Rubavu: Hari abatewe impungenge n’abana bakoreshwa imirimo ivunanye

Hari ababyeyi bo mu karere ka Rubavu batewe impungenge ndetse batabariza abana bakoreshwa imirimo ivunanye mu binombe bibumba amatafari, ndetse n’ababikoreza amabuye akoreshwa mu bwubatsi. Aba bana usanga bakoreshwa imirimo ivunanye biganjemo abo mu mirenge ya Nyundo na Rugerero, aho usanga abiganje muri iyi mirimo bakomoka mu miryango ikennye, aho bo bivugira ko baba bari […]
Centrafrica: Uwahoze ari umurwanyi yahishuye uko Ingabo za MINUSCA zakoranaga n’inyeshyamba

Bamwe mu bagize Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zoherejwe muri Centrafrica (MINUSCA) kuva kera byashinjwe gufasha no gutera inkunga inyeshyamba zo muri iki gihugu, ariko ubuhamya bwinshi bw’abaturage n’abahoze ari inyeshyamba bwerekana isano iri hagati y’ingabo za Loni n’imitwe yitwaje intwaro. Nk’uko aya makuru abigaragaza, ingabo za Loni zahaye inyeshyamba intwaro, amasasu, ibyo kurya n’imiti, kandi zitanga […]
Irengero rya Gatabazi wabaye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu rikomeje kuba amayobera
Haribazwa aho Gatabazi Jean Marie Vianney, wigeze kuba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru amaze amezi abarirwa mu munani atagaragara mu ruhame, ndetse irengero rye rikomeje kuba amayobera. Mu ntangiriro za Kanama 2023 ni bwo uyu mugabo yatangiye kutagaragara mu ruhame, ndetse no ku mbuga nkoranyambaga yakoreshaga zirimo urwa X rwahoze rwitwa Twitter. Gatabazi […]
Kuki intwaro zitumizwa muri Afurika zagabanyutseho kimwe cya kabiri muri iyi myaka ishize ?
Mu myaka icumi ishize, gutumiza intwaro mu mahanga ku bihugu bya Afurika byagabanutseho kimwe cya kabiri, bitewe ahanini n’igabanuka rikomeye mu gutumiza izi ntwaro kwa Algeria na Maroc nk’ibihugu bisanzwe biza imbere ku mugabane mu kugura intwaro, mu gihe u Bushinwa bwafashe igice kinini cy’isoko ry’umugabane buryambuye u Burusiya. Ibi ni ibyatangajwe n’ikigo mpuzamahanga gishinzwe […]
Umubare w’abahabwaga akato no guhezwa kubera ubwandu bwa HIV waragabanutse cyane
Umubare w’abahabwaga akato bakanahezwa kubera kwandura Virus itera SIDA, waragabanutse ugereranyije n’imyaka yashize. bushakashatsi bwakozwe ku ihezwa n’akato bikorerwa abafite virusi itera SIDA bwakozwe mu 2009 bwagaragaje ko byari hejuru ya 60%, ubwakozwe mu 2020 bugaragaza ko byagabanyutse bijya munsi ya 15%. Byagarutsweho na Mutambuka Deo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango Nyarwanda w’abafite virusi itera SIDA RRP+ […]
Ikiganiro Kagame yagiranye na Ndayishimiye kuri Telefoni mbere y’uko yoherereza FARDC ingabo zo kuyifasha M23
Perezida Paul Kagame yatangaje ko mu mwaka ushize yahamagaye kuri Telefoni mugenzi we Evariste Ndayishimiye w’u Burundi agamije kumubaza impamvu yari yaciye inyuma EAC akohereza mu ibanga ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, undi amubeshya nkana. U Burundi kuva mu mpera za 2023 bwohereje Ingabo muri Congo Kinshasa, mu rwego rwo guha umusada Ingabo […]
Rayon Sports yabuze Umukongomani Aruna Madjaliwa
Umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Rayon Sports, Aruna Moussa Madjaliwa akomeje kubura mu myitozo y’iyi kipe. Uyu mukinnyi utameranye neza n’ikipe ya Rayon Sports, akomeje kubura mu myitozo nyuma yo guhura n’ikibazo cy’imvune akivuza muri gakondo nk’uko umutoza we yabitangaje. Mu munsi yashize nibwo uyu mukinnyi yabwiye itangazamakuru ko yavunitse maze Rayon […]
Uko P. Kagame yakiriye amagambo ya Tshisekedi wamuteguje ko azarasa ku Rwanda
Perezida Paul Kagame yatangaje ko yahaye agaciro gakomeye amagambo ya Perezida Felix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wigeze gutangaza ko ateganya gushoza intambara ku Rwanda. Tshisekedi yatangaje uwo mugambi mu Ukuboza umwaka ushize, ubwo yari i Kinshasa aho yasorezaga ibikorwa bye byo kwiyamamaza. Icyo gihe yateguje abanye-Congo ko nibamuhundagazaho amajwi azasaba inteko […]
Umugano: Igihingwa cyitezweho guhindura ubukungu bwa Uganda
Guverinoma ya Uganda irashyira ingufu mu buhinzi bw’imigano. Ibona ko iki gihingwa gikomeye, gikura vuba, gifite ubushobozi bwo guhindura ubuzima bw’abagihinga mu gihe abayobozi b’ibanze bashimangira akamaro mu gufashwa mu kongera ibicanwa mu baturage bo mu cyaro, gufasha kugabanya igitutu cy’igabanuka ry’amashyamba, ahanini agizwe n’inturusu. Abashinzwe kubungabunga ibidukikije bashima imigano nk’igihingwa gikomeye gishobora guhingwa hafi […]
Turahirwa Moses yashyize hanze amafoto y’ubwambure bwe

