M23 irashinjwa gushwanyaguza radiyo yakoreraga i Bunagana, abanyamakuru bakayabangira ingata
Umuryango utegamiye kuri Leta (ONG) witwa Journaliste en Danger (JED) mu itangazo washyize hanze uravuga ko Radio Mikeno (Racom) yakoreraga i Bunagana, yangijwe n’abarwanyi ba M23 bafashe ako gace kuwa 13 Kamena 2022 ku mugoroba, abanyamakuru bo bakizwa n’amaguru barahunga. Ibinyamakuru byo muri Congo birimo: Digital Congo, Glandslacnews na Politico.cd, bivuga ko Umuyobozi w’iyo radiyo, […]
Mugisha Gilbert yahesheje APR FC igikombe cya 20 cya shampiyona
Ikipe ya APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona ku ncuro yayo ya 20 mu mateka, nyuma yo gutsinda Police FC ibitego 2-0. Police FC yari yakiriye APR FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yasabwaga gutsinda ikegukana igikombe cya shampiyona yari ihataniye na Kiyovu […]
Bavuzaga induru; ubuhamya bw’abimukira bari bagiye koherezwa mu Rwanda bava mu Bwongereza
Mu ijoro rya tariki ya 14 Kamena 2022, indege ya mbere yari kuvana abimukira mu Bwongereza iberekeza mu Rwanda yagombaga guhaguruka, nyuma yo guhabwa uburenganzira n’inkiko z’iki gihugu cyo ku mugabane w’Uburayi. Ariko indege itarahaguruka, haje icyemezo cy’urukiko rwo kuri uyu mugabane rushinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu, gihagarika iyoherezwa ry’aba bimukira mu Rwanda, ndetse ubwo abari bayirimo […]
Isomwa ry’urubanza rwa Vital Kamerhe ryegejwe inyuma iminsi itanu
Indi minsi itanu y’inyongera, uhereye uyu munsi, ni yo urukiko rwatanze mbere yo gutanga umwanzuro ku rubanza rw’uwahoze ari umuyobozi w’ibiro by’umukuru w’igihugu muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Vital Kamerhe, nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Kane, itariki 16 Kamena. Urubanza rwa Kamerhe rwasubiwemo kuwa 2 Kamena, ababuranyi batanze impamvu zabo z’ubujurire kandi bitabira iburanisha […]
U Burundi bwavuze icyo butekereza ku kohereza ingabo muri DR Congo
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yatangaje ko yakiriye neza itangazo rya mugenzi we Uhuru Kenyatta unayoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, wemeje ko ingabo z’uyu muryango zoherezwa muri DR Congo kurandura imitwe yitwaje intwaro. Mu butumwa yanyujije kuri Twitter mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 16 Kamena 2022, Perezisa Evariste Ndayishimiye yavuze ko ashyigikiye […]
U Rwanda ntirushobora kubaho hatari Congo, ariko Congo yabaho hatari u Rwanda – Dr Sekimonyo
Impuguke y’Umunyekongo mu bijyanye na politiki y’ubukungu, Dr Jo Sekimonyo, kuri uyu wa Gatatu, itariki 15 Kamena, yatangaje ko Repubulika ya Demokarasi ya Congo, idakeneye guhangana n’u Rwanda mu buryo bwa gisirikare hari ikindi yakora ikarubabaza kuko ngo u Rwanda rutabaho hatari Congo. Yagiriye inama abayobozi ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yo kubungabunga ubuzima […]
FERWAFA yakuyeho mpaga yaherukaga gutera Rwamagana City nyuma yo gusanga yarayirenganyije
Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru hano mu Rwanda (FERWAFA), ryakuyeho mpaga yaherukaga gutera ikipe ya Rwamagana City nyuma yo gusanga ikirego cya AS Muhanga yari yayireze nta shingiro gifite. Rwamagana City yaherukaga kubwirwa na FERWAFA ko itagikinnye umukino wa ½ wa kamarampaka muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri ishinjwa gukinisha umukinnyi ufite umuziro. Ni mu gihe iyi kipe […]
FARDC yaba yongeye kwigarurira Umujyi wa Bunagana
