CAR: Abacancuro ba Wagner bararegwa gutera ibitaro, bagafata ku ngufu umubyaza n’ababyeyi

Abacancuro b’umutwe wa Wagner Group ukomoka mu Burusiya, bararegwa gutera ivuriro ryo muri Repubulika ya Centrafrica (CAR), bagafata ku ngufu umubyaza n’ababyeyi bari bamaze kubyara. Ikinyamakuru Daily Beast kivuga ko amakuru cyakuye mu basirikare bakorera ku cyicaro gikuru cy’ingabo za CAR batifuje ko amazina yabo amenyekanya, yemeza ko abacancuro batatu bateye riri mu birindiro by’igisirikare […]

Leta yiteguye kwitaba urukiko rwo muri USA yaregewemo n’umuryango wa Rusesabagina

Leta y’u Rwanda yiteguye kwitaba urukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yaregewemo n’umuryango w’umugororwa Rusesabagina Paul ufungiwe muri gereza ya Nyarugenge. Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, Alain Mukuralinda, mu kiganiro yagiranye na Radiyo Ijwi ry’Amerika, cyasohotse kuri uyu wa 8 Gicurasi 2022. Umuryango wa Rusesabagina uba muri USA uherutse gutangaza ko […]

Nkombo: Minisitiri Gatabazi yashyikirije abaturage 2 batagiraga aho baba inzu

nyirandimubenshi_consolee_i_bumoso_na_nzayisenga_alphonsine_bubakiwe_bakurwa_habi_babaga.jpg

Nyirandimubenshi Consolée utuye mu mudugudu wa Rebero, akagari ka Bigoga, w’abana 9 umaze imyaka 11 atawe n’umugabo n’ubu akaba atazi iyo aherereye, na Nzayisenga Alphonsine wo mu mudugudu wa Gituro, akagari ka Kamagimbo, umupfakazi w’abana 4,bombi bo mu murenge wa Nkombo, akarere ka Rusizi, bari bamaze imyaka myinshi batagira aho baba hafashe, kuri uyu wa […]

RDC: Umunyamakuru w’icyamamare Ilunga Mwana Bute yapfuye

Umunyamakuru w’icyamamare muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Christian Ilunga Mwana Bute, yapfiriye i Kinshasa kuri uyu wa Gatandatu, itariki 7 Gicurasi, azize uburwayi bumaze igihe. Umunyamakuru Mwana Bute ni umwe mu bashyushyarugamba n’aba producer bamenyekanye cyane muri za 90 kuri radio na tereviziyo by’igihugu, RTNC (yahoze ari-OZRT). Nyuma yo kumara igihe kinini mu Burayi, […]

Umugore wa Perezida Biden yageze muri Ukraine bitunguranye

Umugore wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Dr Jill Biden, yagiriye uruzinduko muri Ukraine mu buryo butunguranye, kuri uyu wa 8 Gicurasi 2022. Ubwo yageraga mu gace ka Uzhhorod kari mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Ukraine, Jill Biden yakiriwe n’umugore wa Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine, Olena Zelenska, bagirana ikiganiro cyabereye mu cyumba cy’ishuri […]

U Butaliyani bwafatiriye ubwato bivugwa ko ari ubwa Perezida Putin

U Butaliyani bwafatiriye ubwato bw’agaciro bivuwa ko ari ubwa Perezida Vladmir Putin w’u Burusiya bufite ibibuga bigwaho kajugujugu bibiri, pisine n’aho kurebera firime bureshya na metero 140. Ingoro ireremba yafatiriwe n’abategetsi b’u Butaliyani, kubera ibihano u Burayi bwafatiye u Burusiya kubera intambara yo muri Ukraine nk’uko iyi nkuru dukesha Euronews ivuga. Abaharanira kurwanya ruswa bavuze […]

Umunyarwanda Ncuti Gatwa yasimbuye Whittaker muri filimi ‘Doctor Who’ ya BBC

Ncuti Gatwa ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda na Scotland yasimbuye Jodie Whittaker muri filimi y’uruhererekane yitwa Doctor Who itegurwa n’ikinyamakuru BBC cyo mu Bwongereza. Iyi filimi ibara inkuru itarabayeho (fiction) igaragaza ubushobozi budasanzwe bw’ikiremwa cyitwa Doctor kimeze nk’umuntu kibasha gutembera mu isanzure gikoresheje icyogajuru. Ncuti Gatwa ni we uzajya akina iyi filimi mu mwanya w’iki kiremwa […]

