Ibitaro bya Mibilizi byibutse abarimo abari abakozi babyo n’abarwayi bazize jenoside yakorewe Abatutsi

abakozi_b_ibitaro_bya_mibilizi_n_abandi_bayobozi_bari_mu_rugendo_rwo_kwibuka.jpg

Abibukwa by’umwihariko muri ibi bitaro ni abari abakozi babyo 11,abaturanyi babyo 4 n’umurwayi 1, ni bo bamaze kumenyekana biciwemo muri ibi bitaro n’inkengero zabyo muri jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ngo hakaba hari abandi bataramenyekana kugeza ubu, nk’uko bivugwa na Kambanda Fabien wabikoragamo nk’umuforomo, akabivamo yerekeza kuri paruwasi gatolika ya Mibilizi aho na ho yavuye yerekeza […]

Uganda: Lt. Gen. Muhoozi yahishuye ikintu cya mbere azakora najya ku butegetsi

Umuhungu wa Perezida Museveni, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, ashimangiye ku mugaragaro ko afite inzozi zo gufata ubutegetsi muri Uganda nk’uko byakomeje guhwihwiswa ariko ntihagire ubyemeza. Ubushize ubwo yari mu birori by’isabukuru ye y’imyaka 48, Lt Gen. Muhoozi kuri ubu uyobora Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, mu ijambo yavuze yabaye nk’umuntu wiyegereza urubyiruko arwizeza ko […]

Perezida Kagame yahishuye icyaha abona Leta yakoze, na we yibaraho

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ubwo yagezaga ijambo ku banyamuryango ba FPR Inkotanyi mu nama nkuru yabereye muri Kigali Arena kuri uyu wa 30 Mata 2022, yahishuye icyaha abona ko Leta yakoze, na we ubwe yibaraho. Umukuru w’Igihugu yavuze ko bidakwiye ko Abanyarwanda bicwa n’inzara, n’ubwo ibihugu bihana imbibi byahagarika ubuhahirane n’u Rwanda […]

Rusizi: Bavuga ko amafaranga 56 yo kurya ku ishuri Leta igenera buri mwana ari make cyane

umuyobozi_wa_gs_bugarama_cite_mbarushimana_hamimu_asobanurira_abayobozi_bagenzi_be_na_visi_meya_amafaranga_bazigama_ku_gihembwe_ava_mu_kwihingira_imboga_ku_bufatanye_n_ababyeyi.jpg

Abayobozi b’ibigo by’amashuri y’inshuke,abanza n’ayisumbuye mu karere ka Rusizi barasaba ubuyobozi bw’aka karere ubuvugizi ngo Leta yongere amafaranga igenera buri mwana yo kurya ku ishuri,kuko amafaranga 56 igenera buri mwana iteganya ko ababyeyi bazayongera ari make cyane ugereranije n’ibiciro ku masoko, n’ubushobozi bwa benshi mu babyeyi bwazahajwe na COVID-19, bamwe mu babyeyi bakavugako ayo basabwa […]

Kirehe: Bagiye gutwara umurambo w’uwabo wari mu buruhukiro bw’ibitaro, basanga abandi barawutwaye

Abo mu muryango w’uwitwa Kavubi Evariste wari utuye mu mudugudu wa Kaziba, Akagari ka Gahama, umurenge wa Kirehe mu karere ka Kirehe, batunguwe no kujya gutwara umurambo we wari mu buruhukiro bw’ibitaro by’akarere, basanga waratwawe n’abandi, ndetse baramaze no kuwushyingura. Kavubi wari ufite imyaka 100 cyangwa 101 y’amavuko yapfuye tariki ya 26 Mata 2021, azize […]

Burundi: Bafite impungenge z’uko imbuto bejeje zizabapfiraho isoko ry’u Rwanda nirikomeza kubura

Kuva mu ntangiriro za Werurwe, u Rwanda rwafashe icyemezo cyo gufungura imipaka yarwo n’u Burundi. Nubwo bimeze bityo ariko, ku ruhande rw’u Burundi, imipaka ikomeza gufungwa. Ibi ngo bikaba ari igihano gikomeye ku bahinzi b’imbuto bo mu Burundi babona igihe cy’isarura kigenda cyihuta batazi aho bazacuruza ibyo bejeje. Igice cya Bujumbura yitwa iy’Icyaro ni igice […]

Malawi: Umupadiri mu bahamijwe kwica ufite ubumuga bw’uruhu banafitanye isano

Umupadiri w’umugatolika muri Malawi, umupolisi n’umukozi w’ibitaro bari mu bantu icumi bahamijwe kuri uyu wa Gatanu ushize icyaha cyo kwica umuntu ufite ubumuga bw’uruhu mu mwaka wa 2018, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’urukiko. Batanu kuri 12 bahamwe n’icyaha cyo kwica MacDonald Masambuka w’imyaka 22 y’amavuko, mu gihe muri iki gihugu abantu basaga 40 bafite iki kibazo […]

Harmonize n’umunyarwenya Omondi bari bagiye gukubitirwa mu kabyiniro, barahunga

Umunyarwenya ukomeye muri Kenya, Eric Omondi hamwe n’umuhanzi Harmonize wo muri Tanzania barokotse inkoni z’abafana b’i Nairobi bari biteze ko babataramira. Umuyobozi w’akabyiniro ka Captain’s Lounge, Jor Barsil, yatangarije ikinyamakuru Citizen Digital ko binyuze ku kigo cya Melamani Ltd gihagarariwe na Omondi, Harmonize yari yishyuwe amashilingi ibihumbi 450 kugira ngo ataramire abakiriya mu gihe cy’isaha […]

