Luvumbu yageze i Kinshasa, yakirwa na Minisitiri

Sangiza iyi nkuru

Umunye-Congo Héritier Luvumbu nyuma yo gutandukana na Rayon Sports yageze i Kinshasa, yakirwa mu cyubahiro.

Ku wa Kabiri ni bwo Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye n’uyu mukinnyi uri mu bari bayifatiye runini ku bwumvikane.

Ni nyuma y’imyitwarire yaherukaga kugaragaza ku mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona Rayon Sports yakinagamo na Police FC, aho yakoze ikimenyetso gushimangira ibirego bya RDC by’uko u Rwanda rukorera ubwicanyi ku butaka bwayo ariko amahanga akabiceceka

Héritier Luvumbu ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu ni bwo yageze i Kinshasa, yakirwa ku kibuga cy’indege cya Njili na Minisitiri wa siporo, Franà§ois Claude Kabulo Mwana Kabulo.

Uyu mukinnyi ubwo yageraga i Goma aturutse i Kigali na bwo yari yakiriwe mu cyubahiro, kuko yakiriwe ku mupaka n’imodoka zigenewe gutwara Perezida Tshisekedi, mbere yo kwerekeza ku kibuga cy’indege aherekejwe n’abamurinda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *