fvwnnjxwaai6lxq.jpg

Israel Mbonyi yatembagaje bamwe ubwo yavugaga ku Banye-Congo bateye amabuye i Rubavu

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Israel Mbonyicyambu uzwi nka Israel Mbonyi yasekeje bamwe ku rukuta rwa Twitter, ubwo yavugaga ku myigaragambyo y’Abanye-Congo, bakoze bamagana u Rwanda, bagatera amabuye i Rubavu.

Kuwa 15 Kamena 2022, nibwo abaturage benshi b’ i Goma begereye umupaka w’u Rwanda bigaragambya, batera amabuye ku ruhande rw’ u Rwanda.

Mu mafoto n’amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, hari aho byagaragara ko bikomeye, ahandi bigaragara ko abigaragambya bafashe akaruhuko, abapolsi ku ruhande rw’ u Rwanda ari bo bahaboneka gusa.

fvwnnjxwaai6lxq.jpg
Ifoto igaragaraza abigaragambya bagiye kuruhuka/Twitter

Kuri iyo foto, niho Mbonyi yatanze igitekerezo kuri Twitter, gisetsa bamwe. Yagize ati ” Ngo Sasita zageze Bose Babanza kujya Gusonga ubugari.”

Bamwe mu bamukurikira bagaragaje ko basekejwe n’iki gitekerezo. Uwitwa Musinga, aseka ati ” Bwaje gushya c? Ko batinze menya Bwaje kubatemana.”

Mwenese Catherine ati ” Imbavu zanjye kweli.”

Abenshi mu batanze ibitekerezo bikomeje kwisukiranya, basekejwe n’igitekerezo cya Mbonyi, bavuze ko nta cyasimbura kurya, mu gihe abandi banenze iyi myitwarire y’ubushotoranyi.

Aba baturage bamaganye u Rwanda bashinja gufasha M23 yayogoje agace kabo, ubu ikaba igenzura Bunagana. U Rwanda rwahakanye gufasha uyu mutwe nawo ubwawo urabyemeza, gusa bigaragara ko hari abataremeye ibyo rwavuze.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *