Cabo Delgado: RDF, FADM na SAMIM bivuganye ibyihebe 54 mu mezi abiri

Umuyobozi wa Polisi ya Mozambique, Bernardino Rafael, yatangaje ko ingabo za Mozambique (FADM) zifatanyije n’iz’u Rwanda hamwe n’iz’ibihugu bigize umuryango SADC ziriyo (SAMIM), zivuganye ibyihebe 54 karere ka Macomia kari mu ntara ya Cabo Delgado mu mezi abiri ashize. Bernardino yabitangaje kuri uyu wa 14 Gicurasi 2022 nyuma y’uruzinduko yagiriraga mu karere ka Macomia, aho […]

Ubuzima buteye agahinda umugore wabyaye abana 44 yaciyemo

Mariam Nabatanzi ni umugore wavukiye muri Uganda. Yabyaye abana 44, nyuma aza gutabwa n’umugabo, ariko akora uko ashoboye kose ngo abana bakure, Ni we mugore wabyaye abana benshi muri iki kinyejana turimo. Uyu munsi turi mu kinyejana cya 22, aho leta z’ibihugu hirya no hino ku Isi zikangurira abaturage kubyara umubare w’abana bashobora kurera, aho […]

Ncuti Gatwa arateganya kubaka ishuri mu Rwanda

Umunyarwanda Ncuti Gatwa wamamaye muri filimi y’urwenya y’uruharerekane yitwa Sex Education yibanda ku buzima bw’imyororokere, arateganya kubaka ishuri mu Rwanda kugira ngo afashe abakiri bato gukarishya ubumenyi. Abitangaje nyuma y’aho ahawe inshingano yo kuba umukinnyi w’imena muri filimi y’uruhererekane ‘Doctor Who’ itambuka kuri BBC. Ncuti yavuze ko mu Rwanda hari abakiri bato b’abahanga, bakwiye gufasha […]

Guinea: Abasirikare bari ku butegetsi baburiye abagerageza gukora imyigaragambyo

Abasirikare bari ku butegetsi muri Guinea Conakry bayobowe na Colonel Mamady Doumbouya, bategetse ko nta muturage wemerewe gukora imyigaragambyo kugeza igihe hazabera amatora y’Umukuru w’Igihugu. Iri tegeko rigaragara mu itangazo aba basirikare basohoye nyuma yo kwemeza ko bazamara imyaka itatu ku butegetsi, nyuma ya habe amatora y’Umukuru w’Igihugu. Icyemezo cyo kumara imyaka itatu ku butegetsi […]

Afatwa nk’umunyagitugu, umuperezida wakenesheje abaturage

Mu gihe Isi yose ihangayikishijwe n’iyubahirizwa ry’ihame rya demukarasi, hari hamwe bayitekereza bakayumva nk’inzozi nubwo amateka hari hamwe agaragaza ko hari aho byagiye bishoka, abaturage bagatora abaperezida baharanira inyungu zabo bayobora kurusha kwishyirira agafaranga ku mifuka yabo. Ku rubuga rwa Forbes Magazine hasohotse urutonde ruriho bamwe mu baperezida bafatwa nk’ababi babayeho mu mateka ya Afurika, […]

Nyamasheke: Hari impungenge ku bari abakozi b’ibitaro bya Bushenge mu gihe cya jenoside banga gutanga amakuru

mudacumura_jean_warokokeye_muri_ibi_bitaro_akanagira_uruhare_mu_kwandika_igitabo_ku_byabibereyemo_avuga_ko_kuba_hari_abadatanga_amakuru_bazi_ku_byahabereye_bibabaje_cyane.jpg

Ubuyobozi bw’ibitaro by’intara bya Bushenge mu karere ka Nyamasheke, abaharokokeye muri jenoside yakorewe abatutsi, kimwe n’imiryango y’abari abakozi babyo bishwe muri icyo gihe, baravuga ko bafite ikibazo gikomeye cyane cy’abari abakozi b’ibi bitaro muri icyo gihe batahigwaga,barimo bamwe bakibikoramo n’ubu,abandi bari mu kiruhuko cy’izabukuru, n’abashobora kuba bakora ahandi, kugeza ubu binangiye gutanga amakuru y’ibyahabereye bazi, […]