Urubyiruko rw’abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2021, mu karere ka Rwamagana, rwasabwe guhindura imyumvire bagenzi barwo kandi rugakomeza ibikorwa by’ubwitange.
Kuri uyu 3 Kamena 2022, umuhango wo gusoza urugerero rw’intore z’Inkomezabigwi, icyiciro cya 9, wabereye mu murenge wa Rubona.
Urubyiruko rwitabiriye uru rugerero ruvuga ko rwigiyemo gukora ibikorwa by’ubwitange ndetse ko rwakuyemo indangagaciro zo gukunda igihugu.
Byukusenge Jean de Dieu, utuye mu murenge wa Rubona, akaba n’umwe muri uru rubyiruko. Agira ati: “Mu itorero twigiyemo byinshi. Twasanze abenshi mu babyeyi baratwigishaga amateka agoramye, ariko ku rugerero twahigiye amateka y’ukuri.”
Yakomeje ati: “Icyo twiyemeje njyewe na bagenzi banjye tugiye kwihisha amateka y’ukuri no gukunda igihugu. Urugerero ntabwo rurangiye kuko tuzakomeza kwigisha urubyiruko kugira indangagaciro zo kwitangira igihugu, tuzigisha bagenzi bacu kugira imyumvire myiza ndetse bagahindura imyitwarire yabo, bakanareka ibyangiza ubuzima ahubwo bagakora ibikorwa bibateza imbere.”
Uwizeyimana Emelyne avuga ko bazakangurira urubyiruko kugira imyitwarire myiza ndetse abakobwa bakirinda inda zitateguwe. Ati: “Urubyiruko dusoje amashuri twakoze ibikorwa byinshi mu gihe tumaze ku rugerero, ariko ntibivuga ko dusoje gukorera igihugu. Twiyemeje kwirinda abadushuka tukanashishikariza bagenzi bacu kwirinda inda zitateguwe. Inama duha urubyiruko nu ukwirinda ababashora mu busambanyi kuko bigira ingaruka nyinshi. Tugomba gufata ingamba zo kugira imyitwarire myiza, tukubaka igihugu kuko no twe mbaraga zo kucyubaka.”
Mbonyumuvunyi Radjab, umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, yasabye urubyiruko kugira indangagaciro zo kwitangira igihugu, bakigisha na bagenzi babo guhindura imyumvire n’imyitwarire yabo.
Yagize ati: “Urugerero rwatangiye mbere y’abakoloni, umwana wagimbukaga yajyaga ku rugerero akigishwa kumasha no gutegana mu buryo bwo kumwigisha kwirwanaho ahuye n’umwanzi ndetse agatozwa indangagaciro zo kwitangira igihugu kugira ngo u Rwanda rwaguke kuko kubigeraho byabasabaga kururasanira. Ugiye ku rugerero yabaga agiye mu bwitange bukomeye, ashobora gupfa cyangwa gukira, ni yo mpamvu babanzaga kwigisha indangagaciro na kirazira.”
Meya Mbonyumuvunyi yakomeje asaba urubyiruko gufasha bagenzi babo guhinduka. Ati: “Urubyiruko nk’uru rusoje urugerero bakoze ibikorwa byinshi birimo kubakira abatishoboye batagiraga icumbi, bubakiye abatishoboye ubwiherero, uturima tw’igikoni n’ibindi bikorwa by’ubwitange. Tukaba dusaba uru rubyiruko kwigisha bagenzi babo kureka ibikorwa bibi bagahindura imyumvire n’imyitwarire.”
Yakomeje ati: “Hari urubyiruko bagomba gukangurira kureka ibiyobyabwenge, hari abakobwa bashorwa mu busambanyi bagaterwa inda zitateguwe, hari urubyiruko rugaragara mu bikorwa by’ubujura. Bagomba kwigisha na bagenzi babo bakabireka kandi na bo tubasaba gutanga urugero rwiza mu muryango nyarwanda.”
Urubyiruko 608 rw’abanyeshuri harangije amashuri yisumbuye mu karere ka Rwamagana ni rwo rwasoje urugerero rw’intore z’Inkomezabigwi, icyiciro cya 9.