Uganda: Lt. Gen. Muhoozi yajyanwe mu rukiko kubera isabukuru ye y’imyaka 48

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yarezwe kubera ibikorwa bye byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 48 y’amavuko abantu benshi basobanuye ko ari intangiriro y’izungura rizarangira asimbuye se, Perezida Museveni, ku butegetsi. Uwareze, umunyamategeko Gawaya Tegulle, avuga ko gutangira kugaragara mu bikorwa bya politiki kwa Gen Muhoozi binyuranyije n’itegeko nshinga kubera ko ari umusirikare mukuru w’ingabo z’igihugu cya Uganda […]

Nyaruguru: Inzira y’inzitane abanyeshuri 10 bigaga kuri G.S Marie Merci banyuzemo kugira ngo barokoke jenoside

img-20220508-wa0024.jpg

Mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, itsinda ry’abana b’abanyeshuri 10 barimo umwangavu w’imyaka 13, bigaga mu rwunge rw’amashuri Marie Merci i Kibeho mu karere ka Nyaruguru, bafashe icyemezo cyo gutoroka ikigo, aho bari bagotewe n’abajandarume (gendarmes), bagenda urugendo rw’ibilometero bisaga 30, bihisha mu bihuru n’amashyamba, bagera mu gihugu cy’u Burundi, mu bilometero bisaga […]

U Bwongereza bugiye guha Ukraine asaga miliyari y’Ama-Pound yo gufasha mu ntambara n’ubutabazi

U Bwongereza bwavuze ko buzatanga andi mafaranga miliyari 1.3 z’amapound (miliyari 1.60 $) mu gutera inkunga igisirikare no gufasha muri Ukraine, ibyo bikaba byemejwe mbere yo kuvugana hifashishijwe ikoranabuhanga kuri iki cyumweru hagati y’itsinda ry’abayobozi barindwi hamwe na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky. Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson ni umwe mu bashyigikiye cyane ingufu […]

Rusizi: Abakozi b’ibitaro bya Mibilizi barasaba Kiliziya Gatolika kubongerera agahimbazamusyi

mu_izina_rya_bagenzi_be_kanamugire_alphonse_yasabye_kongererwa_agahimbazamusyi-2.jpg

Mu gihe bizihizaga umunsi w’umurimo usanzwe wizihizwa ku ya 1 Gicurasi, hanahembwa umukozi w’indashyikirwa, abakozi b’ibitaro bya Mibilizi, mu karere ka Rusizi, basabye Kiliziya Gatolika kubongerera agahimbazamusyi, kuko ngo basanga ari ngombwa cyane bashingiye ku buryo ku masoko byazamutse, kandi bakaba banakora batizigamye. Nk’uko byagarutsweho na Kanamugire Alphonse, umuforomo kuri ibi bitaro wavuze mu izina […]

Rubavu: FPR yungutse abanyamuryango bashya 590 boroza inka 3 abatishoboye

Rucakabungo Pascal Chairman wungirije w’umuryango wa FPR Inkotanyi mu karere ka Rubavu ashyikiriza akagari ka Busigari igikombe

Umuryango wa FPR-Inkotanyi wungutse abanyamuryango 590 bashya bo mu murenge wa Cyanzarwe ndetse urubyiruko rushamikiye kuri uyu muryango rworoza inka abaturage 3 batishoboye banishyurira mituweri abantu 22. Ni igikorwa cyabereye mu murenge wa Cyanzarwe hanasozwa amarushanwa y’umupira w’amaguru yahuje utugari yegukanwe n’urubyiruko rwo mu kagari ka Busigari batsinze abo mu kagari ka Gora kuri penaliti […]

Kayonza: Abayobozi b’amashuri 10 bafunzwe bakekwaho kunyereza arenga miliyoni 27

Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abayobozi b’amashuri 10 muri 11 bakekwaho kunyereza amafaranga y’u Rwanda 27.970.419 mu karere ka Kayonza. Amakuru agera kuri Bwiza.com avuga ko ubugenzuzi bwakorewe mu bigo by’amashuri yose muri Kayonza kuva mu 2019, bwagaragaje ko hari ibibazo mu micungire y’umutungo w’amashuri ndetse bamwe bigaragara batashoboye kugaragaza icyo amafaranga yakoreshejwe. Mu […]