Musanze FC yatangije nabi aba-Rayon weekend

Ikipe ya Musanze FC yatsinze Rayon Sports igitego 1-0, iyibuza gukomeza kwirukanka kuri APR FC zasaga nk’izihataniye Igikombe cya shampiyona. Rayon Sports yari yakiriye iyi kipe yo mu majyaruguru kuri Kigali Pele Stadium, mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona. Ni umukino yasabwaga gutsinda igasigara irushwa na APR FC inota rimwe, mu gihe iyi kipe […]

ICC yasoje iperereza ku birego bya Joseph Kony

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) rwashoje iperereza ku byaha Joseph Kony na bagenzi be baregwa byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara byakozwe n’ingabo z’inyeshyamba Lord Resistance Army (LRA) mu majyaruguru ya Uganda. Mu 2017 ICC yanzuye ko abacamanza bagomba kuzana ibirego by’ibyaha ndakuka mu rukiko byakozwe n’uyu mutwe wa Kony. Urukiko rwavuze ko Joseph Kony, umaze imyaka isaga […]

Tshisekedi yabajijwe kuri Dosiye y’umunyamakuru Bujakera yikoma ubutabera

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane Taliki 23 Gashyantare 2024 ubwo habaga ikiganiro cyahuje Perezida Tshisekedi n’abanyamakuru, yasanganijwe dosiye y’umunyamakuru Stanislas Bujakera umaze hafi amezi atatu ari mu gihome maze ayitangaho umucyo. Ubwo yabazwaga n’umunyamakuru icyo atekereza kuri mugenzi we umaze igihe ataraburanishwa , Tshisekedi yavuze ko atajya yivanga mu nzego z’ubutabera ariko avuga […]

U Rwanda rugiye gutoza abapolisi 500 ba Centrafrica

U Rwanda rugiye guhugura abapolisi 500 bo muri Repubulika ya Centrafrica (CAR) nyuma y’uko ibihugu byombi byiyemeje kongera ubufatanye mu mutekano nk’uko abayobozi babitangaza. Ibi byatangajwe ku itariki ya 22 Gashyantare, i Kigali, nyuma y’uko Minisiteri y’umutekano y’u Rwanda ishyize umukono ku masezerano y’ubwumvikane (MoU) ku bufatanye mu mutekano w’imbere mu gihugu na Minisiteri y’umutekano […]

Inkari z’abagore batwite zikomeje guteza ibibazo muri Kamonyi

Muri Kamonyi hakomeje kuvugwa ikibazo cy’abagore batwite bavuga ko hari abaza kubasaba inkari bakazitwara ahantu batazi. Bavuga ko kuba izi nkari zijyanwa ahantu hatazwi bishobora gutuma hari ababyitwaza bakaba bakora ibitemewe nko gutwara magendu n’ibindi nk’ibyo. Umwe mu babyeyi baganiriye n’itangazamakuru batuye mu Murenge wa Gacurabwenge, avuga ko hari moto zirirwa zitwara ibisanduka bikozwe muri […]

Amafoto: Perezida Salva Kiir yageze i Bujumbura nyuma yo kuva mu Rwanda

ghbncq7xmaaycht.jpg

Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir kuri uyu wa gatanu yageze i Burundi aho akomereje uruzinduko rwe rw’akazi nk’Umuyobozi wa EAC muri uyu mwaka, nyuma yo kuva mu Rwanda, aho yageze kuri uyu wa Kane ushize. Salva Kiir uherekejwe n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Peter Muthuki, yakiriwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege kitiriwe Ndadaye mu murwa mukuru […]

T-du Rwanda:Joe Blackmore niwe watwaye agace ka 6 yambara umwenda w’umuhondo

Tour du Rwanda yakomeje kuri uyu wa Gatanu ikomereza mu mujyi wa Musanze -Kigali, aho umwongereza Joe Blackmore ariwe wegukanye etape ya gatandatu anambara umwenda w’umuhondo. Uyu mugabo usanzwe akinira ikipe ya Israel Premier Tech yegukanye Agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda 2024 kuri Mont Kigali. Ni we wahise yambara umwambaro w’umuhondo kuko yarushwaga […]

