Amakuru aturuka mu Karere ka Ngoma, aravuga ko abaturage babagiye amatungo mu isantere ariko ba veterineri bakanga kubapimira inyama kubera ko bataratanga umusanzu wa Ejo Heza mu gihe bifuza akaboga ko kwifashisha muri iyi minsi mikuru, aho ubuyobozi bw’akarere bwemeza ko bwihanije abaganga b’amatungo bari banze gupimira abaturage akaboga.
Ibi byagaragaye mu tugari twa Kibare na Karwema, Umurenge wa Mutenderi, mu Karere ka Ngoma nk’uko iyi nkuru dukesha RadioTv10 ivuga.
Bivugwa ko abaturage babagiye akaboga mu isantere yo mu Mbogo bangiwe gupimirwa inyama ngo kereka babanje gutanga amafaranga ya EjoHeza.
Ubuyobozi bw’akarere bukimara kubona aya makuru bwagize buti ” Murakoze ku makuru muduhaye tugiye kubikurikirana gusa umuturage ntabwo agomba gutanga Ejoheza ku gahato cyane ko kuzigamira izabukuru ari inyungu ze.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwaje gutangaza ko bumaze kwihanangriza ba Veterineri bari banze gupimira inyama abaturage kubera ko batatanze amafaranga ya EjoHeza bubasaba kubikora.