Umunyamideli Turahirwa Moses washinze inzu ihanga imideli ya Moshions, yongeye gushyira hanze amafoto y’ubwambure bwe nyuma y’umwaka umwe abikoze. Mu ifoto uyu musore yasangije abamukurikira, bigaragara ko yafatiwe kuri ‘piscine’ nyuma y’uko uyu musore yari avuyemo yambaye uko yavutse. Iyi foto yafatiwe inyuma, aho yerekana ibice by’inyuma by’uyu musore ugezweho mu kumurika imideli mu Rwanda […]
Ukraine irigamba gusenya amato 2 y’ingenzi y’Ingabo z’u Burusiya muri Crimea
Ukraine iravuga ko yarashe amato abiri akoreshwa mu kujyana ku nkombe ingabo n’ibikoresho, ikigo cy’itumanaho n’ibindi bikorwa remezo bikoreshwa n’amato y’u Burusiya mu ntaraya Criméa yigaruriwe. Itangazo ryasohowe n’abakozi bakuru b’igisirikare cya Ukraine rivuga ko amato ya Yamal na Azov yangiritse. Guverineri washyizweho n’u Burusiya ku cyambu cya Sevastopol yavuze ko misile 10 za Ukraine […]
Ubufaransa: Ingamba z’umutekano zakajijwe mu kwirinda ibitero by’iterabwoba
Umutekano mu kwirinda iterabwoba wakajijwe nyuma y’ibitero by’iterabwoba byagabwe ku Burusiya. Nk’uko Minisitiri w’intebe, Gabriel Attal yabitangaje, gukaza umutekano ni kimwe mu bishyizwe imbere kandi mu gihugu hose mu rwego rwo gukumira ibitero nk’ibyabaye i Moscou. Gabriel Attal yabitangaje ku rubuga rwa X agira ati “kuva aho umutwe wa Leta ya kiyisilamu wigambiye igitero cyabaye […]
Pastor Julienne Kabanda yibarutse

