Rwamagana: Intore zasoje urugerero zasabwe guhindura imyumvire ya bagenzi bazo bitwara nabi

Urubyiruko rw’abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2021, mu karere ka Rwamagana, rwasabwe guhindura imyumvire bagenzi barwo kandi rugakomeza ibikorwa by’ubwitange. Kuri uyu 3 Kamena 2022, umuhango wo gusoza urugerero rw’intore z’Inkomezabigwi, icyiciro cya 9, wabereye mu murenge wa Rubona. Urubyiruko rwitabiriye uru rugerero ruvuga ko rwigiyemo gukora ibikorwa by’ubwitange ndetse ko rwakuyemo […]
Nyaruguru: Abahinzi b’ibirayi bijejwe guhuzwa n’amasoko abagurira ku giciro kibanogeye

Abahinzi b’ibirayi mu mirenge itandukanye y’akarere ka Nyaruguru mu gihe bakomeje kubona umusaruro mwinshi kubera ko batunganyirijwe amaterasi, bakanashyirirwaho amatuburiro, basezeranyijwe guhuzwa n’amasoko abagurira ku giciro kibanogeye. Mu murenge wa Rusenge, ubuso bubingwaho ibirayi bumaze gutunganywaho amaterasi agera kuri Hegitari 302. Abahinzi b’ibirayi muri uyu murenge bavuga ko yazamuye umusaruro babonaga. Muri Rusenge na Ruheru […]
Abofisiye bakuru bapfiriye i Kibumba na Rugari bashyinguwe, RDC iracyemeza ko bishwe n’amasasu ya RDF
I Goma habaye umuhango wo gusezera ku bofisiye bakuru batatu mu ngabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, baherutse gupfira mu mirwano yabereye mu gace ka Kibumba muri teritwari ya Nyiragongo na Rugari muri teritwari ya Rutshuru. Uyu muhango witabiriwe n’Umugaba Mukuru w’ingabo za RDC, Gen. CĂ©lestin Mbala, Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru ku […]
Abana banjye barimo gucuruzwa_Ndimbati
Uwihoreye Jean Bosco wamenyekanye muri filimi nyarwanda n’urwenya nka Ndimbati, yatangaje ko ababajwe n’uburyo abana yemera ko yabyaranye n’umugore witwa Kabahizi Fridaus barimo gucuruzwa mu itangazamakuru. Ndimbati ufungiwe by’agateganyo muri gereza ya Nyarugenge yabitangarije umunyamakuru Yago mu kiganiro bagiranye ubwo yari yamusuye. Uyu mufungwa ukurikiranyweho gusindisha no gusambanya Kabahizi ubwo yari umwana, yasobanuye byinshi ku […]
UEFA yasabye imbabazi abafana ba Liverpool na Real Madrid
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru i Burayi (UEFA) yasabye imbabazi abafana ba Liverpool n’abafana ba Real Madrid bagizweho ingaruka n’ibyabaye ku mukino wa nyuma wa Champions League, inavuga ko bitagomba kuzongera kubaho. Abafana ba Liverpool bavuze ku kuntu polisi yakoresheje imbaraga z’umurengera, ku kajagari mu mitegurire ndetse no ku bantu benshi kurenza urugero bari kuri uwo mukino […]
Nyaruguru: Urubyiruko rusoje urugerero rwasabwe gucana ku maso

Mu mpanuro yahaye intore z’Inkomezabigwi, icyiciro cya 9, zigizwe n’urubyiruko rwo muri Nyaruguru rushoje ibikorwa by’urugerero (abarangije mashuri yisumbuye muri 2021), umuyobozi wungirije w’akarere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Byukusenge Assumpta, yabasabye ko bacana ku maso, bagashishoza kugira ngo bahangane n’ibibazo byugarije umuryango nyarwanda muri iki gihe, cyane cyane urubyiruko. Muri ibi bibazo, Visi Meya Byukusenge […]
M23 yatanze impuruza ko FARDC na FDLR bigiye kuyigabaho ibitero bikomeye
Umutwe witwaje intwaro wa M23 watanze impuruza ko ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, ziri hafi kuyigabaho ibitero bikomeye. Umuvugizi wa M23, Maj. Willy Ngoma mu itangazo yashyizeho umukono kuri uyu wa 3 Kamena 2022, yasobanuye ko FARDC imaze iminsi itegura ibi bitero, igiye kubibagabaho mu masaha ari imbere. Muri iri tangazo ryasohotse […]
Uganda: Imyitozo y’ingabo z’ibihugu bya EAC yatangiye, Gen. Muganga yari ahari

Ingabo z’ibihugu bigize umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC) kuri uyu wa 3 Kamena 2022 zatangiye ku mugaragaro imyitozo ihuriweho yahawe izina rya Ushirikiano Imara. Umuhango wo gutangiza iyi myitozo wabereye mu birindiro by’ingabo bya Gaddafi biherereye mu karere ka Jinja, wayobowe na Minisitiri w’Intebe wungirije wa gatatu wa Uganda, Hon. Lukia Isanga Nakadama. Hari […]
MONUSCO ntiyemeranya na Leta ya RDC yita M23 umutwe w’iterabwoba
Ubuyobozi bwa misiyo y’amahoro y’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, MONUSCO, ntibwemeranya n’ubutegetsi bw’iki gihugu bwita M23 umutwe w’iterabwoba. Ibi byagaragajwe n’Umuvugizi wungirije wa MONUSCO, Ndeye Khady Lo, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa BBC. Ndeye yibukijwe ko MONUSCO ishyigikiye Leta yise M23 umutwe w’iterabwoba, abazwa aho iyi misiyo ihagaze kuri iyi ngingo, maze […]
Perezida wa Senegal yabwiye Putin ko Abanyafrika bashonje ari inzirakarengane z’intambara
Perezida wa SĂ©nĂ©gal akaba n’umukuru w’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU), Macky Sall, yabwiye Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin ko Abanyafurika ari inzirakarengane z’intambara yo muri Ukraine kandi ko Uburusiya bukwiye gufasha mu kudohora ku kababaro kabo. Nyuma y’ibiganiro byabereye mu mujyi wa Sochi, Macky Sall yavuze ko “Perezida w’Uburusiya yasezeranyije koroshya ku kohereza mu mahanga ibinyampeke n’ifumbire, […]