Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko biteye ikibazo kuba SADC na MONUSCO bikorana na FDLR

08553277-354c-476b-ae72-a58eb42a5e39.jpg

Kuba ingabo z’ibihugu bitandukanye zaragiranye amasezerano y’ubufatanye na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, nta kibazo biteye ku Rwanda, ariko ku rundi ruhande kuba bakorana n’umutwe ufite intego yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, wanabigerageje, wanabikoze, unabigambiriye, byo biteye ikibazo. Ati “Ntekereza y’uko ndanahamya y’uko ari nacyo kibazo Guverinoma y’u Rwanda yakomeje kuvuga ko kigomba gukemuka,” Ibi […]

Depite Kinyamatama yasabiye mugenzi we kwirukanwa mu nteko nyuma yo kumwita indaya

Umudepite witwa Kinyamatama,yasabye Inteko Ishingamategeko ya Uganda ko yakwirukana mugenzi we witwa Zaake nyuma y’uko mu mwaka ushize amwise indaya ubwo yasuraga akarere ka Rakai ku munsi w’ubwigenge. Hon. Juliet Kinyamatama, yasabye komite ishinzwe amategeko mu Nteko Ishinga Amategeko kwirukana uyu mudepite ushinzwe Umujyi wa Mityana, Francis Zaake,anamusabira ko yasuzumwa uburwayi bwo mu mutwe. Ku […]

Luvumbu yageze i Kinshasa, yakirwa na Minisitiri

Umunye-Congo HĂ©ritier Luvumbu nyuma yo gutandukana na Rayon Sports yageze i Kinshasa, yakirwa mu cyubahiro. Ku wa Kabiri ni bwo Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye n’uyu mukinnyi uri mu bari bayifatiye runini ku bwumvikane. Ni nyuma y’imyitwarire yaherukaga kugaragaza ku mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona Rayon Sports yakinagamo na Police FC, aho yakoze ikimenyetso […]

Kuva Sudan y’Epfo yakwigenga yabonye ambasaderi w’umugore uyihagararira muri UN

Sudani y’Amajyepfo yashyizeho Cecilia Adeng nk’uhagarariye iki gihugu mu muryango w’Abibumbye.Abaye umugore wa mbere ufite uyu mwanya kuva Sudan yakwigenga mu 2011. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri iki gihugu ivuga ko uri uyu wa mbere, Cecilia A.M Adeng yashyikirije umunyamabanga mukuru Antonio Guterres impamyabumenyi ye ari nako ahita atangira manda ye ya diplomasi. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga […]

USA: Umupolisi wo muri Kenya yasanzwe mu cyumba cye cya hotel yapfuye

Abayobozi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika barimo gukora iperereza ku kibazo cy’umupolisi mukuru wo muri Kenya basanze yapfiriye mu cyumba cya hotel i Washington DC. Kuri uyu wa Kabiri, itariki 13 Gashyantare mu gitondo, nibwo umurambo wa Komiseri wa Polisi (CP) Walter Nyamato Nyankieya, wabonetse mu cyumba cye cya hotel. Yari mu itsinda ry’abapolisi […]

Depite Habineza yagaragaje impungenge nyuma y’impinduka ku biciro by’ingendo

Depite Frank Habineza, akaba na Perezida w’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, yagaragaje ko benshi mu baturage batiteguye kubona ibiciro by’ingendo byiyongera na cyane ko nubwo imibare igaragaza ko ubukungu bw’igihugu buzamuka mu mifuka y’abaturage bitaragenda neza. Yabitangarije mu Nteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Kabiri, itariki 13 Gashyantare 2024, aho Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard […]

Umupolisi wa Canada arashinjwa guha u Rwanda amakuru y’ibanga

Constable Elie Ndatuje wo muri Polisi ya Canada (RCMP), arashinjwa guha Guverinoma y’u Rwanda amakuru y’ibanga yerekeye ruriya rwego akorera. Uyu mupolisi w’imyaka 36 y’amavuko usanzwe akorera mu ntara ya Alberta, ubutabera bwa Canada bumukurikiranyeho ibyaha bibiri. Ni ibyaha birimo kutubahiriza icyizere no gukoresha mudasobwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ashinjwa kandi kutubahiriza ikizere binyuze mu […]

Ba mudahusha bamereye nabi abantu bahungiye mu Bitaro bya Nasser muri Gaza

Abantu batatu bahungiye mu Bitaro bya Nasser, ari nabyo binini muri Gaza barashwe na ba mudahusha (snipers) baricwa abandi 10 barakomereka nyuma y’uko Ingabo za Israel zikwirakwije taragiti (inyandiko zitariho umukono) zitegeka guhunga amagana y’abantu bari muri iri vuriro. Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, yamaganye igitero cy’indege zitagira abapilote za Israel ku banyamakuru babiri […]

Wa munya kenya washijwe kwica umukunzi we w’umunyamerika agatoroka igihome yafashwe

Umugabo witwa Kevin Kinyanjui Kangethe uherutse gutoroka igipolisi cyo muri Kenya, yamaze kongera gutabwa muri yombi.Uyu mugabo yafatiwe mu gace kitwa Ngong mu birometero 23 uvuye mu mujyi wa Nairobi. Yari yatorotse mu mpera z’icyumweru gishize, nyuma yo guca murihumye abapolisi bari bamucunze aho yari afungiye biza kuvugwa ko yatorokeye muri bus itwara abagenzi bahita […]

