Perezida Paul Kagame yahaye iminsi itatu Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, ngo abe yamaze gukemura ikibazo cy’umuturage Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yafatiriye inzu ku ngufu.
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu ubwo yari mu karere ka Nyamasheke, umuturage witwa Muhizi Anatole yamugejejeho ikibazo amusaba ko yamurenganura.
Uyu muturage wasezerewe mu ngabo z’u Rwanda mu 1997, yabwiye Umukuru w’Igihugu ko muri 2015 yaguze inzu iherereye ku Ruyenzi ho mu murenge wa Runda w’akarere ka Kamonyi.
Ni inzu Muhizi yabwiye Perezida Kagame ko yaguriye imbere ya noteri w’umurenge wa Runda. Iyi nzu yari ifite ibyangombwa byose, ndetse Muhizi ahabwa n’icyangombwa cya RDB cyerekana ko itari mu ngwate.
Icyo gihe kandi ikigo cy’ubutaka mu Rwanda cyemereye Muhizi kugura iriya nzu kubera ko nta kibazo yari ifite.
Uyu muturage avuga ko ibibazo byavutse ubwo yari yamaze kwishyura iriya nzu bageze muri ‘mutation’, kuko BNR yategetse ikigo cy’ubutaka kwima Muhizi ibyangombwa by’iriya nzu.
Impamvu BNR yamwitambitse ngo ni uko uwo bayiguze witwa Rutagengwa yari umukozi wayo, hanyuma bikaza kurangira yibye iriya Banki Nkuru y’Igihugu.
Muhizi yabwiye Perezida Kagame ko kuva muri 2015 amaze gutakaza amafaranga aruta ayo yaguze iriya nzu yirukanka ngo arebe ko yayandikwaho, undi avuga ko bitumvikana uburyo BNR yinjira mu kigo cy’ubutaka.
Uyu muturage yibukije Perezida Paul Kagame ko yari yarigeze kumugezaho iki kibazo ubwo yari mu karere ka Musanze, birangira Umukuru w’Igihugu agishinze uwitwa Dr Alvera watanze icyizere cyo kuba mu minsi itatu iriya nzu yari kuba yamwanditsweho gusa birangira nta gikozwe.
Bwana Muhizi avuga ko yaniyambaje izindi nzego zirimo urw’umuvunyi n’akarere ka Kamonyi ngo arenganurwe, gusa uwo agezeho wese akamugira inama yo gusenga bijyanye n’uko bose babonaga arengana.
Yabwiye Umukuru w’Igihugu ati: “Abo mumpa Nyakubahwa Perezida barushwa imbaraga na BNR, ndabagana ahubwo bakambwira ngo ngende nsenga ukagira ngo umuntu udasenga akwiye gutwarwa ibye.”
Muhizi yabwiye Perezida Kagame ko na Dr Alvera yashinze kiriya kibazo na we yaje kumusaba kwiyambaza Imana, yungamo ati: “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mbaye ntasenga bwo natwarwa ibyanjye?”
Perezida Kagame yahise aha Minisitiri Gatabazi iminsi itatu yo kuba yamaze gukemura kiriya kibazo uhereye ku wa Mbere w’icyumweru gitaha.

16 Responses
P. Kagame yahaye Gatabazi iminsi 3 yo kuba yakemuye ikibazo cy’uwatwawe inzu ku ngufu na BNR
Niyo mpamvu nzikunda kagame

Ariko jyewe mbona durite ibibazo bikomeye,Kuki ibibazo byose bitegeteza Nyakubahwa Perezida wa Repuburika ?Ese abashyarwaho kuki bahemuka ku nshingano zabo bagakomeza guhabwa icyizere kandi batatiye igihango bagiranye n’umusaza ? Hajye hafatwa imyanzuro ikarishye kubona lino gihugu byaragoranye !!!!!

Nukujya dutegereza umukuru kuko abandi ntago babikurikirana uko bikwiriye da

Nyakubahwa President wa republica.ndakwinginze dore ni wowe mubyeyi w’U Rwanda, ntiwashyiraho urubuga cg ikigo,uburyo…Twe abaturage twajya tukugezaho ikibazo directly Wenda ukabisoma waruhutse,ibikomeye ukabikemura kuko mbona Uhagarariye Imana.ukubonye akakugezaho ikibazo ntaho gitanira nicy’Imana yamuha.murakoze.wenda sintanze igitekerezo neza
Mubingereze kuri HE nziko yabikorera ubugirangingo.