Huye: Akurikiranweho kwica umugore we nyuma yo kumva ko umwana yari atwite atari uwe

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umugabo w’imyaka 40 ukekwaho kuba yarishe umugore we w’imyaka 35 amukubise ifuni mu ijoro ryo ku wa 25 Mata 2022 nyuma yo kumubwira ko umwana atwite atari uwe. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Karambi, Akagari ka Gishihe, Umurenge wa Kigoma, Akarere ka Huye, mu ijoro ryo ku wa […]

Perezida Zelensky yizeye ko intwaro abadepite bemereye USA kuguriza Ukraine zizabafasha gutsinda u Burusiya

Perezida wa Repubulika ya Ukraine, Volodymyr Zelensky yatangaje ko afite icyizere cy’uko intwaro abadepite bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) baherutse kwemerera igihugu kuguriza ingabo ze, zizatuma babasha gutsinda iz’u Burusiya. Tariki ya 28 Mata 2022 ni bwo aba badepite batoye ku bwinshi icyemezo cy’uko Leta ya USA yaguriza Ukraine intwaro binyuze muri […]

Uganda yemeye gutoza ba ofisiye bashya (Cadets) ba Mozambique

Uganda yemeye guhugura abasirikare ba Mozambike bo ku rwego rwa cadets kugirango igihugu kibone imbaraga zihagije zo gutsinda intagondwa zigendera ku mahame akaze ya kisilamu. Ku wa gatanu, Perezida Museveni yabyiyemeje ubwo yabonanaga na Perezida wa Mozambike, Filipe Jacinto Nyusi n’intumwa ze mu ngoro ye i Entebbe. Yagize ati: “Niba ushaka gutoza umubare uwo ari […]

Uko Paul Kagame yahawe izina rya ‘Afande PC’ n’impamvu yatumye arihindura

kabarebe-3.jpg

Umujyanama wihariye mu by’umutekano wa Perezida Paul Kagame uyoboye Repubulika y’u Rwanda, General James Kabarebe, yasobanuye uko Umukuru w’Igihugu yigeze guhabwa izina rya Afande PC n’impamvu yatumye arihindura. Muri Nyakanga 2017 ubwo u Rwanda rwizihaga imyaka 23 rumaze rubohowe n’ingabo za RPA zari zishamikiye ku ishyaka RPF Inkotanyi, Gen. Kabarebe yasobanuriye abanyeshuri yagezagaho ikiganiro ko […]

Abakinnyi 10 bagiye gukina Igikombe cy’Isi cyabo cya nyuma muri Qatar

Lionel Messi na Cristiano Ronaldo bigaragara ko amaherezo bafite amahirwe yo gukoza amaboko ku gikombe kimwe rukumbi kitigeze kibahira, ariko bisa nk’aho atari bo bakinnyi bonyine basa nk’abagiye gukina Igikombe cy’Isi bwa nyuma. Amazina 10 akomeye ashobora kugaragara bwa nyuma mu Gikombe cy’Isi muri Qatar nk’uko tubikesha Afrikmag Lionel Messi Icyamamare muri ruhago gikomoka muri […]

Perezida Macron yijeje Zelensky gukomeza guha Ukraine ibikoresho by’igisirikare

Perezida wa Repubulika y’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yijeje mugenzi we uyoboye Ukraine, Volodymyr Zelensky, ko igihugu cye kizakomeza kubaha ibikoresho by’igisirikare. Ni mu gihe ingabo za Ukraine zimaze amezi arenga abiri mu mirwano n’iz’u Burusiya zabashojeho intambara tariki ya 24 Gashyantare 2022. Perezida Macron kuri uyu wa 30 Mata 2022 yatangaje ko yavuganye na Zelensky […]

Ubutabera bwa Finilande bwagize umwere uwaregwaga ibyaha by’intambara muri Liberia

gibril-massaquoi-spokesperson-ruf.jpg

Ubutabera bwa Finilande ku wa Gatanu, bwafashe umwanzuro ku rubanza rw’uwahoze ari umurwanyi wo muri Sierra Leone wari ukurikiranweho ibyaha by’intambara byakorewe muri Liberia. Ubutabera bwa Finilande bukaba bwagizwe umwere Gibril Massaquoi wahoze ari inyeshyamba yo muri Sierra Leone, waburanishijwe kubera ibyaha by’intambara nyuma y’intambara hagati y’abaturage yo muri Liberia. Uyu mugabo w’imyaka 52 yafatiwe […]

Perezida Kagame yagaragaje ko mu gisirikare harimo ikibazo nk’ikivugwa muri Miss Rwanda

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje ko no mu gisirikare harimo ikibazo nk’ikimaze iminsi kivugwa mu irushanwa rya Miss Rwanda. Tariki ya 26 Mata 2022, urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup, ikigo gitegura iri rushanwa, Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, rumukurikiranyeho icyaha cyo […]

Imitwe yitwaje intwaro ikomoka muri RDC yagaragaje ko iyo mu baturanyi ari yo ntandaro y’umutekano muke

isc.jpg

Mu biganiro byabereye i Nairobi muri Kenya guhera tariki ya 22 Mata 2022, abahagarariye imitwe yitwaje intwaro ikomoka muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bagaragarije Leta ko ikomoka mu bihugu by’abaturanyi ari yo ntandaro y’umutekano muke mu burasirazuba bw’iki gihugu. Nk’uko Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yabitangaje ku wa 29 Mata ubwo […]