P. Kagame yahaye Gatabazi iminsi 3 yo kuba yakemuye ikibazo cy’uwatwawe inzu ku ngufu na BNR
Perezida Paul Kagame yahaye iminsi itatu Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, ngo abe yamaze gukemura ikibazo cy’umuturage Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yafatiriye inzu ku ngufu. Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu ubwo yari mu karere ka Nyamasheke, umuturage witwa Muhizi Anatole yamugejejeho ikibazo amusaba ko yamurenganura. Uyu muturage wasezerewe mu ngabo z’u […]
Perezida Kagame yasabye ko dosiye y’ikibazo cy’umuturage na Mutangana ifungwa
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye ko dosiye y’ikibazo cy’umutungo umuturage wo mu karere ka Ruhango witwa Riberakurora Adolphe yavuze ko afitanye na Mutangana Eugène ukorera mu rwego rw’igihugu rushinzwe iterambere, RDB, ifungwa. Umukuru w’Igihugu nyuma yo kumva ibisobanuro bya Gen. Kazura na Minisitiri Ugirashebuja, yavuze ko ibintu bisobanutse, asaba ko dosiye ifungwa. […]
Perezida Kagame yashimye ubufatanye bw’ab’i Nyamasheke na RDF mu guhashya umwanzi
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame uri mu ruzinduko mu karere ka Nyamasheke, yashimiye abatuye aka karere ku bw’uruhare rwabo mu gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano mu guhashya umwanzi. Umukuru w’Igihugu yagendereye aka karere mu gihe mu minsi yashize kari mu twibasiwe n’ibitero by’inyeshyamba z’umutwe wa MRCD/FLN. Ni ibitero byaguyemo abaturage icyenda abandi benshi barakomereka mu turere […]
Abanyekongo benshi barashaka guha Tshisekedi indi manda – Ubushakashatsi
Ibyavuye mu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara ku wa Gatatu, itariki ya 24 Kanama 2022, ku matora yo mu 2023 muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, muri raporo y’ikigo cy’ubushakashatsi ku mibereho cy’Abanyamerika, Geopoll, bivuga ko Abanyekongo benshi bakomeje guhuriza ku guha manda ya kabiri Perezida Félix Tshisekedi. Muri ubu bushakashatsi bwakorewe mu gihugu cyose mu baturage […]
Batatu barimo umukozi wa RRA barakekwaho uburiganya mu ihererekanyamutungo
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) ryafashe abantu batatu, bakurikiranyweho kugerageza gukora ihererekanya mutungo (mutation) w’imodoka mu buryo bw’uburiganya. Harimo umukozi w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) wakoreraga mu ishami ryo mu Karere ka Ngoma, wateguye mu buryo bw’uburiganya inyandiko zerekana ihererekanya mutungo nyuma yo guhindura ibirarane by’imisoro kandi adakoze isuzuma […]
Loni irashinja TPLF gusahura amakamyo 12 ya lisansi mu bubiko bwayo
Umuryango w’abibumbye wavuze ko inyeshyamba za Tigray People Liberation Front (TPLF) ku wa Gatatu zibye amakamyo 12 y’ibikomoka kuri peteroli mu bubiko bw’ishami ry’Umuryago w’Abibumbye ryita ku Biribwa (WFP) muri Mekelle, mu murwa mukuru wa Tigray. Stéphane Dujarric, Umuvugizi w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yabwiye abanyamakuru i New York ko mu gitondo cyo ku […]
Umutoza wa Ethiopia yavuze abakinnyi 2 b’Amavubi bafite ubushobozi bwo gukina hanze nyuma yo kumuzonga
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Ethiopia, Wubetu Abate, yatangaje ko yagowe cyane n’abakinnyi babiri b’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ bombi bakinira APR FC, avuga ko batagakwiye kuba bakina hanze y’u Rwanda. Uyu mutoza yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru, nyuma y’umukino w’ijonjora ryo gushaka itike ya CHAN 2023 izabera muri Algeria amakipe yombi yaraye aguyemo miswi 0-0. The Walia ya […]
Perezida Evariste Ndayishimiye ari muri Tunisia (Amafoto)

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yamaze kugera i Tunis mu gihugu cya Tunisia, aho yitabiriye inama ya munani ya TICAD. TICAD (Tokyo International Conference on African Development) ni inama isanzwe ihuza igihugu cy’u Buyapani n’umugabane wa Afurika. Ni inama itegurwa ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe […]