Amafi yapfuye yagaragaye areremba ku Kiyaga cya Kivu yatumye uburobyi buba buhagaritwe

Amafi yapfuye akomeje kuzamuka hejuru y’amazi y’Ikiyaga cya Kivu ahitwa Minova muri Teritwari ya Kalehe, muri Kivu y’Amajyepfo kuva kuwa Gatanu ushize, itariki 3 Kamena, yatumye uburobyi buba buhagaritswe. Impamvu y’iki kibazo ntabwo iramenyekana, gusa itsinda ryavuye muri minisiteri ‘ibidukikije n’ubuzima yoherejwe aha hantu ngo hamenyekane uko ikibazo giteye ndetse rinatange igisubizo. Nk’uko iyi nkuru […]

RDC: Miliyoni zisaga 400$ z’misoro yishyuwe na Gecamines yaburiwe irengero

Raporo y’ikigo gishinzwe kugenzura imicungire y’imari ya Leta muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ivuga ko miliyoni zirenga 400 z’amadolari y’inyungu z’imisoro sosiyete y’igihugu ishinzwe ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Gecamines, yavuze ko yishyuye mu isanduku y’igihugu yaburiwe irengero. Gecamines aifite imigabane mike mu mishinga minini minini y’ubucukuzi bw’umuringa na cobalt ku Isi, harimo ikirombe cya […]

Abayobozi bakuru ba CMI barangajwe imbere na Gen Birungi bari mu Rwanda

Abayobozi bakuru b’urwego rushinzwe ubutasi bwa Gisirikare muri Uganda (CMI) bari hano mu Rwanda, aho bitabiriye inama yabahuje n’ab’urwego rushinzwe ubutasi bwa Gisirikare hano mu Rwanda. Iri tsinda ry’abatasi ba Uganda riyobowe na Maj Gen James Birungi ukuriye CMI. Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yifashishije Twitter yashimiye Perezida Paul […]

Ukraine: Umurwa mukuru, Kyiv, wabyukiye mu mvura y’amabombe

Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, umurwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, wabyukiye mu mvura y’amabombe nyuma y’umunsi umwe abayobozi bavuze ko ingabo zabo zafashe igice kinini mu rugamba rwo mu burasirazuba mu gitero cyo kurwanya u Burusiya. Umuyobozi w’Umujyi wa Kyiv, Vitali Klitschko yanditse kuri porogaramu yo kohererezanya ubutumwa kuri Telegram ati: “Ibisasu byinshi byaturikiye […]

Gabon yongeye gutuma Abakongomani bifata mapfubyi

Ikipe y’igihugu ya Gabon, Les Panthères, yaraye yongeye kubabaza imitima y’Abakongomani nyuma yo gutsinda Les Léopards ya RDC igitego 1-0. Congo Kinshasa yari yakiriye Gabon itakigira Kapiteni Pierre-Emerick Aubameyang wamaze kuyisezeramo kuri Stade des Martyrs i Kinshasa, bashaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire. Abakongomani barushije Gabon ku buryo bugaragara, gusa bananirwa kubyaza […]

Uko Kenya na Uganda byari bigiye kurwana bipfa umunyeshuri waburiwe irengero

Ku Kibuga cy’indege cya Entebbe, ku ya 13 Gashyantare 1976: Abakobwa babiri bo muri Kenya biga muri Kaminuza ya Makerere bari gutaha mu rugo igihe ingoma ya Idi Amin y’iterabwoba ku Banyakenya yari igeze ku rundi rwego. Esther Chesire, umunyeshuri mu mwaka wa kabiri w’amategeko, afite imyaka 22 kimwe n’inshuti ye, Sally Githere. Hamwe n’amatike […]

Kugirango Kabila yongere kuba perezida byamusaba kongera kuvukana undi mwirondoro – Umudepite

Imbere y’itangazamakuru kuri uyu wa Gatandatu I Kinshasa, Umudepite akaba n’impuguke mu byerekeranye n’itegeko nshinga, André Mbata, yemeje ko mu 2023 uwahoze ari Perezida wa Repubulika ya Demokarasi a Congo, Joseph Kabila Kabange, atazemererwa kongera guhatanira uyu mwanya kubera ko akumiriwe n’ingingo ya 220 iteganya ko ingingo zimwe zitagomba guhinduka, cyane cyane manda y’umukuru w’igihugu. […]

Gen Katumba yashimye Imana nyuma y’umwaka arusimbutse

Minisitiri w’Umurimo n’ubwikorezi muri Uganda, Gen Katumba Edward Wamala, yashimye Imana yamukingiye akaboko nyuma y’umwaka umwe abicanyi bagerageje kumwivugana. Muri Kamena umwaka ushize ni bwo imodoka yari itwaye uyu mujenerali w’inyenyeri enye yagabweho igitero n’abicanyi ubwo yari igeze mu gace ka Kisasi i Kampala. Umukobwa we Brenda Nantongo ndetse n’umushoferi we Haruna Kayondo bari kumwe […]

Hateguwe imyigaragambyo yo gusaba u Rwanda kureka amasezerano rwagiranye na UK

Imiryango iharanira uburenganzira bw’impunzi mu Bwongereza yahamagaje imyigaragambyo yihutirwa hanze ya Ambasade y’u Rwanda i Londres mu cyumweru gitaha yamagana kohreza mu Rwanda abasaba ubuhunzi. Nk’uko amakuru abitangaza, ngo nibura abasaba ubuhungiro 17, barimo abenegihugu ba Siriya, bamenyeshejwe n’ibiro bya minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu ko bazoherezwa mu Rwanda ku ya 14 Nyakanga. Ku wa […]

U Rwanda ntirwigeze rutera Repubulika ya Demokarasi ya Congo – Loni

U Rwanda ntabwo rwateye Repubulika ya Demokarasi ya Congo nk’uko bigaragara mu itangazo ry’Akanama k’Umutekano ka Loni ryo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki 04 Kamena 2022 ritigeze rigaragaza u Rwanda mu bibazo byo mu burasirazuba bwa Congo. Urubuga Mediacongo.net rwo mui RDC ruvuga ko nta murongo n’umwe muri iri tangazo uvuga […]

Umwuka mubi w’u Rwanda na RDC wajyanye Tshisekedi i Oyo kurebayo Sassou N’guesso

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuva ejo ku wa Gatandatu ari mu mujyi wa Oyo muri Congo-Brazzaville aho yagiye guhurira na Perezida mugenzi we Denis Sassou Nguesso. Oyo ni umujyi uherereye ku birometero 400 uvuye i Brazzaville, by’umwihariko akaba ari wo Perezida Sassou Nguesso avukamo. Perezidansi ya Congo Kinshasa yatangaje […]

Sadio Mané yihanije Bénin mbere yo guhura n’Amavubi

Ikipe y’Igihugu ya Sénégal, Les Lions de la Téranga, yaraye itsinze Les Ecureils ya Bénin ibitego 3-1 mbere yo guhura n’Amavubi y’u Rwanda. Sénégal yari yakiriye Bénin kuri Stade ya Abdoulaye Wade i Dakar, mu mukino wo mu itsinda L w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’ibihugu kizabera muri Côte d’Ivoire. Ibitego bitatu byose […]