Amakuru aturuka I Bunagana atavugwaho rumwe aravuga ko uyu mujyi wongeye kwigarurirwa n’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, kuri uyu wa Kane mu gitondo, mu gihe andi makuru avuga ko M23 ahubwo yigaruriye ibindi bice. Amakuru atangazwa n’urubuga mediacongo.net aravuga ko inyeshyamba za M23 zahunze Umujyi wa Bunagana nyuma yo gucanwaho umuriro na […]
Amafoto: Ihere ijisho indege 9 z’indwanyi z’ahazaza zirimo gukorwa

Bajya bavuga ngo ejo hazaza ni ubu, cyane cyane mu Isi y’indege, ari yo mpamvu bidakwiye kudutangaza ko indege z’intambara z’igihe kizaza zamaze gutangira gukoranwa imbaraga nyinshi n’ubushobozi tutapfa guhita dusobanukirwa cyangwa tutanatekereza. Izi nizo ndege z’indwanyi icyenda z’Igisekuru cya gatandatu kuri ubu zirimo gukorwa n’ibihugu bitandukanye 1. HAL AMCA (India) AMCA ni indege y’indwanyi […]
Inama nkuru ya gisirikare muri RDC yasabye Guverinoma gusesa amasezerano yasinyanye n’u Rwanda
Inama nkuru ya Gisirikare muri Congo Kinshasa yateranye kuri uyu wa Gatatu, yasabye Guverinoma y’iki gihugu “gusesa by’ako kanya” amasezerano yose yasinyanye n’u Rwanda ishinja kuba rwarohereje ingabo zarwo ku butaka bwacyo. Iyi nama yateranye iyobowe na Perezida Félix Tshisekedi usanzwe ari Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Congo, yitabirwa n’abarimo abakuriye imitwe yombi y’inteko ishinga amategeko […]
Museveni yategetse ingabo za Uganda kuba zihagaritse kurwanya ADF
Perezida wa Repubulika ya Uganda akaba n’Umugaba w’Ikirenga, Yoweri Museveni, yategetse ingabo z’iki gihugu ziri mu bikorwa byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo byahawe izina rya ‘Operation Shujaa’, kuba zibihagaritse. Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, umujyanama mu bikorwa byihariye bya gisirikare akaba n’umuhungu we, Lt Gen. Muhoozi […]
Igikomangoma Charles mu mazi abira kubera ibyo cyavuze kuri gahunda y’u Bwongereza n’u Rwanda
Umunyamakuru Katie Nicholl w’Ikinyamakuru Vanity Fair’s Royal, gikunze gukora inkuru zerekeye Ubwami bw’u Bwongereza, yatangaje ko Igikomangoma Charles kinjiye mu butaka buteye akaga agira ibyo atangaza kuri gahunda y’igihugu cye yo kohereza abimukira mu Rwanda none bikaba byamushyize mu mazi abira. Igikomangoma Charles yafashe ku giti cye gahunda ya Guverinoma y’u Bwongereza yo kohereza mu […]
Perezida Macron, Draghi w’u Butaliyani na Scholz w’u Budage binjiranye muri Ukraine
Perezida wa Repubulika y’u Bufaransa, Emmanuel Macron, Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Mario Draghi na Shanseriye w’u Budage, Olaf Scholz, binjiranye muri Ukraine. Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, bisobanura ko aba bayobozi binjiye muri Ukraine bakoresheje gari ya moshi yaturutse muri Pologne, bageze mu murwa mukuru, Kyiv, mu gitondo cy’uyu wa 16 Kamena 2022. Byateganyijwe ko bakirwa […]
Le président kenyan appelle au déploiement d’une force régionale en RDC
Le président kényan Uhuru Kenyatta a appelé mercredi au déploiement d’une force régionale pour rétablir la sécurité dans l’est de la République démocratique du Congo déchiré par la violence, où de violents combats ont ravivé de vieilles animosités. La RDC, riche en minéraux, lutte pour contenir des dizaines de groupes armés dans l’est de la […]
Israel Mbonyi yatembagaje bamwe ubwo yavugaga ku Banye-Congo bateye amabuye i Rubavu

Umuhanzi Israel Mbonyicyambu uzwi nka Israel Mbonyi yasekeje bamwe ku rukuta rwa Twitter, ubwo yavugaga ku myigaragambyo y’Abanye-Congo, bakoze bamagana u Rwanda, bagatera amabuye i Rubavu. Kuwa 15 Kamena 2022, nibwo abaturage benshi b’ i Goma begereye umupaka w’u Rwanda bigaragambya, batera amabuye ku ruhande rw’ u Rwanda. Mu mafoto n’amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, […]
