Luanda: M23 yahawe igihe ntarengwa cyo guhagarika imirwano no gusubira inyuma

Perezida w’u Rwanda wari uhagarariwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, FĂ©lix Tshisekedi wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) na JoĂŁo Lourenço wa Angola bahaye umutwe witwaje intwaro wa M23 igihe cyo kurekura ibice yafashe, igasubira mu byo yahozemo. Aba bakuru b’ibihugu bari kumwe na Uhuru Kenyatta usanzwe […]
USA yashimangiye ko u Rwanda rufasha M23
Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) zashimangiye ko u Rwanda rufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 uhanganye n’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Byagaragajwe n’ibiro by’Umunyamabanga wa USA wungirije ushinzwe Afurika, Molly Phee, mu butumwa byashyize kuri Twitter bushimira by’umwihariko Leta ya Angola uburyo ikomeje gutanga umusanzu kugira ngo RDC ibone umutekano. Byagize […]
Mugenzi Bienvenu yavanye Kiyovu Sports mu nzara za APR FC yayibanje ibitego 2
Ikipe ya APR FC yanganyije na Kiyovu Sports ibitego 2-2, mu mukino wa shampiyona amakipe yombi yari yahuriyemo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu. Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yari yakiriye Kiyovu Sports kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona. Ni umukino watangiye ishyira igitutu cyinshi kuri Kiyovu Sports, […]
RDC: Imirwano hagati ya M23 na FARDC yakomereje mu mudugudu wa Kishishe
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, itariki 23 Ugushyingo amasasu yumvikanye mu Mudugudu wa Kishishe, nko mu birometero 3 uvuye ku murwa mukuru wa Gurupoma ya Bambo, muri Sheferi ya Bwito muri Kivu y’Amaajyaruguru . Amakuru amwe yerekana ko imirwano yahuje M23 n’inyeshyamba za Nyatura. Ni mu gihe umusirikare mukuru wa FARDC, wari uri […]
Igikombe cy’Isi: Impamvu abakinnyi b’u Budage bifotoje bapfutse iminwa mbere yo guhura n’u Buyapani
Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Budage ‘Die Mannschaft’, bigaragambije ku mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), bifotoza bapfutse iminwa mbere y’uko bahura n’u Buyapani. Ni umukino w’Igikombe cy’Isi wa wo mu itsinda E amakipe yombi yahuriyemo kuri Stade Mpuzamahanga ya Khalifa. Mu busanzwe ikipe y’igihugu y’u Budage mbere y’uko Igikombe cy’Isi gitangira, iri mu makipe arindwi […]
Les suspects dans l’affaire IPRC-Kigali libĂ©rĂ©s sous caution
Le tribunal de première instance de Kicukiro a accordĂ© une libĂ©ration sous caution Ă Diogène Mulindahabi, directeur du Collège rĂ©gional polytechnique intĂ©grĂ©, IPRC-Kigali, qui a Ă©tĂ© arrĂŞtĂ© le mois dernier pour dĂ©tournement de fonds . Douze autres suspects ont Ă©galement Ă©tĂ© libĂ©rĂ©s sous caution dans une affaire qui a vu le gouvernement fermer le campus […]
Rulindo: Umugabo yishe umugore we nyuma yo kubona umugabo avuye iwe yiruka
