Uwayoboraga Komite Olempike yeguye
Uwayo Théogene, wari Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda yeguye, atangaza byatewe no kutumvikana n’abo bafatanyije kuyobora. Uyu mugabo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo hamenyekanye amakuru ko yamaze kwegura ku mwanya wa perezida. Mu ibaruwa yanditse yavuze ko yeguye “Kubera impamvu yo kudahuza imibonere na bamwe mu bagize Komite Nyobozi ya Komite Olempike y’u […]
Myugariro wa Rayon Sports uheruka guhamagarwa n’Amavubi yahamagawe n’Intamba mu rugamba

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Burundi ‘Intamba mu Rugamba’, Jimmy Ndayizeye, yahamagaye urutonde rw’abakinnyi 22 bagomba kwitegura umukino wa gicuti ifitanye na Côte d’Ivoire barimo myugariro Ndizeye Samuel wa Rayon Sports. Uyu musore usanzwe ari Visi-Kapiteni wa Rayon Sports yahamagawe n’u Burundi, mu gihe mu minsi ishize yahamagawe n’Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ gusa akaza kubura ibyangombwa byo […]
Akari ku mutima wa Ange Kagame ku bwa musaza we winjiye muri RDF
Umukobwa wa Perezida Kagame, Ange Kagame, yatangaje ko atewe ishema na musaza we, Second Lieutenant Ian K. Kagame, winjiye muri RDF nyuma yo gusoza amasomo ya gisirikare mu Bwongereza. Kuri paji ye ya Twitter, Ange Kagame yagize ati ” Wakoze cyane Tonto Ian( yari ateruye mwishywa we). Kuvuga ko ntewe ishema na we ntabwo bihagije. […]
Goma: Urubyiruko barenga 800 batangiye ikosi mbere yo kujya guhangana na M23
Urubyiruko babarirwa muri 800 b’i Goma ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, batangiye imyitozo y’ibanze ya gisirikare mbere yo kujya guhangana n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23. Ni nyuma y’ubutumwa bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi buhamagarira urubyiruko kwinjira mu ngabo za Congo Kinshasa (FARDC) ku bwinshi, mu rwego rwo kurengera ubusugire bwa Congo Kinshasa. Tshisekedi […]
Perezida wa Cameroon w’imyaka 89 agiye kwizihiza imyaka 40 amaze ku butegetsi
P?erezida wa mbere ukuze mu myaka kurusha abandi muri Afurika akaba n’umwe mu bamaze imyaka myinshi ku butegetsi kuri uyu mugabane – Perezida Paul Biya wa Cameroun, ku cyumweru azizihiza imyaka 40 amaze ku butegetsi. K?u rwego rw’igihugu, hateganyijwe ibikorwa byo kwizihiza iyo sabukuru, ndetse abamushyigikiye barimo kwishimira ibyo yagezeho. R?uswa yabaye umuco ni yo […]
Perezida Kagame yahanuye ba Ofisiye bashya ba RDF ku businzi n’ubusambanyi
Perezida Paul Kagame usanzwe ari Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yasabye ba Ofisiye bashya baheruka kwinjira mu gisirikare cy’u Rwanda kurangwa n’imyifatire myiza kugira ngo bazabashe kugera ku byo biyemeje. Umukuru w’Igihugu yahaye aba basirikare izi mpanuro ku wa Gatanu, mu muhango wo guha ipeti rya Sous-Lieutenant ba Ofisiye barenga 500 nyuma baheruka gusoza amasomo […]
Igisirikare cya Somalia cyihimuye kuri Al Shabaab, kiyikubita ahababaza
Igisirikare cya Somalia cyatangaje ko cyivuganye byibura abarwanyi 100 ba Al Shabaab, nyuma y’imirwano ikomeye yasakiranyije ingabo zacyo n’inyeshyamba z’uriya mutwe w’iterabwoba. Ni imirwano Minisiteri y’Ingabo za Somalia yatangaje ko yabereye mu karere ka Hiran gaherereye rwagati mu gihugu. Al Shabaab yatakaje bariya barwanyi, mu gihe mu mpera z’icyumweru gishize ibitero byayo byivuganye ababarirwa mu […]
NESA yaburiye abakoze ibizamini bisoza ayisumbuye bafite ibibazo by’indangamuntu

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini bya Leta n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, (NESA), kivuga ko bizagora abanyeshuri bakoze Ibizamini bisoza amashuri yisumbuye ariko bafite ibibazo by’indangamuntu kuko ari zo zizifashishwa harebwa amanota yabo igihe azaba yasojotse. NESA mu itangazo yashyize hanze ryashyizwejo umukono n’Umuyobozi Mukuru wayo, Dr. Bahati Bernard, yasabye abiyandikishije bagakora Ibizamini ariko badafite indangamuntu ndetse n’abo zirimo […]
Hamenyekanye igihe IPRC-KIGALI izafungurirwa

Minisiteri y’Uburezi, yatangaje ko IPRC-KIGALI izongera gufungurwa kuwa 7 Ugushyingo 2022, nyuma y’ibyumweru bibiri iri shuri rifunze mu rwego rwo gukora iperereza ku bujura n’ibindi byaha byaba byararikorewemo. Kuri ubu bamwe mu bayobozi barafunzwe, bazagezwa mu nkiko. Itangazo rya MINEDUC
Gen Peter Elwelu wa UPDF yaburiye M23
Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za Uganda, Lt Gen Peter Elwelu, yaburiye inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 ku bitero bikomeye zishobora kugabwaho mu gihe zaba zanze kuva mu bice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru zamaze kwigarurira. Gen Elwelu yabikomojeho ku wa Gatanu, ubwo yahuriraga n’abahagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ku Cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo za […]
EAC yasabye abarimo FDLR gusubira iyo baturutse nta kindi kintu basabye
Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EAC wasabye imitwe y’inyeshyamba iri mu burasirazuba bwa RDC irimo FDLR, gutaha bagasubira mu bihugu bakomokamo nta yandi mananiza yo kugira ibindi basaba. Ibi ni ibikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze nyuma y’inama yahuje Umuhuza w’Akarere ka EAC, Uhuru Kenyatta na Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi Ari na we uyobora EAC muri […]
Rayon Sports yatsinze Sunrise, yisubiza ikuzo imbere ya Kiyovu Sports
Ikipe ya Rayon Sports yaraye yisubije umwanya wa mbere by’agateganyo ku rutonde rwa shampiyona, nyuma yo gutsinda Sunrise y’i Nyagatare igitego 1-0. Iyi kipe y’umutoza Haringingo Francis Christian yari yakiriye Sunrise ya Seninga Innocent, mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona wakiniwe ku matara ya Stade ya Kigali. Rayon Sports itaratakaza inota na rimwe […]