Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Gicurasi, yifatanyije n’Abanyarwanda mu muganda usoza ukwezi kwa Gicurasi.
Ni umuganda wabereye muri Parike ya Nyandugu Eco Park iherereye mu gishanga cya Nyandungu gitandukanya uturere twa Gasabo na Kicukiro.
Umukuru w’Igihugu yari kumwe na Madamu we, Jeannette Kagame; batera ibiti muri iriya Parike.
Umuganda wo kuri uyu wa Gatandatu kandi wanitabiriwe n’amakipe yitabiriye irushanwa rya Basketball Africa league (BAL) riri kubera mu Rwanda, ndetse n’abayobozi b’impuzamashyirahamwe za Basketball ku Isi no muri Afurika.