Senegal: Perezida Macky Sall yatangaje ko azava ku butegetsi kuwa 2 Mata

Kuri uyu wa Kane, Perezida wa Senegal yatangaje ko manda ye izarangira ku itariki ya 2 Mata agahita ava ku butegetsi kandi inama zijyanye no gutegura amatora y’uzamusimbura zizatangira mu cyumweru gitaha. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu murwa mukuru, Dakar, Macky Sall yavuze ko itariki yo y’amatora ya perezida yari yasubitse izagumaho ariko ko ateganya […]

Nyina wa Alexei Navalny yashyizwe ku gitutu cyo gushyingura umurambo we mu ibanga

Umubyeyi wa Alexei Navalny yavuze ko yeretswe umurambo w’uyu muhungu we, ariko ahishura ko ngo yategetwse kumushyingura mu ibanga. Lyudmila Navalnaya umubyeyi wa Nyakwigendera , mu butumwa yanyujije kuri video yashyize hanze, yavuze ko yajyanywe mu buruhukiro bw’abapfuye aho yasinye ku cyemezo kigaragaza ko yamubonye. Ibi ngo bikaba byamuteye inke no gushaka kumenya impamvu ahatirwa […]

Tshisekedi yemereye ishimwe Héritier Luvumbu

Perezida Félix Antoine Tshisekedi yatangaje ko ateganya kwakira Héritier Luvumbu wahoze akinira Rayon Sports akamushimira. Muri uku kwezi ni bwo Luvumbu yatandukanye na Rayon Sports, nyuma y’amasaha make ahagaritswe amezi atandatu na FERWAFA. FERWAFA yamuhoye ikimenyetso yakoze ku mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona yatsinzemo igitego Rayon Sports itsinda Police FC ibitego 2-1. Uyu munye-Congo […]

FPR-Inkotanyi: Hagiye kuba amatora y’abazahagararira umuryango mu matora

ghatvqzxqaetccy.jpg

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 24 Gashyantare 2024 mu muryango wa FPR Inkotanyi baratangira amatora agamije kwihitiramo abazahagararira Umuryango wa FPR-Inkotanyi mu matora rusange ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ndetse n’ay’abadepite ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka. Nk’uko bigaragara mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatanu, amatora azahera ku rwego rw’umudugudu asorezwe […]

Major Gen. Nyakarundi na Perezida Nyusi basuye Ingabo z’u Rwanda i Cabo Delgado

ghac9wawoaakyhp.jpg

Ku munsi w’ejo, Perezida wa Mozambique, Filipe Jacinto Nyusi aherekejwe na Minisitiri w’Ingabo muri icyo gihugu, Maj Gen Cristovà£o Artur Chume basuye Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro mu Karere ka Ancuabe i Cabo Delgado. Nyusi kandi yari kumwe na Major General Vincent Nyakarundi i Cabo Delgado aho yagiye mu ruzinduko rw’akazi. Itsinda ry’Ingabo […]

AFC: Bisimwa yagizwe umuhuzabikorwa wungirije, Gen. Makenga agirwa ushinzwe igisirikare

gg978wbxqaexbdd.jpg

Kuri uyu wa 22 Gashyantare 2024, ihuriro rya Alliance Fleuve Congo ryakoze iminduka mu buyobozi bwaryo, aho Corneille Nangaa yagizwe Umuhuzabikorwa wa politiki, Gen. Sultan Makenga agirwa umuhuzabikorwa we ushinzwe igisirikare, mu gihe Bertrand Bisimwa, usanzwe ari Perezida wa M23 yagizwe umuhuzabikorwa wungirije ushinzwe politiki na dipolomasi. Ni mu nama nkuru y’ubuyobozi bwa politiki n’igisirikare, […]

Ibihugu bigitanga igihano cy’urupfu n’ibyagikuyeho mu mategeko cyangwa mu bikorwa

capital_punishment_in_the_world.svg

Gushyira mu bikorwa igihano cy’urupfu ku Isi hose birahari ku migabane yose, ariko mu myaka mirongo ishize ibihugu byinshi byakuyeho igihano cy’urupfu. Mu 2022, ibihugu 142 byakuyeho igihano cy’urupfu mu mategeko yabyo cyangwa mu bikorwa ariko ibihugu 53 biracyagitanga. Umubare w’abishwe wanditswe muri 2019 wari ku rwego rwo hasi mu myaka icumi ishize, iyo mibare […]

Ese “agenda politique” ya Kongo ishingiye ku Rwanda?

