Igisirikare cya Israel cyemeye ko kishe Abanyepalestina muri Gaza
Igisirikare cya Israel cyemeye ko ingabo zacyo zarashe zikica Abanyepalestina babiri zigakomeretsa uwa gatatu ku nkengero y’inyanja mu ntara ya Gaza. Zabyemeje ku wa Gatandatu nyuma y’uko amashusho ya videwo yagiye ahagaragara yerekana umugabo umwe yitura hasi bisa nkaho arasiwe ahantu hatari abantu. Ayo mashusho kandi yerekana ibimodoka bya tingatinga bisunikira imirambo ibiri mu musenyi […]
MONUSCO ihangayikishijwe n’umuvuduko wa M23
Ingabo zose z’amahanga zigomba kuva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ibi byatangajwe na Bintou Keita, uhagarariye umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku wa Gatatu ushize, itariki ya 27 Werurwe, ubwo yari mu Nama idasanzwe y’Akanama gashinzwe Umutekano ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa DRC. Mu ijambo rye, Bintou Keita, […]
Karidinali Ambongo yifashishije misa ya Pasika mu kunegura abayobozi ba RDC na FARDC
Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), Karidinali Fridolin Ambongo yatanze ubutumwa butangaje, bwa politiki kandi bunenga guverinoma muri misa ya Pasika. Arkiyepiskopi wa Kinshasa yamaganye uburangare bw’abayobozi imbere y’ibikorwa by’inyeshyamba za M23 mu burasirazuba bw’igihugu biturutse ku makuru avuga ko bica intege igihugu. Abakirisitu bari babukereye bose bagiye gutega amatwi musenyeri mukuru, kuva yatangira […]
Syria: Nibura 7 biciwe mu gitero cy’imodoka itezemo igisasu mu isoko
Nibura abantu barindwi baguye mu gitero cy’imoddoka itezemo gisasu cyibasiye isoko rikunze kuba ryuzuye mu majyaruguru ya Syria. Amakuru aravuga ko abandi benshi bakomerekeye mu gitero cyagabwe mu mujyi wa Azaz mu ntara ya Aleppo, hafi y’umupaka wa Turkiya kuri uyu wwa Gatandatu ushize. Ntiharamenyekana uwagabye igitero muri uyu mujyi uyobowe n’imitwe yitwara gisirikare ishyigikiwe […]
Rutsiro: Ikirwa gituwe n’abarenga 2300 bafite amazi 0%

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rutsiro, bangana n’abarenga 2,300, batuye ku kirwa cya Bugarura bavuga ko babangamiwe no kutagira amazi meza, dore ko kugira ngo bayagereho bibasaba gutega ubwato bubatwara ibiceri Magana ane (400 Frw), bagasaba Leta kubagoboka. Aba baturage bo mu murenge wa Boneza, akagari ka Bushaka mu midugudu ya Rutagara na […]
Umuvugizi wa Ndayishimiye yemeje ko gufungura imipaka n’u Rwanda atari ibya vuba
Kuri uyu wa Gatanu ushize, Rosine Guilène Gatoni, Umuvugizi wa Perezida à ‰variste Ndayishimiye mu kiganiro yatangiye mu ntara ya Karusi (mu burasirazuba bwo hagati mu Burundi) ari kumwe n’abavugizi b’ibigo bya Leta, yemeje ko gufungura imipaka n’u Rwanda atari ibya vuba. Umuvugizi wa Perezida w’u Burundi yashimangiye icyifuzo cy’ubuyobozi bw’u Burundi, nk’impamvu rukumbi yatuma imipaka […]
U Bwongereza: Hatangiye gutegurwa “Operation Menai Bridge” ijyanye no gutabariza Charles III
Umwami Charles III amaze amezi 18 gusa ari umwami mu Bwongereza, nyamara gahunda y’uko azatabarizwa yatangiye gutegurwa mu gihe ahanganye na kanseri iri ku cyiciro cya nyuma. Iyiswe “Operation Menai Bridge,” imihango yo gutabariza Umwami Charles III, izaba imeze nk’imihango y’itabarizwa ry’Umwamikazi Elizabeth wa II, yiswe “Operation London Bridge.” Mu gihe kanseri ye igenda itera […]
Centrafrique: Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bazindukiye mu muganda rusange

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Werurwe, abapolisi b’u Rwanda bagize itsinda RWAFPU I-9 riri mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), bafatanyije n’abaturage umuganda rusange wo gusukura isoko rya Sica II, riherereye i Bangui mu murwa mukuru w’icyo gihugu. Ni umuganda wakozwe mu rwego rwo […]
Ukraine: Zelenskyy akomeje gucisha umweyo mu bamwegereye
Kuri uyu wa Gatandatu Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine yirukanye icyegera cye bamaranye igihe kirekire na bamwe mu bajyanama be. Ni muri gahunda ikomeje yo kuvugurura ubuyobozi bwe mu gihe u Burusiya bukomeje kugaba ibitero bundi bushya, harimo n’ibyo mu ijoro ryp kuwa Gatanu. Zelenskyy yasezereye ku mirimo Serhiy Shefir wari ku isonga mu bashinzwe […]
Abana ba Jay Polly baherewe Miliyoni 16Frw mu gitaramo

Mu ijoro ryakeye mu gitaramo cya Platini P, abakobwa ba Jay Polly bahawe asaga Miliyoni 16Frw yo kubafasha kugira ubuzima buzira umuze. Ku wa Gatandatu tariki 30 Werurwe 2024 mu ihema rya Camp Kigali habereye igitaramo ‘Baba Xperience’ cya Platini, aho cyari cyahuruje imbaga y’abantu. Abakobwa ba Jay Polly uko ari babiri bari baherekejwe n’umubyeyi […]