Kirehe: Arashinja nyirabukwe n’Abajyanama b’ubuzima kumuteza amarozi

Iyi nkuru irimo ubuhamya bwa Uwera (Izina rye ryahinduwe) wazengerejwe n’Amarozi adasanzwe aho avuga ko kurogwa byamugize umuntu utizera abandi n’izindi ngaruka. Uwera yemeza ko nyirabukwe afatanyije n’umuhungu we, ndetse na bamwe mu bajyanama b’ubuzima, mu mudugudu aho ngo baje bakumukoreraho imihango idasanzwe yatumye yisanga i Ndera aho bavurira indwara zo mu mutwe. Muri Rwesero […]

Congo yongeye guhakana ibiganiro na M23 inasaba amahanga guhana u Rwanda

DR.Congo yongeye gushimangira ko itazigera igirana ibiganiro n’umutwe wa M23 nk’uko byari bikomeje kuvugwa mu bitangazamakuru. Byagarutsweho na Patrick Muyaya usanzwe avugira Leta ya Congo, ubwo yaganiraga na BBC News kuri uyu wa Kane taliki 15 Gashyantare 2024. Yavuze ko Guverinoma ya Congo, itazigera iganira n’aba barwanyi,ahubwo asaba amahanga kotsa igitutu no gufatira ibihano uyu […]

UPDF yavuze ku byo kuba yaba yarohereje muri RDC ingabo zo guha M23 umusada

Igisirikare cya Uganda (UPDF), cyanyomoje amakuru avuga ko kimaze iminsi cyarohereje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Ingabo zo guha umusada inyeshyamba za M23. Kuva mu ntangiriro z’uku kwezi hakwirakwiye amakuru avuga Ingabo za UPDF zambutse muri RDC ku bwinshi ziciye muri Teritwari ya Rutshuru, zijya guha umusada M23 ihanganye mu mirwano n’ihuriro ry’ingabo za […]

Umuyobozi w’urwego rw’igihugu rw’ubutasi (ANR) i Goma yatawe muri yombi azira M23

gguhwmfxgaablt1.jpg

Umuyobozi w’Urwego rw’igihugu rw’ubutasi bwa RD Congo (ANR) muri Goma n’abamwungirije babiri bafatiwe i Goma boherezwa i Kinshasa kuva ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 13 Gashyantare 2024, ku mabwiriza ya Gen. Christian Ndaywel, umuyobozi w’ubutasi bwa gisirikare (Demiap), i Kintambo, ari naho bafungiwe. Nk’uko amakuru agera kuri Scooprdc.net dukesha iyi nkuru abitangaza, […]

Albanese agiye kuba Minisitiri w’Intebe wa mbere muri Australia ugiye gushaka ari mu kazi

0abdff7cc0b3a26cc4a31b20a47c4efc.jpg

Minisitiri w’intebe wa Australia, Anthony Albanese yatangaje ko agiye kurushinga n’umukunzi we, Jodie Haydon. Minisitiri w’intebe yashyize ku mbuga nkoranyambaga ifoto yabo iherekejwe n’amagambo agira ati: “Yavuze ngo yego”. Ni we Minisitiri w’Intebe wa mbere ugiye gushaka ari mu kazi. Kuri uyu wa Kane, itariki 14 Gashyantare, nibwo Minisitiri w’Intebe wa Australia, Anthony Albanese yatangaje […]

Undi Munyarwanda ushinjwa Jenoside yakorewe Abatutsi yafatiwe mu Buholandi

Mu Buholandi hafatiwe undi Munyarwanda ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ibitangazamakuru byo mu Buholandi bitandukanye, bibitangaza ko uyu mugabo w’imyaka 64, utatangajwe amazina ye,amakuru y’itabwa muri yombi kwe yamenyekanye kuri uyu wa Gatatu taliki 14 Gashyantare 2024. Yari atuye mu gace k’ahitwa Ede,muri komine ibarizwa mu mujyi rwagati w’Ubuholandi.Yafashwe n’itsinda mpuzamahanga rishinzwe […]

U Rwanda ruravugwaho kwibikaho intwaro zihambaye mu kurwanya ibitero bya drones

auds-with-drone.jpg

U Rwanda rwiyongereye ku bihugu bya Afurika bivugwa ko biheruka kwibikaho intwaro zo guhangana na drones za SKYctrl na FIELDctrl zakozwe na sosiyete yo muri Pologne, Advanced Protection Systems (APS). Ni intwaro zakorewe gutahura, gukurikirana no gusenya indege zitagira abapilote (UAVs) zibangamiye umutekano n’ubusugire by’igihugu. SKYctrl ni sisitemu ihuza radar za 3D, gufata amashusho n’amajwi […]

Bwa mbere amabuye y’agaciro yinjirije u Rwanda asaga miliyari y’amadolari mu mwaka umwe

Ikigo gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyatangaje ko amafaranga yinjiye avuye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro yoherejwe mu mahanga mu 2023 yiyongereye agera kuri miliyari isaga 1.1 z’amadolari, avuye kuri miliyoni 772 z’amadolari yinjijwe mu 2022, bivuze ko yazamutseho 43%. Iyi ni intambwe yegereje kugera ku ntego ya guverinoma yo kwinjiza miliyari 1.5 z’amadolari buri mwaka avuye […]