Kagame in UAE
President Paul Kagame on Wednesday, June 15, arrived in Abu Dhabi, United Arab Emirates (UAE) for an official visit during which he mourned the death of late President Sheikh Khalifa Bin Zayed Al Nahyan. Sheikh Khalifa passed on May 13, and the UAE declared 40 days of mourning with flags at half-mast. According to the […]
U Rwanda nta bwoba ruduteye, nirushaka intambara izabaho_Gen Ekenge wa FARDC
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyatangaje ko nta bwoba na busa gitewe n’u Rwanda ndetse kinashimangira ko nirwifuza ko haba intambara nta kabuza izabaho. Ni ibyatangajwe n’Umuvugizi wa Guverineri ya Kivu y’Amajyaruguru ku rwego rwa Gisirikare, Gen de Brigade Sylvain Ekenge, ubwo yakiraga inyandiko zikubiyemo ubutumwa bw’Abakongomani bari bavuye mu myigaragambyo. Kuri […]
Mfite ikibazo kimwe gusa. Ni inde uvuga ko Ukraine izaba ikiriho mu myaka ibiri? – Medvedev
Uwahoze ari Perezida w’u Burusiya, Dimiti Medvedev, kuri ubu wungirije Perezida w’Akanama k’Umutekano k’iki gihugu, kuri uyu wa Gatatu, itariki 15 Kamena 2022 yibajije ikibazo cyatunguye benshi, aho yibajije niba Ukraine izakomeza kubaho nk’igihugu gifite ubusugire mu myaka ibiri iri imbere. Dmitri Medvedev yatangaje ibi abinyujije kuri rumwe mu mbuga nkoranyambaga akoresha nyuma y’aho Ukraine […]
EAC to send regional force in DRC
A regional specialized force is set to be deployed in the Democratic Republic of Congo to defuse tensions caused by several armed groups especially in the eastern part of the country. In a statement issued by Kenyan President Uhuru Kenyatta on June 15 in his capacity as the Chairperson of the East African Community, he […]
M23 nyuma yo gufata Bunagana, itewe impungenge n’abasirikare bongerewe muri Rutshuru
Umutwe witwaje intwaro wa M23 wagaragaje impungenge z’abasirikare bongerewe muri teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyuma y’aho ifashe umujyi wa Bunagana. Umuvugizi wa M23, Maj. Willy Ngoma, mu itangazo yasohoye kuri uyu wa 15 Kamena 2022, yavuze ko Leta ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), imaze kohereza muri Rutshuru ingabo ziri […]
Mozambique: Abantu barindwi barimo bane baciwe imitwe bishwe n’ibyihebe
Byibuze abantu barindwi barimo bane baciwe imitwe biciwe mu bitero biheruka by’ibyihebe mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Mozambique, aho ubu bugizi bwa nabi bwibasiye noneho ibice ubundi butabagamo, bikaba byateye abaturage kongera guhunga ku bwinshi. Nk’uko byatangajwe na Loni ndetse n’Umuryango Save The Children kuwa Kabiri, byibuze abantu 10,000 bataye ingo zabo mu gihe cy’icyumweru gishize. […]
Ingabo z’u Burusiya zafashe Abanyamerika ba mbere barwaniraga Ukraine
Ingabo z’u Burusiya ziherutse gufata Abanyamerika babiri ba mbere barwaniraga Ukraine mu ntambara imaze amezi atatu. Aba Banyamerika: Robert Drueke w’imyaka 39 y’amavuko na Andy Huynh w’imyaka 27 bafatiwe mu mirwano yabereye mu karere ka Kharkiv mu cyumweru gishize nk’uko ikinyamakuru Daily Mail kibisobanura. Abavugizi b’ibiro bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) bishinzwe ububanyi […]
Young Africans yigaranzuye Simba SC nyuma y’imyaka 4 iyibabaza
Ikipe ya Young Africans yigaranzuye mukeba wayo Simba Sports Club iyitwara igikombe cya shampiyona, nyuma y’imyaka ine yikurikiranya Simba ari yo igitwara. Yanga yabigezeho nyuma yo gutsinda Coastal Union ibitego 3-0. Ibitego bibiri bya rutahizamu Fiston Mayele na kimwe cya Chiko Ushindi ni byo byafashije iyi kipe ikunzwe kurusha izindi muri Tanzania kwegukana igikombe cya […]