Minisitiri byahwihwiswaga ko afunzwe yagaragaye mu ruhame

Minisitiri Mimosa ubwo yagaragaye aseka, ubwo yarebaga uyu mukino

Minisitiri wa siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yaragagaye akurikirana umukino wa Basketball muri LycĂŠe de Kigali, nyuma y’amasaha menshi bihwihwiswa ko yatawe muri yombi n’urwego rw’ubugenzacyaha, RIB. Mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Gicurasi 2023, ku mbuga nkoranyambaga haramutse amakuru avugwa ko hari Minisitiri watawe muri yombi ngo “ubwo yakiriraga ruswa kuri hotel” i Remera, […]

Gisozi: Inkongi y’umuriro yafashe agakiriro, abagaturiye barahunga

Abaturage basohoye ibikoresho, biteguye guhunga

Mu masaa kumi y’umugoroba wo kuri uyu wa 23 Gicurasi 2023, agakiriro ka Gisozi kibasiwe n’inkongi y’umuriro, abagaturiye batangira guhunga kuko hari impungenge z’uko inzu zabo na zo zafatwa. Umunyamakuru wa BWIZA yatumenyesheje ko iyi nkongi yafashe igice cy’ibarizo ry’ishyirahamwe APARWA muri aka gakiriro, ahaherera mu mudugudu wa Musezero, bikaba bikekwa ko yakomotse ku bice […]

Mu bakomerekejwe n’ibiza biherutse kwibasira u Rwanda , 13 baracyari kwa muganga

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, itangaza ko ibikorwa by’ubutabazi ku bakomerekejwe n’ibiza,ugeze kure kuri ubu hakaba hagaragara abantu 13 bakiri kwitabwaho n’abaganga. Iyi Minisiteri igaragaza ko mu bantu 110 bari barakomeretse abageze kuri 97 bakize, naho 13 baracyari kwa muganga, gusa ngo hari n’abari kuvurwa ibindi bibazo bari basanganywe mbere y’ibiza. Uretse kwita ku bakomerekejwe n’ibiza, […]

Nduhungirehe yasobanuye uko yigeze kurega Prof. Kambanda, USA ikanga kumukurikirana

Charles Kambanda uvugira iri huriro

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi wanabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Olivier Nduhungirehe, yasobanuye uko yareze Prof. Charles Kambanda ku wahoze ari Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Peter Vrooman, akanga kumukurikirana. Ni inkuru ishingira ku nama iherutse guhuriza hamwe abahuriye mu ihuriro ryiswe ‘Platform for Rwandans’ Common Good’ barwanya ubutegetsi bw’u […]

Ron Weiss wari umaze icyumweru asimbuwe ku buyobozi bwa REG yasubijweho

Inama y’ubutegetsi y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu, REG, kuri uyu wa 22 Gicurasi 2023 yasubijeho Ron Weiss ukomoka muri Israel ku buyobozi bukuru bwacyo, nyuma y’icyumweru imusimbuje. Icyemezo cyo gukura kuri uyu mwanya Weiss cyashyizweho umukono na Dr Didacienne Mukanyiligira usanzwe ari Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya REG tariki ya 15 Gicurasi. Weiss yari yasimbujwe by’agateganyo Gakuba […]

“Natangiye gutekereza byinshi bipfuye”Kecapu akimara kumenya ko atwite abana 3

Kecapu ubwo yari atwitwe arikumwe n'umugabo we

Mukayizere Jalia Nelly, uzwi nka Kecapu, yavuze urugendo rwe mu nzira yo gutwita impanga z’abana batatu, aho yagarutse ku bwoba yagize akimara kumenya kubimenya. Kecapu yavuze ko mugaganga akimara kubimubwira yagize ubwoba yibaza uko azashobora kubitaho ariko ngo nyuma y’amasengesho yakoze ubwoba bwahise bushira. Aganira n’umunyamakuru , yavuze ko yagize ubwoba kwiyumvisha ukuntu umuntu atwita […]

Kenya: Umunyamabanga Uhoraho yeguye nyuma y’icyumweru atowe

Esther Ngero wari umaze icyumweru kimwe atorewe ku mwanya w’umunyamabanga uhoraho mu rwego rw’amagereza muri Kenya yeguye. Kuri uyu wa 23 Gicurasi 2023, Perezida William Ruto yemeye ko yabonye ubwegure bwa Esther, abibwiwe na Felix Koskei ushizwe imirimo mu biro by’Umukuru w’Igihugu. Esther yahawe inshingano yo kuba Umunyamabanga uhoraho mu rwego rw’amagereza tariki ya 16 Gicurasi […]

