Diamond ni we wanyambuye ubusugi: Zuchu
Umuhanzi Zuhura Othman Soud uzwi mu muziki wa Tanzania nka Zuchu, yatangaje ko umuhanzi Diamond Platnumz ari we mugabo rukumbi bigeze baryamana. Zuchu yabigarutseho ubwo yabazwaga uko yiyumva mu mubiri we iyo ari kumwe n’uriya muhanzi. Umwe mu banyamakuru ba Televiziyo ya Wasafi yegereye Diamond na Zuchu bari kumwe mu cyumba cya Hoteli, mbere yo […]
Isezerano rya Perezida Nyusi byihebe byakwijwe imishwaro n’abarimo RDF
Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique yijeje abahoze ari ibyihebe mu mutwe wa Al Shabaab mbere yo kuneshwa n’abarimo Ingabo z’u Rwanda bagakwira imishwaro mu mashyamba yo muri Mozambique ko yiteguye kubakira muri sosiyete ya kiriya gihugu. Nyusi yabitangaje ku wa Kane w’iki cyumweru, ubwo abanya-Mozambique bizihizaga umunsi ngarukamwaka w’intsinzi. Ni umunsi wizihijwe mu gihe ubuzima […]
Umuti w’amakimbirane y’u Rwanda na RDC mu mboni za LĂ©onard Okitundu
LĂ©onard She Okitundu wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, asanga inzira ya dipolomasi yaba umuti mwiza w’amakimbirane ari hagati y’u Rwanda n’igihugu cye. Ni nyuma y’umwaka urenga ibihugu byombi birebana ay’ingwe. Umwuka mubi w’ibihugu byombi wadutse kubera intambara y’Ingabo za Congo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23. Kinshasa ishinja Kigali […]
2023: Ibihugu 10 bifite Igisirikare cy’intege nke kurusha ibindi ku Isi
Urubuga Global FirePower rwerekana uko ibihugu by’Isi birutana mu mbaraga za gisirikare, mu ntangiriro z’uyu mwaka rwasohoye urutonde rwerekana uko ibihugu by’Isi birutana mu kugira igisirikare gikomeye muri uyu mwaka wa 2023. Urutonde rwa Global Firepower Index abarukora bagendera ku ngingo zigera kuri 50 zirimo ingengo y’imari ikoreshwa mu gisirikare, umubare w’ababarizwamo n’ibikoresho bya gisirikare […]
AU yinjiye muri G20
Afurika yunze ubumwe (AU) yamaze kuba umunyamuryango uhoraho wa G20 nyuma y’ihuriro ry’ibihugu bigize uyu muryango yabereye new Delhi mu Buhinde. Ni inama yabaye kuri uyu wa Gatandatu taliki 9 Nzeri 2023 aho Minisitiri w’Intebe Narendra Modi yahaye ikaze AU muri uyu muryango. Mu ijambo rye ritangiza iyi nama, Modi yagize ati: “Byemejwe na buri […]
Inzu za Frw ibihumbi 120 zakodeshejwe miliyoni zirenga 100 zashyize RAB mu ihurizo
Inzu z’amafaranga y’u Rwanda 120 zakodeshejwe miliyoni zirenga mu mushinga wo gutunganya ibishanga bitandukanye zashyize ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB, mu ihurizo. Iki kibazo cy’izi nzu cyagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta, Kamuhire Alexis, ashingiye kuri raporo y’ubugenzuzi ku mikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu ya RAB mu mwaka ushize. Kamuhire wari imbere ya […]
Kazungu ucyekwaho kuba ‘umwicanyi ruharwa’ yahoze ari umwarimu: Meya wa Kicukiro
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, yatangaje ko Kazungu Denis uheruka gutabwa muri yombi akekwaho ubwicanyi bukomeye yahoze ari umwarimu. Ku wa Kabiri tariki ya 05 Nzeri ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko rwataye muri yombi Kazungu Denis ukekwaho “kwica abantu akabashyingura mu nzu yakodeshaga.” Iyo nzu uherereye mu kagari ka Busanza ho […]
Umunyamakuru Stanis Bujakera yatawe muri yombi
Umunyamakuru Stanis Bujakera uri mu bazwi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatawe muri yombi ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 08 Nzeri 2023. Bujakera asanzwe ari umuyobozi wungirije w’ikinyamakuru ACTUALITE.CD ndetse akanaba umwanditsi w’ibitangazamakuru bya Jeune Afrique na Reuters. Amakuru y’itabwa muri yombi rye yemezwa n’ubutumwa abo bakorana banditse babinyujije ku rubuga […]
Abategera Bus muri za gare bongeye gutakamba
Bamwe mu bagenzi bategera imodoka rusange muri za Gare zirimo n’iya Nyabugogo baratakambira inzego zibishinzwe bazisana kubarengera bakabafasha kutagireaho ingaruka n’ibiza bishobora kubageraho biturutse kukuba zitubakiwe. Ni nyuma y’uko mu muri iki Cyumweru babwiye umunyamakuru ko imvura ibasanga muri izi gare ikabanyagira bakava ku mirongo baba bariho bakajya kugama mu mazu yitaruye aho bari bugamye […]
Maroc: Ababarirwa mu magana bishwe n’umutingito
Abantu barenga 600 ni bo bimaze kumenyekana ko bapfuye, nyuma y’umutingito ukomeye waraye wibasiye igihugu cya Maroc. Minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu yatangaje ko umutingito wibasiye iki gihugu wari ku gipimo cya 6.8. Ni umutingito waturutse mu misozi miremire ya Atlas iherereye mu majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’umujyi wa Marrakesh. Wabaye 23:11 zo muri Maroc (00:11 […]
APR BBC yegukanye Igikombe cya shampiyona isuzuguye REG BBC

Ikipe ya APR Basketball Club yegukanye Igikombe cya shampiyona, nyuma yo gusuzugura REG iyitsinze ku giteranyo cy’imikino 4-0. Ni nyuma y’umukino wa nyuma wa kane wa “BetPawa Playoffs” wabereye muri BK Arena amakipe yombi yari yahuriyemo mu ijoro ryakeye. APR yari yaratsinze imikino itatu yari yabanje, yasabwaga gutsinda uyu mukino kugira ngo yegukane Igikombe cya […]