Umuhanzi Israel Mbonyicyambu uzwi nka Israel Mbonyi yasekeje bamwe ku rukuta rwa Twitter, ubwo yavugaga ku myigaragambyo y’Abanye-Congo, bakoze bamagana u Rwanda, bagatera amabuye i Rubavu. Kuwa 15 Kamena 2022, nibwo abaturage benshi b’ i Goma begereye umupaka w’u Rwanda bigaragambya, batera amabuye ku ruhande rw’ u Rwanda. Mu mafoto n’amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, hari aho byagaragara ko bikomeye, ahandi bigaragara ko abigaragambya bafashe akaruhuko, abapolsi ku ruhande rw’ u Rwanda ari bo bahaboneka gusa. Kuri iyo foto, niho Mbonyi yatanze igitekerezo kuri Twitter, gisetsa bamwe. Yagize ati ” Ngo Sasita zageze Bose Babanza kujya Gusonga ubugari.” Bamwe mu bamukurikira bagaragaje ko basekejwe n’iki gitekerezo. Uwitwa Musinga, aseka ati ” Bwaje gushya c? Ko batinze menya Bwaje kubatemana.” Mwenese Catherine ati ” Imbavu zanjye kweli.” Abenshi mu batanze ibitekerezo bikomeje kwisukiranya, basekejwe n’igitekerezo cya Mbonyi, bavuze ko nta cyasimbura kurya, mu gihe abandi banenze iyi myitwarire y’ubushotoranyi. Aba baturage bamaganye u Rwanda bashinja gufasha M23 yayogoje agace kabo, ubu ikaba igenzura Bunagana. U Rwanda rwahakanye gufasha uyu mutwe nawo ubwawo urabyemeza, gusa bigaragara ko hari abataremeye ibyo rwavuze.

Ifoto igaragaraza abigaragambya bagiye kuruhuka/Twitter