Rutayisire Jackson wari Team Manager w’Amavubi muri FERWAFA yasimbuwe

Nyuma y’uko hashize iminsi micye Ferwafa idafite umuyobozi w’ikipe (Team Manager),w’amavubi, kuri ubu yamaze kumubona aho byatangiye kuvugwa ko uwitwa Kamanzi Emery yaba yasimbuye Rutayisire Jackson waherukaga kwegura. N’ubwo Emery yasimbuye Jackson kuri uyu mwanya wa Team Manager w’Amavubi, amakuru ahari ni uko ari bube kuri uyu mwanya by’agateganye mu gihe hagitegerejwe undi musimbura. Ni […]

Eugène Gasana n’abarwanya Leta y’u Rwanda yihuje na bo mu nama i Washington

Eugène Gasana wahoze ahagarariye u Rwanda i New York mu muryango w’Abibumbye, yinjiye byeruye mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Gasana yabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni hagati ya 2012 na 2016, mbere yo guhamagazwa; gusa bikarangira atagarutse mu Rwanda. Kuva icyo gihe yahise yaka ubuhungiro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari na ho kugeza […]

Gicumbi:Umusore akurikiranyweho gukubita nyina umuhini akamwica

Mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Kageyo, mu kagari ka Gihembe, mu mudugudu wa Munini. haravugwa urupfu rw’umukecuru wakubiswe umuhini n’umuhungu we agahita apfa. Ni amakuru yamenyekanye ku cyumweru taliki ya 21, Gicurasi 2023, aho umusore witwa Ndikubwimana,wari utuye muri aka karere yakubise nyina umuhini ahita agwaho. Gusa uyu musore wishe nyina avuga bicyekwako […]

IBUKA irifuza ko Ingabire Victoire yamburwa imwe mu mitungo

Umuyobozi wa IBUKA muri Nyarugenge

Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 urifuza ko umunyapolitiki Ingabire Umuhoza Victoire yamburwa imwe mu mitungo yabaruweho. Perezida w’uyu muryango mu karere ka Nyarugenge, Rukemampunzi Jean Claude, yatangarije Imvaho Nshya ko Ingabire Victoire yibarujeho imitungo y’umubyeyi we, Dusabe ThĂŠrèse wahamijwe uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi. Rukemampunzi yagize ati: “Ni umumama witwa […]

RIB yagize icyo ivuga ku makuru avuga ko yaba yafunze Minisitiri Munyangaju Mimosa

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwanyomoje amakuru yavugaga ko rwaba rwataye muri yombi Minisitiri wa Siporo, Aurore Munyangaju Mimosa, nyuma yo kumufatira mu cyuho yakira ruswa. Kuva mu ijoro ryakeye ku mbuga nkoranyambaga harimo hakwirakwizwa amakuru avuga ko uyu Muminisitiri yaba yafunzwe nyuma yo gufatirwa muri Hilltop Hotel yakira ruswa. Ni amakuru ari kugarukwaho cyane ku […]

Musanze: Umugore arashinja umugabo we kumusuka urusenda mu gitsina

Umugore w’imyaka 37 y’amavuko utuye mu murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze yitabaje ubuyobozi ngo bukurikirane umugabo we babyaranye gatanu, amushinja kumusuka urusenda mu gitsina. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Migeshi, Ishimwe Justin, yatangarije Kigali Today ko uyu mugore yamutabaje mu masaa sita y’ijoro kuri uyu wa 22 Gicurasi 2023, amumenyesha ko umugabo amukoreye uru […]

Tshisekedi yasuye mu bitaro abigaragambyaga bagahondagurwa na Polisi ikabagira intere

Perezida FĂŠlix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasuye mu bitaro abaturage b’igihugu cye baheruka guhondagurwa n’abashinzwe umutekano bakabagira intere, babahora kwigaragambya. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize i Kinshasa mu murwa mukuru wa Congo hari hateganyijwe imyigaragambyo yagombaga gguhuriramo abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC ndetse n’ababashyigikiye. Ni imyigaragambyo yari yitabiriwe n’abanyapolitiki […]

CYAMUNARA Y’IBICURUZWA BITANDUKANYE BYAFATIWE MURI MAGENDU

009_itangazo_cyamunara_2.jpg

Ubuyobozi bwa za Gasutamo buramenyesha abantu bose ko tariki ya 09 Kamena 2023, saa yine za mu gitondo hazagurishwa ibicuruzwa bitandukanye biherereye mu bubiko rusange Ballore bigaragara ku mugereka w’iri tangazo. Abifuza kugura ibyo bicuruzwa bazatangira kubisura aho biherereye mu bubiko bwa Ballore mu masaha y’akazi hagati y’itariki ya 03 kugeza kuya 08 Kamena 2023. […]