Umugabo wo mu Murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo, akurikiranyweho kwica umugore we nyuma yo kumutonganya amubwira ko yabonye umugabo asohotse iwe yiruka agakeka ko avuye gusambana na nyakwigendera. Uyu mugabo w’imyaka 26 utuye mu Mudugudu wa Muvumu mu Kagari ka Muvumu mu Murenge wa Shyorongi, arakekwaho gukora iki cyaha cyo kwica umugore we […]
Kinshasa yashimangiye ko nta mishyikirano na M23 mu gihe itarava aho yafashe
Ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bwongeye gushimangira ko butazajya mu mishyikirano n’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu gihe waba utavuye mu bice byose wafashe. Byatangajwe n’Umuvugizi wa guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya mu kiganiro yaraye agiranye n’abanyamakuru, i Kinshasa kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2022. M23, ibinyujije mu matangazo, imenyesheje amahanga kenshi […]
Perezida Kagame yatumiwe i Washington na Joe Biden wa Amerika
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ari mu bakuru b’ibihugu babarirwa muri 45 ba Afurika batumiwe na Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nama igomba guhuza igihuhu cye n’umugabane wa Afurika. Iyi nama izaba iba ku nshuro ya kabiri, biteganyijwe ko izabera i Washington DC hagati y’itariki ya 13 n’iya 15 Ukuboza 2022. […]
Ruhango: Umusore yakubise nyina ifuni aramwica
Umusore utatangajwe amazina wo mu Murenge wa Kabagari, mu Karere ka Ruhango, afunzwe akekwaho kwica nyina akoresheje ifuni ku bw’amakimbirane yo mu muryango. Akarere ka Ruhango kemeje aya makuru, kihanganisha umuryango wabuze umubyeyi. Kagize kati ” Umuryango ukomeze kwihangana no gukomera. Umusore wakomerekeje nyina bigatera urupfu yarafashwe, arimo gukurikiranwa. Hazanasuzumwa niba koko adafite uburwayi bwo […]
Ishoramari rya miliyari 1.6$ Kenya igomba kubungabunga muri RDC mu buryo bumwe cyangwa ubundi
Ibigo bya Kenya byiyemeje gushora miliyari zisaga 1.6 z’amadolari muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) mu mishinga itandukanye bizakuramo akayabo mu gihe kirekire, aho bikekwa ko mu byajyanye ingabo za kenya muri iki gihugu haba harimo no kubungabunga iri shoramari . Ibi byatangajwe na Equity Group, ubwo yitabiraga ubutumwa bw’ubucuruzi mu mwaka ushize hagati […]
Uganda: Haburijwemo ikindi gitero cyari kigiye kugabwa kuri station ya polisi
Umupolisi yaburijemo icyashoboraga kuba igitero kuri sitasiyo ya Polisi ya Nakulabye mu gihugu cya Uganda nyuma yuko umugabo utamenyekanye asatiriye iyi sitasiyo afite imbunda ya AK47 mu rukerera . Umupolisi wari ku burinzi wari wihishe, yabonye umuntu, wari ufashe ikintu gisa nk’imbunda, agenda asatira station ya polisi ahagana mu ma saa kumi za mu gitondo. […]
Musanze: Arasaba gukurwa mu manegeka yasizwemo n’ababumba amatafari

