Ibihugu 10 bya Afurika bifite igisirikare cya nta kigenda kurusha ibindi muri 2024
Mu ntangiriro z’uyu mwaka urubuga ’Global FirePower’ rwerekana uko ibihugu by’Isi birutana mu mbaraga za gisirikare, rwasohoye urutonde rwerekana uko ibihugu by’Isi birutana muri uyu mwaka wa 2024. Urutonde rwa Global Firepower Index abarukora bagendera ku ngingo zigera kuri 60 zirimo ingengo y’imari ikoreshwa mu gisirikare, umubare w’ababakizwamo n’ibikoresho bya gisirikare nk’intwaro, imodoka, amato ndetse […]
APR FC nyifata nka Papa, Rayon Sports ikaba ‘umucyura’ wa mama: Rwatubyaye
Myugariro Rwatubyaye Abdul yagaragaje APR FC nk’ikipe y’agaciro cyane kuri we ugereranyije na Rayon Sports aherukamo. Uyu myugariro w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yagereranyije uko afata aya makipe yombi, ubwo yaganiraga na B&B FM Umwezi. Muri iki kiganiro umunyamakuru Jado Castar yamubajije umukino yareba APR FC yaba irimo gukina na Kiyovu Sports, ariko hari n’undi mukino uri […]
Burundi:Nta munyamakuru uzongera gufungirwa ibyo yatangaje niyo byaba birimo amakosa
Mu gihe mu Burundi abanyamakuru bajyaga bavuga ko bahohoterwa rumwe na rimwe bikabaviramo gufungwa, kuri ubu Inama y’Abaminisitiri iherutse guterana yemeje ko nta munyamakuru uzongera gufungirwa amakosa y’umwuga Itangazo rivuga ko kuva hagiyeho ibwiriza ryo muri Nzeri 2018, rigenga gutangaza amakuru, abakorera muri icyo gice bose bahuriza ku gitekerezo cy’uko ingingo zimwe na zimwe z’iryo […]
Rwamagana: Abiga muri Kaminuza bahawe mudasobwa bibukijwe inshingano bahabwa n’amasezerano basinye
Nyuma y’amezi 8 Abanyeshuri biga muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rwamagana bategereje guhabwa mudasobwa mudasobwa zo kwifashisha mu masomo yabo bazihawe basabwa kuzifata neza. Iki gikorwa cyo guhabwa izo mudasobwa zo mu bwoko bwa Lenovo i3 cyabaye ku wa 09 Gashyantare 2024, aho cyabanjirijwe n’ibiganiro byerekeranye n’imikoreshereze ndetse n’imicungire inoze yazo. abayobozi babanje gusobanurira […]
Museveni yaba yakoze impinduka zikomeye muri Guverinoma ya Uganda
Amakuru aturuka muri Perezidansi ya Uganda aravuga ko Perezida Yoweri Kaguta Museveni yakoze impinduka muri Guverinoma ya kiriya gihugu. Ni impinduka zigaragarira ku rutonde rw’abagize Guverinoma rwashyizwe hanze by’impanuka n’ibiro bya Museveni ku mugoroba w’ejo ku wa Gatanu, mbere yo guhita ruvanwa ku karubanda byihuse. Impinduka zatangajwe bivugwa ko Museveni yatangiye kuzikora mu mpera z’umwaka […]
RDC:Muri Nyiragongo imirwano imeze nabi
Imirwano M23 na FARDC nabayifasha barimo Wazalendo bongeye gukozanyaho mu mirwano yabereye mu mudugudu wa Kanyamahoro mu gace ka Nyiragongo mu majyaruguru y’Umujyi wa Goma ku muhanda wa Goma Rutshuru. Gutangira imirwano yabereye i Kanyamahoro muri Nyiragongo muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu taliki 10 Gashyantare 2024, Ingabo za FARDC zagabye igitero ku […]
Eid Mugadam Abakar yatangajwe nk’umukinnyi wa Al Ahli SC Tripoli
Umunya Sudan Eid Mugadam Abakar Mugadam wakiniraga Rayon Sports yamaze gutangazwa nk’umukinnyi mushya wa Al Ahli SC Tripoli yo muri Libya. Iyi kipe isanzwe ikinamo myugariro Manzi Thierry wakiniye Rayon Sports akaba n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi. Bitewe n’uko muri Sudan hari ibibazo by’intambara, abakinnyi bakomoka muri iki gihugu na Palestine bari gukina nk’abenegihugu muri Libya, […]
MINICOFIN yatangaje ingano y’umutungo uziyongera mu isanduku ya Leta 2023-2024
Ingengo y’imari ivuguruye iziyongeraho miliyari 85,6 z’amafaranga y’u Rwanda Ku wa 8 Gashyantare 2024, ari nako umutungo winjira mu isanduku ya Leta uziyongera. Ni ibyagarutsweho na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana ubwo yashyikirizaga Inteko Ishinga Amategeko umushinga w’ingengo y’imari ivuguruye ya 2023/2024 kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Mutarama 2024. Yagaragaje impinduka z’ingenzi […]
Claire Akamanzi yagaragaye yitabiriye umukino wa shampiyona ya Basket
Clare Akamanzi wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, akaza kugirwa Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, yitabiriye umukino wa basket. Uyu muyobozi wa NBA Africa Clare Akamanzi yaraye yitabiriye umukino wa mbere wa Basketball wa Shampiyona nyarwanda wahuje REG na Inspired Generation wabereye muri BK Arena. Ni imikino ya igizwe Shampiyona nyarwanda ya Basketball yitwa […]
Ibice 5 abagabo babujijwe gukoraho ku bagore mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina
Inzobere mu byerekeye ubuzima bw’imyororokere mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina hari ubwo abari muri icyo gikorwa bashobora gutwarwa, ku buryo bashobora no kwisanga barenze imbibi zijyana n’imigendekere myiza yacyo ku bwo gutwarwa. Ni muri urwo rwego abakora imibonano bagirwa inama yo kwitonda, kuko hari aho umwe ashobora gukora undi bikarogoya ibyo byishimo. Hari ibice bitanu abagabo […]
CAF yinjiye mu banzi ba RDC izira u Rwanda
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yijunditse impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), nyuma yo kuyishinja gufata nabi abafana b’ikipe y’igihugu ya RDC ‘Les léopards’. Umwuka mubi hagati y’impande zombi wadutse ku wa Gatatu w’iki cyumweru, mu mukino wa ½ cy’irangiza cy’Igikombe cya Afurika RDC yatsinzwemo na Côte d’Ivoire igitego 1-0. Nyuma y’uyu mukino […]
M23 yahanuye indi drone y’intambara ya FARDC
Umutwe wa M23 watangaje ko wahanuye drone ya kabiri y’intambara yo mu bwoko bwa CH-4 iri muri eshatu Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyari cyaraguze mu Bushinwa. Ni amakuru yemejwe n’umuvugizi w’Igisirikare cy’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka. Mu mezi make ashize ni bwo FARDC yatangiye kwifashisha ziriya drones z’intambara mu kugaba ibitero ku […]