Amafoto: Minisitiri w’Ingabo yakiriye abarimo minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Portugal

ggoanx3xyaaxwdx.jpg

Minisitiri w’ingabo, Juvenal Marizamunda ndetse n’Umugaba Mukuru w’Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) Gen. MK Mubarakh bakiriye Minisitiri w’ubukungu n’imari wa Burkina Faso, Hon Aboubacar Nacanabo wari uherekejwe na Col Diaouri Ismael, Umuyobozi mukuru mu biro bya Perezida. Baganiriye ku buryo bwo gushimangira ubufatanye buriho nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ingabo kuri X. Kuri uyu wa Kabiri kandi, […]

Luvumbu yazinze utwangushye ubu ari kubarizwa i Goma

HĂ©ritier Nzinga Luvumbu wari umwe mu bakinnyi ngenderwaho wa Rayon Sports bakaza gutandukana ku bwumvikane buturutse ku mpande zombi, yamaze kuzinga utwangushye asubira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubu akaba arimo kubarizwa mu mujyi wa Goma. Ku rubuga rwa Twitter, hagaragaye ifoto ye yashyizweho n’umunyamakuru Steve bigaragara ko ari ahantu arimo kuruhukira nyuma yo […]

USA yasabye Macky Sall gusubizaho ingengabihe y’amatora ikomeje guteza imyigaragambyo

Kuri uyu wa Kabiri, Umunyamabanga wa Leta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Antony Blinken, yasabye Perezida wa Senegal, Macky Sall, gusubizaho ingengabihe y’amatora n’igihe cyagenwe cyo guhererekanya ubutegetsi, nk’uko Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika yabitangaje nyuma yo kuvugana kuri telephone hagati y’abayobozi bombi. Ubwo yamuhamagaraga, Blinken yagaragaje “impungenge zikomeye” ku bijyanye […]

Muhanga: Umwana w’amezi 8 yishwe n’inkongi y’umuriro

Umwana w’amezi 8 witwa Munezero Bruno yahiriye mu nzu kugeza apfuye mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Ruli, Umurenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga, nyuma y’uko ababyeyi be bamusize aryamye bagiye mu kazi. Umuyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe Niyonzima Gustave, yemeje aya makuru avuga ko iyi nzu yahiriyemo uwo mwana ariko hakaba hataramenyekana icyayitwitse. […]

Hafi na Kinshasa ubwato bwagonganye benshi barapfa abandi baburirwa irengero

Abantu benshi bapfuye abandi baburirwa irengero nyuma y’uko amato abiri yagonganye ku mugezi wa Kongo hafi ya Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Ni impanuka y’ubwato yabaye kuri uyu wa Mbere taliki 12 Gashyantare 2024, abantu babarirwa mu binyacumi bahasiga ubuzima abandi bataramenyekana umubare baburirwa irengero. African news, itangaza ko nyuma y’akanya gato aya […]

Evariste Ndayishimiye yaraye kwa Tshisekedi

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yaraye yakiriwe na mugenzi we FĂ©lix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagirana ibiganiro. Ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki ya 13 Gashyantare ni bwo Ndayishimiye yahagurutse i Bujumbura yerekeza i Kinshasa. Itangazo ryasohowe n’ibiro bye rivuga ko yari yagiye mu biganiro birebana n’ishyirwa mu bikorwa […]

2023:Ubukungu bw’u Rwanda bwarazamutse burenga igipimo Leta yari yateganyije

Hakurikijwe ibipimo by’Ikigega cy’imari ku Isi (IMF), bigaragara ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho kugeza kuri 7% 2023.bisobanuye ko intego igihugu cyari cyihaye ya 6,2% Byasobanuwe na Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente kuri uyu wa Kabiri taliki 13 Gashyantare 2024 agaragaza ibyagezweho na Guverinoma y’u Rwanda mu kuzamura urwego rw’ubukungu nyuma yo kuba bwari bwarazahajwe n’icyorezo cya […]

Iby’ingenzi wamenya ku munsi wa Saint Valentin wizihuzwa buri taliki 14 Gashyantare

Umunsi w’abakundana witiriwe Saint Valentin wizihizwa tariki 14 Gashyantare buri mwaka. Uwo munsi urangwa n’uko abakundana bibuka urukundo rwabo basangira, basohokana cyane cyane bahana impano zitandukanye ziganjemo indabyo. Umunsi wa Saint Valentin wakomotse ku mupadiri w’Umunyaromani witwa Valentin wabayeho ku gihe cy’umwami w’abami Claudius II ahagana mu myaka ya 269 na 273 mbere y’ivuka rya […]

Héritier Luvumbu ntakiri umukinnyi wa Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze gutandukana n’umunye-Congo HĂ©ritier Nzinga Luvumbu wari umukinnyi wayo. Rayon Sports ku rubuga rwayo rwa X yavuze ko yo na Luvumbu batandukanye “ku bwumvikane bw’impande zombi”. Rayon Sports yatandukanye n’uyu mukinnyi nyuma y’amasaha make ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rimuhanishije kumara amezi atandatu atagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru. […]