Abasirikare ba Afurika y’Epfo biciwe hafi y’i Goma

Igisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF) cyatangaje ko abasirikare babiri bacyo bapfiriye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abandi batatu barakomereka. SANDF mu itangazo yasohoye yavuze ko abasirikare bapfuye n’abakomeretse bazize “igisasu cyatewe mu birindiro by’Ingabo za Afurika y’Epfo biri hafi y’i Goma”. Byabaye ku wa Gatatu tariki ya 14 Gashyantare 2024. SANDF yavuze ko abasirikare […]

Umutekano i Goma wakajijwe kugeza aho abasengeraga ku misozi bafatiwe ingamba zikaze

capturehyggyt.jpg

Mu mujyi wa Goma,umutekano ukomeje gukazwa kugeza ubwo abasengeraga ku misozi babujijwe kuzongera gukandagiza ibirenge byabo ku misozi bajya gusengerayo. Ubuyobozi bw’Umujyi wa Goma nibwo bwashimangiye iyo ngingo mu itangazo ryashyizwe hanze,aho bwasohoye itangazo ribuza buri muntu wese kutazongera kujya gusengera ku misozi mu rwego rwo gukaza umutekano. Ni itangazo ryasohotse ku munsi w’ejo kuwa […]

Gen Geraldine watorejwe mu Rwanda yagizwe Minisitiri w’Ingabo

Brig Gen (Rtd) Geraldine Janet George, umunya-Liberiakazi wize mu Rwanda, yagizwe Minisitiri w’Ingabo za kiriya gihugu cyo mu burengerazuba bwa Afurika. George yize amasomo ya gisirikare azwi nka “Company Commander Course” mu Ishuri rya Gisirikare ry’i Gako mu karere ka Bugesera. Mbere yo kugirwa Minisitiri w’Ingabo, yari asanzwe ari Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za Liberia […]

U Buholandi bwasabye abanyagihugu babwo bari i Goma kuhava

Kuri uyu wa gatatu, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Buholandi yahamagariye abenegihugu b’u Buholandi bose bari i Goma, mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kuva muri uyu mujyi, mu gihe ku ruhande rw’u Bubiligi, bukomeje “gutanga inama zikomeye zo kwirinda” ingendo muri aka karere. Mu ijoro kuva ku wa Kabiri kugeza kuri uyu wa […]

Ruracyageretse hagati y’umunyenganda Mironko n’abanyamigabane ba SIRWA Ltd

Umunyenganda Mironko Francois Xavier yategetswe n’Urukiko rw’Ikirenga kugaragaza ibitabo by’ibarurishamari bya Sosiyete y’uruganda rw’amarangi SIRWA Ltd byo mu gihe cy’imyaka 28, mu rwego rwo gushaka gukora igenagaciro rihamye kugira ngo hasuzumwe ikirego cy’abanyamigabane b’urwo ruganda. Ni mu rubanza Mironko aregwamo n’abanyamigabane, Thadee Bagaragaza, abazungura ba Juvenal Bihira ndetse n’abazungura ba Pierre Claver Iyamuremye. Bavuga ko […]

Putin yemeje ko yifuza Biden ku butegetsi yitandukanya na Trump

Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko yifuza ko Joe Biden ariwe wazongera gukotorerwa kuyobora Amerika aho kuba Donald Trump. BBC itangaza ko icyo Putin ashingiraho yifuza Biden ku butegetsi, ngo ni uko afite ubunararibonye kandi ko ari umuntu wumva kandi ushobora kugirwa inama , mu gihe Trump ngo muri ibyo byose nta nakimwe yujuje. Mbere […]

Guverinoma iteganya iki ku bikoresho by’ubumenyingiro na siyansi byabaye iyanga mu mashuri?

Mu bikorwa bizamura iterambere ry’u Rwanda bikomeje gushyirwamo ingufu harimo kongera ireme ry’uburezi binyuze mu kongera imbaraga mu masomo y’ubumenyingiro na siyansi. Raporo zigenda zigaragaza ko hakiri imbogamizi ku bikoresho byifashishwa hatangwa ubumenyi mu bigo bitandukanye bibarizwamo ayo mashuri, gusa ngo harimo kwigwa uko byacyemurwa. Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko igiye gushaka igisubizo cy’ibibazo bitandukanye […]

Sake: Umusirikare wa FARDC yaturikanwe n’igisasu

Umusirikare wa FARDC yakomeretse ku wa Gatatu tariki ya 14 Gashyantare, nyuma yo guturikanwa n’igisasu cyarashwe mu mujyi wa Sake ho muri Teritwari ya Masisi. I Sake hamaze igihe habera imirwano ikomeye ya FARDC n’inyeshyamba za M23; bijyanye no kuba buri ruhande rushaka kwigarurira uriya mujyi. Sosiyete Sivile yo muri Masisi yatangaje ko mu masaha […]

Nigeria:Abiganye umukono wa Buhari bakabikuza amamiliyoni y’amadorali bari guhigwa bukware

Nigeria yasabye Polisi mpuzamahanga ubufasha mu guta muri yombi abantu batatu bakekwaho gutegura ubujura bwa miliyoni 6.2 z’amadolari muri banki nkuru y’iki gihugu. Aya mafaranga ngo yanyerejwe hakoreshejwe imikono mihimbano, harimo n’iy’uwahoze ari Perezida Muhammadu Buhari. Abayobozi bakeka ubufatanye hagati y’aba bakekwa n’uwahoze ari umuyobozi wa banki nkuru ya Nigeria, Godwin Emefiele, nawe usanzwe akurikiranyweho […]