Uwahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo yavuze umuzi w’ibibazo byugarije RDC

Uwahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, Thabo Mbeki, yagaragaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’isoko nyamukuru y’ibibazo bimaze igihe biyugarije. Ni nyuma y’igihe rugeretse hagati y’iki gihugu n’u Rwanda gishinja kuba nyirabayazana y’ibibazo bimaze igihe bicyugarije. Ni ibibazo byarushijeho kuba bibi nyuma y’uko imirwano yari imaze kubura hagati y’Ingabo za Congo (FARDC) n’inyeshyamba zo mu […]

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi irasaba abaturage kubana neza n’ibidukikije

e62226c0-c286-4810-8719-621e38ad9690.jpg

Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, irakangurira abaturage kubana neza n’ibidukikije kubera ko ntawashobora guhindura imiterere y’igihugu. Kuri uyu wa 27 Gicurasi 2023, ubwo Minisitiri ufite mu nshingano Ibikorwa by’Ubutabazi n’Imicungire y’Ibiza, Kayisire Marie Solange,yari mu muganda n’abaturage bo mu karere ka Rubavu mu murenge wa Nyundo,yababye kubana neza n’ibidukikije kuko ngo bidashoboka guhindura imiterere y’igihugu. […]

M23 yaba iteganya gutera Goma

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashinje umutwe wa M23 kongera Ingabo mu birindiro byayo, mu rwego rwo gutera Umujyi wa Goma. Byatangajwe n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Augustin, ubwo yari mu nama idasanzwe y’Abaminisitiri iheruka kubera i Kinshasa. Yavuze ko “umutekano ukomeje kurangwa no kongera Ingabo mu birindiro bya RDF/M23 mu rwego rwo […]

Raila Odinga yiyemeje guhungabanya Kenya kugeza Perezida Ruto yeguye

Umunyapolitiki Raila Odinga utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya yiyemeje guhungabanya amahoro y’iki gihugu kugeza igihe Perezida William Ruto azemerera ko yibye amajwi mu matora yabaye mu mwaka ushize, akegura. Odinga ubwo yaganiraga n’abagize ihuriro Azimio la Umoja kuri uyu wa 26 Gicurasi 2023, yavuze ko kwiba amajwi mu matora y’Umukuru w’Igihugu byabaye akamenyero, kandi ngo […]

Gen Muhanga yagiye gusuzuma uko igitero cyiciwemo abasirikare benshi ba UPDF cyagenze

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Kayanja Muhanga, yerekeje muri Somalia mu rwego rwo gusuzuma igitero giheruka kwicirwamo abasirikare benshi ba UPDF. Ku wa Gatanu tariki ya 26 Gicurasi ni bwo Ingabo za Uganda ziri mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe zagabweho igitero n’inyeshyamba zo mu mutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab. […]

Umujenerali wa kabiri w’umwirabura yagenwe kuba umugaba mukuru w’ingabo za Amerika

Joe Biden Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika,yafashe icyemezo cyo kugira Charles “CQ” Brown Jr umugaba w’ingabo zose z’Amerika. Uyu mugabo bakunze kwita CQ” Brown, asanzwe ari Jenerali aho afite umubare w’inyenyeri, afite imyaka 61 y’amavuko. Agiye gushyirwa kuri uyu mwanya mu gihe yari asanzwe ari umugaba w’ingabo z’Amerika zirwanira mu kirere kuva mu 2020, […]

Perezida Paul Kagame mu muganda i Nyandungu

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Gicurasi, yifatanyije n’Abanyarwanda mu muganda usoza ukwezi kwa Gicurasi. Ni umuganda wabereye muri Parike ya Nyandugu Eco Park iherereye mu gishanga cya Nyandungu gitandukanya uturere twa Gasabo na Kicukiro. Umukuru w’Igihugu yari kumwe na Madamu we, Jeannette Kagame; batera ibiti muri iriya Parike. Umuganda wo […]

Somalia: U Burusiya bwemereye Somalia ubufasha mu bya gisirikare

Kuri uyu wa 26 Gicurasi 2023, abadipolomate ba Somalia batangaje ko igihugu cyabo kigiye kwakir ubufasha cyahawe n’u Burusiya mu rwego rwo gufasha mu guhangana n’umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabab. Inkuru y’ikinyamakuru The Citizens ivuga ko abadipolomate batifuje ko amazina yabo atangazwa kubera ko nta burenganzira bwo kuvugisha abanyamakuru bafite, bavuze ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u […]

Umunyamabanga w’ishyaka riri ku butegetsi aremeza ko Tshisekedi ari kuzira ubwoko bwe

Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka UDPS riri ku butegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Augustin Kabuya, aremeza ko Perezida FĂ©lix Tshisekedi yanzwe n’abanyapolitiki barimo MoĂ ÂŻse Katumbi kubera ko ari Umuluba. Kabuya ubwo yari mu kivunge cy’abantu i Kinshasa, yagize ati: “Uyu munsi Isi ikwiye kumenya iki kintu. FĂ©lix Tshisekedi ntabwo arwanywa kubera ko ayobora nabi Congo, […]

Ruhango:Basanze yapfuye nyuma yo kwimanika mu mugozi

Umugabo wakoreraga ibikorwa bye by’ubucuruzi mu karere ka Ruhango mu murenge wa Ruhango, haravugwa urupfu rw’umucuruzi witwa Kamirindi Innocent wacururizaga muri uwo mugi nyuma yo gusangwa amanitse mu mugozi. Amakuru y’ibura rye yatangiye kumenyekana mu mpera z’icyi cyumweru nyuma y’iminsi ibiri atagaragara aho abaturanyi be batangiye kugira amacyenga bakamena ibirahure by’inzu barungurutse basanga yamaze gupfa. […]

Ni ikimwaro kuba igihugu kidashobora gutanga abagize uruhare muri jenoside: Me Gisagara

Umunyamategeko Me Gisagara Richard yatangaje ko biteye ikimwaro kuba hari ibihugu bitinda gutanda abakekwaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Me Gisagara yavuze ibi, nyuma y’ifatwa ndetse n’itabwa muri yombi rya Fulgence Kayishema wari umaze igihe kinini ashakishwa kubera uruhare akekwaho kugira muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Ubwo yari […]