Hashize iminsi ibiri Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) usinyanye na Leta y’U Rwanda amasezerano y’ubufatanye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Ni amasezerano yahise asamirwa hejuru na Leta ya kongo abayobozi bayo bayamagana. Bavuga ko u Rwanda amabuye y’agaciro rucuruza ari ayo rwiba mu gihugu cya Kongo. Hashize umunsi umwe, Perezida wa Kongo Antoine Felix Tshisekedi mu magambo […]

Ethiopia:Umubare w’abarimo kwicwa n’inzara watumbagiye

Umubare w’abicwa n’inzara n’uw’abana bava mu mashuri ukomeze kuzamuka umunsi ku wundi, aho imiryango Iharanira uburengnzira bwa muntu ivuga ko birimo gufata indi ntera Nk’uko bivugwa n’urwego rw’umuvunyi muri Ethiopia, abantu bagera kuri 400 batekerezwa ko aribo bamaze kwicwa n’inzara mu mezi atandatu ashize mu turere twa Tigray na Amhara. Ibihumbi by’abana bavuye mu ishuri […]

Hemejwe amasezerano y’abimukira hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza

Inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite yatoye ku bwiganze umushinga w’itegeko ryemeza amasezerano hagati y’u Rwanda n’ Bwongereza agamije kwakira abimukira n’abasaba ubuhunzi bashobora kuva mu Bwongereza. Mu gihe cyo gutora uyu mushinga, abadepite babiri bawanze, abandi babiri barifata, 58 barawemeza. Ni nyuma yo kumva isobanura mpamvu y’uyu mushinga bagejejweho na Bwana Emmanuel Ugirashebuja minisitiri w’ubutabera […]

BNR yagumishije inyungu fatizo yayo kuri 7,5%

Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yagumishije inyungu fatizo yayo kuri 7,5%, igipimo cyariho kuva mu kwezi kwa 8 ku mwaka ushize. BNR ivuga ko muri iki gihe ibiciro ku masoko byamanutse, ariko ko itahita imanura inyungu fatizo yayo, ishaka kubanza kugenzura neza niba ingamba zashyizweho mu kugabanya umuvuduko w’ibiciro ku masoko koko zikomeza gutanga umusaruro. BNR […]

Kagame ni we wenyine nshaka ko tuganira: Tshisekedi

Perezida Félix Antoine Tshisekedi yatangaje ko u Rwanda rwonyine ari rwo yifuza ko baganira ku makimbirane akomeje kubera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ingabo za RDC zimaze igihe zirwanira mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’inyeshyamba za M23 Kinshasa ivuga ko zishyigikiwe n’u Rwanda. Ibihugu birimo u Bufaransa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, […]

Tshisekedi yabwiye abanye-Congo ko atagishoje intambara ku Rwanda

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko yisubiriye ku sezerano ry’uko azashoza intambara ku Rwanda yari yarahaye abanye-Congo. Mu mpera z’umwaka ushize ubwo uyu mugabo yasozaga ibikorwa bye byo kwiyamamaza, ni bwo yabwiye abaturage be ko nibaramuka bamutoye mu byo yateganyaga harimo gusaba Inteko Ishinga Amategeko kumwemerera agashoza intambara ku […]

Tshisekedi yiyemeje gukora ibishoboka byose akadobya amasezerano y’u Rwanda na EU

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yarahiriye gukora ibishoboka byose akadobya amasezerano y’ubufatanye mu byerekeye ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro u Rwanda ruheruka gusinyana n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Yabitangaje mu ijoro ryacyeye ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru. Ku wa 19 Gashyantare ni bwo ayo masezerano yasinyiwe i Bruxelles mu Bubiligi. Ku ruhande rw’u […]