Ndayishimiye yatunguwe n’umukozi wahembwe amafaranga hafi miliyari 2 mu mezi 5

Perezida Ndayishimiye yavuze ko hakwiye kwifashishwa ikoranabuhanga mu kugenzura ifaranga ry'igihugu

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko yatunguwe no kubona ko hari umukozi wa Leta wahembwe amafaranga y’iki gihugu miliyari imwe na miliyoni 800 (1.800.000.000 Fbu) mu mezi atanu gusa. Ni amakuru yatanze tariki ya 9 Kamena 2023, umunsi wahariwe gukunda igihugu wibandaga ku ntego z’iterambere Abarundi biyemeje kugeraho mu mwaka w’2040 n’uw’2060. Ndayishimiye yabwiye […]

RCS yasabwe kohereza Karasira i Ndera

Raporo yakozwe na Dr Muremangingo iremeza ko Karasira afite uburwayi bwo mu mutwe

Umunyamategeko wunganira Karasira Uzaramba Aimable, Me Kayitana Evode, yasabye urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) kuvana umukiriya we mu igororero (gereza) rya Nyarugenge riherereye mu murenge wa Mageragere, rukamujyana mu bitaro bivura uburwayi bwo mu mutwe bya CARAES/Ndera. Ni nyuma y’aho abaganga basuye Karasira aho afungiwe muri gereza, bagateranirayo amagambo, hanyuma bagakora raporo uyu munyamategeko n’umukiriya […]

Inyeshyamba za Wazalendo zaba zambuye M23 ibice yari iherutse kwigarurira

Imirwano yahuje kuri uyu wa Gatandatu ushize inyeshyamba za Wazalendo n’umutwe wa M23 biravugwa ko yarangiye izi nyeshyamba zishyigikiwe na Leta ya Kinshasa zigaruriye imidugudu ya Kahira na Butale yari yigaruriwe na M23 kuwa Gatanu, aho sosiyete sivile yemeza ko izi nyeshyamba zatatanyije abarwanyi b’uyu mutwe . Imirwano yabaye kuri uyu wa Gatandatu, itariki 17 […]

Abayobozi ba Afurika batashye amara masa mu rugendo rwari rugamije kunga Ukraine n’u Burusiya

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, kuri uyu wa Gatandatu ushize yahaye abayobozi ba Afurika bashaka kunga abahanganye mu ntambara yo muri Ukraine urutonde rw’impamvu zatumye yemera ko ibyifuzo byabo byinshi atari byo, asuka amazi akonje kuri gahunda n’ubundi yari yatewe utwatsi bikomeye na Kyiv . Abayobozi bo muri Afurika bashakaga ubwumvikane ku ngamba zo “kubaka […]

Musana ukunze kwibasira Leta y’u Rwanda yatakambye

Musana Jean Luc ukunze kwifashisha imbuga nkoranyambaga yibasira inzego zitandukanye z’igihugu yasabye imbabazi Perezida Kagame n’Abanyarwanda bose muri rusange. Musana ubusanzwe avuga ko ari umunyapolitiki kuva mu mwaka w’2021 kandi ko yashinze ishyaka ryitwa CMD riharanira iterambere, ryo ngo azahagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu. Uyu musore akoresha urubuga rwa Twitter ahanini yibasira inzego z’umutekano, avuga […]

Nyamasheke: Imibiri 849 y’abazize jenoside yashyinguwe mu cyubahiro

Habimana yashimiye abaje kubafata mu mugongo bose, anishimira ko ababo baruhukiye aheza kurushaho

Imibiri 849 y’Abatutsi bishwe muri jenoside, irimo 839 yimuwe ikuwe mu rwibutso rwa Ntendezi, 4 yakuwe aho yari ishyinguye mu ishuri rya EAV Ntendezi, 2 yavuye mu murenge wa Bushenge yabonywe aho yari yarajugunywe muri jenoside, 1 wari ushyinguye mu rugo mu murenge wa Shangi, n’indi 3 yavanywe mu mva mu ngo mu murenge wa […]

Gasabo: Ubushinjacyaha bukurikiranye abagabo 2 bashinjwa kwica umwana

Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Gasabo hagati muri iki cyumweru bwakiriye dosiye y’abagabo babiri bakekwaho kwica umwana muto nyuma bakamuta mu mazi . Ni icyaha ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko cyakorewe mu Mudugudu wa Nyakabingo, Akagali ka Bweramvura, Umurenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo, Intara y’Umujyi wa Kigali, ku itariki ya 01 Kamena […]