Pastor Julienne Kabanda washinze ndetse akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Grace Room Ministry imaze kwamamara cyane mu Rwanda ku bwa benshi imaze guhindurira ubuzima, yibarutse umwana wa gatanu. Umuryango wa Pastor Stanley Kabanda n’umugore we, Julienne Kabanda uri mu mashimwe yo kwibaruka umwana wa gatanu. Bibarutse umwana w’umuhungu mu mpera z’icyumweru dusoje. Uyu mwana yavutse nyuma […]
Uko Nshimiye yageze muri Amerika, uko abaturanyi bamufataga n’impamvu yatangiye gukurikiranwa
Umunyarwanda Eric Tabaro Nshimiye w’imyaka 52 ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yari abayeho neza kandi atuje mumajyaruguru y’uburasirazuba bwa Ohio mu myaka irenga 20 ishize, kugeza ubwo ubutabera butangiye kumukurikirana, aho tugiye kugaruka ku byo ashinjwa, uko yageze muri Amerika n’impamvu atangiye gukurikiranwa ubu. Yakoze nka injeniyeri muri Goodyear Tire & Rubber Co […]
Rutahizamu w’umunyarwanda wahoze muri Arsenal, yatangiranye igitego muri Ukraine

Umukinnyi ukina asatira w’Umunyarwanda wahoze muri Arsenal yo mu Bwongereza, George Lewis Igaba yatangiye neza mu kipe ye nshya yo mu kiciro cya Gatatu muri Ukraine. Ejo hashize George Lewis Igaba yakinnye umukino we wa mbere muri PFK ZVYAGEL yo mu kiciro cya Gatatu muri Ukraine ubwo batsindaga Kremin. Uyu musore w’imyaka 23, yafashije ikipe […]
Col Richard Karasira ntiyumva ukuntu Rayon Sports y’ibikombe 6 yaba umukeba wa APR FC ifite 20
Umuyobozi w’ikipe y’Ingabo z’igihugu APR FC, Colonel Richard Karasira yemeza ko Rayon Sports atari umukeba wabo kuko ntabwo yaba umukeba w’ikipe ikubye kabiri mu bikombe. Ibi yabitangaje ku Cyumweru tariki ya 24 Werurwe 2024 nyuma y’umukino wa nyuma wa shampiyona y’ikiciro cya 2 mu bagore wahuje APR WFC na Forever WFC, byarangiye ikipe y’Ingabo z’igihugu […]
Senegal: Umukandida Faye utavuga rumwe n’ubutegetsi ari imbere mu matora ya perezida
Ibya mbere byavuye mu matora ya perezida wa Senegal bishyira imbere umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi Bassirou Diomaye Faye, byatumye abamushyigikiye bigabiza imihanda batangira ibirori, nubwo uwo bahanganye cyane wo mu ihuriro riri ku butegetsi yavuze ko hazakenerwa icyiciro cya kabiri kugira ngo hamenyekane uwatsinze. Nibura batanu mu bakandida 19 bari mu irushanwa basohoye itangazo nyuma […]
Imirwano hagati ya FARDC na M23 yongeye kubura mu nkengero za Sake na Rubaya
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, itariki 25 Werurwe 2024, imirwano yongeye kubura hagati y’igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, ndetse n’inyeshyamba za M23 mu nkengero za Sake no mu bindi bice. Urubuga Kivu Morning Post rubinyujije kuri X rwavuze ko imirwano yubuye muri iki gitondo yahuje Ingabo za FARDC zifatanyije na […]
Nyarugenge: Polisi yafatiye mu cyuho uwageragezaga kwiba atoboye iduka
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Nyarugenge, yafashe umugabo w’imyaka 53 y’amavuko, wageragezaga kwiba mu iduka ricururizwamo ibikoresho by’ubwubatsi yari yinjiyemo atoboye urukuta. Yafashwe ku isaha ya saa cyenda n’igice zo mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 23 rishyira ku Cyumweru tariki ya 24 Werurwe 2024, mu […]
U Burusiya bwahaye isomo 4 bushinja kugaba igitero cy’iterabwoba cy’i Moscow
U Burusiya bwareze mu rukiko abagabo bane bakekwaho kugaba igitero cy’iterabwoba cyiciwemo abantu 137 bari bitabiriye igitaramo i Moscow, nyuma yo kubagira intere. Batatu muri aba bagabo binjiye mu rukiko i Moscow bunamishijwe, mu gihe uwa kane we yari ari mu igare ry’abamugaye. Bose barezwe gukora igikorwa cy’iterabwoba. Ni ibirego bifitanye isano n’igitero cyagabwe ahitwa […]