Ikibazo nuko inzego zidakora! Byose dutegereza ko bikorwa n’umuntu umwe aho gukorwa n’inzego zibishinzwe. (A strong man, but no strong institutions!) Abanyarwanda twese dukwiye kwigaya yuko twabigizemo uruhare. Nonese iyo Perezida asuye akarere, abaturage babasha bose kumugezaho akarengane? Ahubwo birakwiye ko we yibwiriza akareka inzego zigakora noneho uteshutse akabihanirwa.

Muraho neza banyarwanda dufatanyije kubaka urwatubyaye!Mbanje gushimira Nyakubahwa H.Paul Kagame twiherewe n’iyo mwijuru.Muri make nanjye uwazampa umugisha wo kumugeraho Wenda nanjye naruhuka ntimukirengagize ikintu kibaho mubantu bakorana,ngo batavuga ngo byanturutseho rero nkunda umukuru w’igihugu cyacu cyane cyane Kuko ntagira icyobita ngo bitazambarwaho bitazanturukaho ntabera uko Niko kuri,hari benshi bapfira muri nyagasani ngo ntajya no kurega nkabizira kubera gutinya umuntu agatindahara agapfanabi Kuko twabuze Inzira yo gukemurirwa ibibazo.Hari ikintu ureba kikakuyobera nkiyo President akemuye ikibazo ntibishyirwe mubikorwa mwe ntimwibaza impamvu!umuntu dutsindira akazi akabyamburwa Yajya kubabishinzwe bakamuha ibaruwa yo kugahabwa akabyemeza ariko nubundi bikaba ubusa,twese turi abanyarwanda ariko disi nkabantu bakora mwene nkibyo ubanza umwana wabo atararibwaho ninzara ngo amuririre mu maso yicwe nagahinda Abe yabona isomo ryo kubaha no guha uburenganzira umuntu wese akwiye.Simbateze iminsi gusa mugihugu gishingiye kubumwe ntikwagakwiye guhezwa murungabangabo nabadukuriye.Murakoze jyewe ngize amahirwe yo kumubona Nyakubahwa nicyo namusaba Ndabizi no kubimubwira byananira kubera agahinda kandenze gusa nkabona nuwo ngwa imbere.

Jye ndabona, nkurikije ibibazo byatuwe umukuru w’igihugu,ko abayobozi benshi bica ibintu babishaka, basa n’abateranya Perezida n’abaturage, kuko ikigenda nabi cyose cyitirirwa “imiyoborere mibi ya Leta ya Kagame”!
Harimo “sabotage”!
Nta kundi umuntu yabisobanura!
Nonese Perezida azajya aca mu ngo zose, zo mu gihugu, gukemura ibibazo, byagakemuwe n’abitwa ko ari abayobozi bamureberera?
Ese bakora iki mu myanya bafite, niba badashobora kurenganura, uje abagana, abatura ikibazo afite?
Akenshi ibibazo batura Perezida, n’umwana muto yabikemura!
Ni ya mikorere ya “NTITERANYA n’abo turi ku rugero rumwe, umuturage niyipfire cg ategereze igihe Perezida azazira ino!”
Birababaje kdi biragayitse!
Mwabonye ukuntu Abameya, bamwe, bamera nk’abana bibye isukari cg batutse abagenzi, Perezida ababajije kuki batafashije umuturage, waje abagana afite ikibazo, ariko ntibagire icyo bamumarira, bakananirwa no gusubiza Perezida, ibyo yababajije!
Bamwe bahatereye icyubahiro bahabwa, kuko baramanjiriwe, imbere y’igihugu cyose!

Rwose nyakubahwa president Paul Kagame twamuhawe na Rurema!Gusa abamufasha bamwe bica ibintu babibona bakikurikiranira inyungu zabo! Ni gute inkende zonera abaturage Rema, Rdb na Minaloc bakituramira abaturage bakabura umuti bagategereza Nyakubahwa?Biteye agahinda pe!Habeho accountability hanze Hari abakeneye akazi abatagashoboye batahe!