Nzabakurikiza Donatille w’imyaka 53 utuye mu mudugudu wa Rutemba, Akagari ka Buruba mu murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze avuga ko nta cyireze cyo kubaho afite kubera atuye mu manegeka cyangwa se ku manga. Nk’uko yabibwiye umunyamakuru wa BWIZA wamusuye aho atuye yita ku manga, avuga ko aho atuye hamuteye impungenge kuko ngo iyo […]
Perezida wa Liberia ari kwibasirwa kubera umuhungu we uri gukinira USA mu gikombe cy’Isi

Perezida wa Liberia, George Weah, akomeje kwibasirwa n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bitewe n’uko umuhungu we Timothy Weah ari gukinira Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) mu irushanwa ry’igikombe cy’Isi riri kubera muri Qatar. Mu mukino wahuje ikipe ya USA na Wales tariki ya 21 Ugushyingo 2022, umuhungu wa Weah yarabanje ndetse yatsinze igitego ku munota wa […]
M23 accuses FARDC to give FDLR rebels green light to kill Congolese Tutsis

M23 rebels have accused Congolese National Army, FARDC to kill Congolese Tutsis located in the area that the latter used to occupy, M23 said in the statement on Tuesday.
Nta ngabo z’amahanga zizaza gukorera mu gihugu cyacu zidafatanyije na FARDC – Patrick Muyaya
Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 22 Ugushyingo, Umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya, yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru kugira ngo arimenyeshe uko umutekano uhagaze mu burasirazuba ndetse n’uko ingabo z’akarere zageze muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo . Ku bwe, guverinoma yita ku bitekerezo by’Abanyekongo, bafite impungenge z’izi ngabo z’amahanga bakurikije ibyabaye mu mka yashize, ashimangira “ubushake […]
M23 irarega RDC kugabiza Abatutsi FDLR na Mai-Mai ngo zibakorere ‘Jenoside’
Umutwe wa M23 urashinja Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gutangira kugabiza abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi inyeshyamba z’imitwe ya FDLR na Mai-Mai; kugira ngo ibakorere ‘Jenoside’. Iyi mitwe yombi imaze igihe ifatanya mu mirwano n’Ingabo za FARDC zimaze umwaka zubuye imirwano na M23. Uyu mutwe kuri ubu umaze igihe ugenzura ibice bitandukanye bya […]
USA: Umuntu witwaje imbunda yishe arashe byibuze abantu 10 mu iduka rya Walmart
Polisi ivuga ko umuntu witwaje imbunda kuri uyu wa Gatatu yishe abantu bagera ku 10 mu iduka rya Walmart ahitwa Chesapeake, muri Leta ya Virginie yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika . Amakuru avuga ko uyu mugabo, ushinzwe ububiko, yararashe hanyuma agahindukiza imbunda akayitunga nawe akirasa. Umujyi wa Chesapeake wanditse kuri Twitter ko abapolisi […]
Perezida Ndayishimiye yerekeje muri Angola guhura n’abarimo Paul Kagame
Ibiro bya Perezida w’u Burundi byemeje ko Evariste Ndayishimiye usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), yerekeje muri Angola guhura n’abandi bakuru b’ibihugu. Iyi nama Ndayishimiye, Paul Kagame uyobora u Rwanda na FĂ©lix Tshisekedi wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bayitumiwemo na mugenzi wabo wa Angola usanzwe ari umuyobozi w’umuryango w’akarere k’ibiyaga […]
RDC yasobanuye iby’indege y’ingabo z’u Bufaransa yaciye igikuba muri Kisangani

Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yasobanuye iby’indege y’ingabo z’u Bufaransa yaguye bitunguranye ku kibuga cy’indege cya Bangboka mu mujyi wa Kisangani, abaturage n’abo mu nzego zishinzwe umutekano bagacikamo igikuba. Iyi ndege y’ubwikorezi yaguye kuri iki kibuga ku wa 18 Ugushyingo, bamwe batangira gukeka ko ari umwanzi waba yinjiye mu gihugu ndetse ngo […]
Igisirikare cya Somalia kiravuga ko kishe abayobozi babiri ba Al Shabaab
Igisirikare cya Somaliya (SNA) kuwa Mbere cyatangaje ko cyishe abayobozi babiri b’umutwe wa Al-Shabaab, i Dhurshen, mu birometero 35 mu majyaruguru y’umujyi wa Hudur, umurwa mukuru w’akarere ka Bakol, no mu bilometero 420 mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Mogadishu . Ibi byagezweho ku bufatanye n’abashinzwe umutekano baturutse mu turere twaho, bazwi cyane ku izina rya […]
FDLR militia videos surface bragging of fighting until Kigali
A raw video footage has emerged on social media platforms reinforcing suggestions that combatants from the FDLR militia are fighting alongside DR Congo army in its battle against the M23 rebel group in eastern DR Congo. FDLR is a terrorist group formed and dominated by remnants from groups blamed for the 1994 Genocide against the […]
Mukansanga Salima yanditse amateka u Bufaransa bunyagira Australia (Amafoto)

Umunyarwandakazi Mukansanga Rhadia Salima yaraye yanditse amateka yo kuba Umunyafurikakazi wa mbere ushoboye gusifura Igikombe cy’Isi cy’abagabo. Mukansanga yabigezeho, ubwo yashyirwaga mu basifuzi bane bayoboye umukino wo mu tsinda D Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa ‘Les Bleus’ yaraye inyagiyemo iya Australia ibitego 4-1. Muri uyu mukino yari umusifuzi wa kane, aho yari afatanyije kuwuyobora na Rurangiranwa […]
Nyagatare: Umugabo arekwaho gusambanya abana 11 barimo abahungu 10 mu minsi 30
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), tariki ya 20 Ugushyingo 2022 rwafunze umugabo w’imyaka 32 y’amavuko, akaba akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana cumi n’umwe; harimo abana b’abahungu icumi n’umukobwa umwe. Ukekwa yafatiwe mu Mudugudu wa Barija B, Akagari ka Barija, Umurenge wa Nyagatare. Aba bana bivugwa ko basambanyijwe bose bari hagati y’imyaka itanu (5) na 14 y’amavuko. […]