Ngoma: Abaveterineri bashinjwe kwanga gupimira inyama abaturage bataratanga Ejo Heza

Amakuru aturuka mu Karere ka Ngoma, aravuga ko abaturage babagiye amatungo mu isantere ariko ba veterineri bakanga kubapimira inyama kubera ko bataratanga umusanzu wa Ejo Heza mu gihe bifuza akaboga ko kwifashisha muri iyi minsi mikuru, aho ubuyobozi bw’akarere bwemeza ko bwihanije abaganga b’amatungo bari banze gupimira abaturage akaboga. Ibi byagaragaye mu tugari twa Kibare […]

RDC: Umubiligi wari mu butumwa bw’indorerezi za EU yapfuye urupfu rudasobanutse

Impuguke mu bijyanye n’ikoranabuhanga y’Umubiligi, wari umwe mu bagize ubutumwa bw’indorerezi mu matora zoherejwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi (EU) mu matora yo mu Kuboza muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), yapfuye mu buryo butarasobanuka neza. Nk’uko amakuru abanza abitangaza, uyu ngo yahanutse ku igorofa ya 12 ya hotel yararagamo. Ubushinjacyaha bwatangije iperereza kugira […]

Uganda: Umuhungu wa Idi Amin yemeje ko ibisigazwa bya se bitazashyingurwa muri Uganda

Umuryango w’uwahoze ari umunyagitugu, Idi Amin Dada, wemeje ko ibisigazwa bye bitazasubizwa muri Uganda ngo ahashyingurwe nyuma y’imyaka 23 ashyinguwe i Jeddah mu gihugu cya Arabia Saoudite. Umuhungu wa Amin witwa Amin Lumumba, avuga ko bakiriye ubusabe bwinshi bw’Abagande bifuza ko ibisigazwa bya se byasubizwa muri Uganda kandi agashyingurwa mu cyubahiro nk’uwategetse igihugu. Lumumba wigeze […]

M23 iremeza ko indege, ibifaru na za drones bya FARDC biri kurasa ku baturage no ku birindiro byabo

Amakuru aturuka muri Kivu y’Amajyaruguru, aravuga ko kuri iki Cyumweru, itariki ya 24 Ukuboza 2023, habaye imirwano ikaze hagati y’Ingabo za Congo (FARDC), zifatanyije na Wazalendno, ndetse n’inyeshyamba za M23 ku muhanda wa Muremure-Karuba ndetse imirwano ikaba ikomeje. Imirwano yamaze akanya gato kandi yavuzwe kuri iki Cyumweru i Mushebere na Bumbasha muri Gurupoma ya Bukombo […]

Muhanga: Ibirayi birakosha kubera inyemezabwishyu za EBM

Mu Mujyi wa Muhanga, abacuruzi b’ibirayi n’abaguzi babyo baravuga ko guhera ku wa 22 kugeza ku wa 23 Ukuboza 2023, ibirayi byabuze ku isoko kubera ko ababikura ku makusanyirizo yabyo mu Majyaruguru n’Iburengerazuba babujijwe kubizana, kubera ko nta nyemezabwishyu za EBM (Electronic Belling Machine) bafite. Ku wa Kane, itariki 22 Ukuboza 2023, imodoka zizanye ibirayi […]

Kenya: Najib Balala wahoze ari minisitiri yafashwe akekwaho ibyaha bya ruswa

Najib Balala wahoze ari Minisitiri w’ubukerarugendo muri Kenya yatawe muri yombi azira ruswa ivugwa ko irimo miliyari 8.5 z’amashiringi ya Kenya (hafi miliyoni 54 $). Abashinzwe iperereza muri komisiyo ishinzwe imyitwarire no kurwanya ruswa bataye muri yombi mu rwego rwo gukora iperereza ku kwishyura mu buryo budasanzwe miliyari 8.5 z’amashiringi ya Kenya yagenewe kubaka ishuri […]

Uruhande rwa Katumbi rwasabye ko Perezida wa CENI yegura kandi agashyikirizwa ubutabera

Amatora ya perezida, ay’inteko ishinga amategeko, n’ayo ku wgo rw’intara yaranzwe n’uburiganya bukabije, n’uko byemezwa n’umukandida MoĂ ÂŻse Katumbi, usaba ko yateshwa agaciro ndetse na Perezida wa Komisiyo Yigenga y’Amatora (CENI), Denis Kadima akegura. Umwuka mubi urakomeza kuzamuka muri DRC mu gihe amatora yagombaga kuba gusa ku wa Gatatu, itariki 20 Ukuboza akurikije kalendari ya CENI, […]

Huye: Abamotari barinubira gukuba 2 amahoro ya parikingi bishyuzwaga

Abamotari bo mu Mujyi wa Huye baravuga ko muri iki cyumweru batunguwe no kubona KVCS irimo kubishyuza amafaranga 200 ku isaha, mu gihe bari basanzwe bishyura 100, amahoro yitwa aya parikingi. Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buvuga ko KVCS idafite ububasha bwo kuzamura ayo mahoro. Muri gare ya Huye aho abamotari baparika baravuga ko uyu mwaka […]