Museveni yagiranye ibiganiro na ba Jenerali mu ngabo za RDC

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Kanama yakiriye itsinda ry’abajenerali ba FARDC bagirana ibiganiro. Ni itsinda ryari riyobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Congo Kinshasa, Gen Célestin Mbala Munsense. Ibi biganiro kandi byanitabiriwe n’abajenerali bo mu ngabo za Uganda bari bayobowe na Gen Wilson Mbosu Mbadi usanzwe ari Umugaba […]

Akari ku mutima wa Ange Kagame ku bwa musaza we wahawe ipeti rya Sous-Lieutenant

Umukobwa wa Perezida Kagame yanditse ko atewe ishema no kuba musaza we, Ian Kagame, yasoje amasomo ya gisirikare mu Ishuri rya Gisirikare ry’Ubwami bw’u Bwongereza, Royal Military Academy, agirwa Sous -Lieutenant. Ian Kagame ni umwe mu Banyarwanda batatu barangije amasomo mu Ishuri rya Gisirikare ry’Ubwami bw’u Bwongereza, Royal Military Academy, bagirwa ba Sous Lieutenant. Bagenzi […]

Rutahizamu uheruka gutandukana na Rayon Sports n’uwakiniye Amavubi berekeje muri Vita Club

Ikipe ya AS Vita Club y’i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko yamaze gusinyisha rutahizamu Manasse Mutatu Mbedi wahoze akinira Rayon Sports. Iyi kipe ikunzwe kurusha izindi muri Congo Kinshasa yatangaje ko yasinyishije uyu rutahizamu uca ku mpande amasezerano y’imyaka itatu. Manasse yamenyekanye cyane hano mu Rwanda mu kipe ya Gasogi United […]

Umugabo wa Teta Sandra yasubije abavuga ko afata umugore we nabi

Umugabo wa Teta Sandra, Douglas Mayanja uzwi nka Weasel Manizo yavuze ko nta nama akeneye ku kuba yafata neza umugore we, ashinjwa guhondagura. Mu gitaramo kimwe yari yakoreye i Kampala mu ijoro, Weasel yavuze ko n’ahandi zirara zishya bityo ko atumva impamvu ari we abantu batunze intoki muri iyi minsi. Yagize ati ” Urebye buri […]

APR FC yaguze umusimbura wa Ahishakiye Héritier iheruka kwirukana

APR FC kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Kanama yatangaje ko yamaze gusinyisha umunyezamu Tuyizere Jean Luc wakiniraga Marines FC. Uyu munyezamu ukiri muto yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu. APR FC nta munyezamu wa kabiri yari ifite nyuma yo gutandukana na Ahishakiye Héritier Chairman Lt Gen Mubarakh Muganga yemeje ko […]

Kenya: William Ruto yakuweho amajwi 10,000 yari yahawe atayakwiriye

Komisiyo yigenga y’amatora muri Kenya (IEBC), yakuye amajwi 10,000 ku yo Dr William Ruto amaze kubona mu matora y’umukuru w’igihugu aheruka kuba muri kiriya gihugu, nyuma yo gusanga harabayeho kwibeshya mu kuyamuha. IEBC yaherukaga gutangaza mu majwi yavuye kuri site y’itora iherereye mu gace ka Kiambu Town, William Ruto yagize amajwi 51,050 na ho Raila […]

Mutesi Jolly ku bivugwa ko yashutse Nyampinga Muheto bagafungisha Prince Kid

Miss Mutesi Jolly yahakanye ibyamuzweho ko ari we wacuze umugambi wo gufungisha Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid, akoresheje Nyampinga w’u Rwanda mu 2022, Muheto Divine, avuga ko ari ibyo abantu batekereza gusa nta shingiro bifite. Mu kiganiro na ISIMBI TV, Mutesi Jolly ahakana ibyavuzwe ko ari we washutse Miss Muheto ngo bafungishe Prince Kid, […]

Perezida Félix Tshisekedi yungutse umukwe (Amafoto)

20220813_081933.jpg

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashyingiye imfura ye Fanny Tshisekedi. Ni umuhango wabereye i Kinshasa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Kanama 2022. Fanny Tshisekedi yasezeranye imbere y’amategeko kubana akaramata; ndetse mu byiza no mu bibi n’umukunzi we witwa Dave Nsimba. Mu mashusho yagiye hanze, Perezida Tshisekedi na Madamu […]

Bwa mbere mu myaka 17 ishize Messi ntari mu bahataniye Ballon d’Or

Umunya-Argentine Lionel Messi, ntari mu bakinnyi 30 bazatoranywamo ugomba guhabwa Ballon d’Or ya 2022 nyuma yo kugira umwaka mubi muri PSG akinira. Ejo ku wa Gatanu ni bwo ikinyamakuru France Football gitanga Ballon d’Or cyatangaje abakinnyi 30 bagomba gutoranywamo uhabwa Ballon d’Or ya 2022. Ni urutonde rwabayemo ugutungurana gukomeye nyuma y’uko Messi arubuzeho, nyamara ari […]

Puderi isigwa bamwe mu bana mu Rwanda igiye gukurwa ku isoko nyuma y’ibirego byo gutera kanseri

Uruganda Johnson & Johnson (J&J) kuva mu mwaka utaha ruzahagarika gucuruza iyi puderi y’abana ikorwa ahanini mu kinyabutabire cya talcum nyamara hari ibirego ibihumbi birenga 10 by’abagore bavuga ko iyi pideri irimo ikinyabutabire cya asbestos cyabateye cancer y’imirerantanga (ovaries). Iyi puderi imaze imyaka 130 nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza kandi iracyakoreshwa na benshi mu […]

Perezida Kagame yitabiriye ibirori umuhungu we yaherewemo ipeti rya Sous-Lieutenant

Perezida Paul Kagame na Madamu we Jeannette Kagame, bitabiriye ibirori Ian Kagame usanzwe ari umuhungu wabo yasorejemo amasomo ya gisirikare, ahabwa ipeti rya Sous-Lieutenant. Ian Kagame ni umwe mu Banyarwanda batatu barangije amasomo mu Ishuri rya Gisirikare ry’Ubwami bw’u Bwongereza, Royal Military Academy, bagirwa ba Sous Lieutenant. Bagenzi be babiri ni Park Udahemuka na David […]