc Christian Kabore, […]
UPDF yambutse Semiliki ifatwa nk’amatware ya ADF
Ingabo za Uganda, UPDF, kuwa Gatanu zambutse umugezi wa Semiliki, zinjira muri ako gace gafatwa nk’amatware ya ADF. Iki gikorwa gifatwa nk’intambwe ikomeye mu guhashya ADF kigezweho nyuma yo kuyimishaho urufaya rw’amasasu y’indege zirwanira mu kirere n’amabombe y’imbunda rutura kuwa 30 Ugushyingo 2021, igakwira imishwaro. Kubera ikibazo cy’imihanda, UPDF yari yabanje gukambika ahitwa Mikakati, mu […]
Rayon Sports yatangaje ko itigeze yirukana umutoza Masudi Djuma
Ikipe ya Rayon Sports yahakanye ko itigeze yirukana umutoza wayo Irambona Masudi Djuma, ikuraho urujijo ku bibwiraga ko uyu mutoza ukomoka i Burundi yamaze kwirukanwa. Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo Rayon Sports yatangaje ko yahagaritse by’agateganyo umutoza Masudi “kubera umusaruro mubi, mu gihe hakiri kwiga icyateye uwo musaruro udashimishije.” Masudi yahagaritswe nyuma y’amasaha make […]
U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku bikorwa bya gisirikare ingabo za Uganda zirimo muri RDC
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko iri gukurikiranira hafi ibikorwa bya gisirikare ingabo za Uganda ni iza RDC zirimo byo guhashya umutwe wa ADF, gusa ivuga ko ikibazo cy’uriya mutwe kireba biriya bihugu byombi gusa. Kuva tariki ya 30 Ugushyingo ni bwo Ingabo za Uganda zatangije ibikorwa bya gisirikare byo gushyira iherezo ku mutwe w’iterabwoba wa […]
Rubavu: Abazwi nk’abuzukuru ba Shitani bagabye igitero mu rugo bakomeretsa bikomeye umugabo n’umugore

Abana b’inzererezi bari mu gatsiko kazwi nk’Abuzukuru ba Shitani baravugwaho gutera urugo rwa Nahimana na Nyiraneza, mu Mudugudu wa Karukogo mu Kagari ka Rukoko mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu, babakomeretsa bikabije bakoresheje inzembe. Ibi byabaye mu ijoro ryakeye ahagana saa tatu n’igice ubwo aba bana basanzwe bari mu itsinda ryiswe Abuzukuru ba […]
Perezida Kagame yavuze ko hari icyo Kaminuza ya Cape Town ikwiriye gukorera Afurika
Perezida Paul Kagame yavuze ko Kaminuza ya Cape Town yo muri Afurika Y’Epfo, ikwiye kugira uruhare rukomeye mu kwishyira hamwe kwa Afurika mu bukungu no gushimangira ubumwe bw’Abanyafurika muri rusange. Ibi umukuru w’igihugu yabitangarije mu muhango wo kwimika, Dr Precious Moloi-Motsepe nk’umuyobozi mukuru wa Kaminuza ya Cape Town, Imwe mu zikomeye muri Afurika no ku […]
Hari abo umugore wa nyakwigendera Perezida Nkurunziza yikomye
Umugore w’uwahoze ayobora u Burundi, Nyakwigendera Pierre Nkurunziza, Madamu Denise Bucumi Nkurunziza, yikomye abantu bamwiyitirira kuri Facebook ndetse no kuri telefoni. Aba bantu biyitirira uyu mubyeyi baka abantu amafaranga kugira ngo babahe akazi cyangwa babasengere. Madamu Nkurunziza avuga ko nta konti ya Facebook yigeze agira. Mu magambo ye ati ” Bikorwa mu buryo bwinshi. Hari […]