Kicukiro: Hibutswe ibihumbi by’Abatutsi biciwe muri ETO nyuma yo gutereranwa na MINUAR (Amafoto)

img-20240411-wa0041-3.jpg

Kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Mata 2024, abantu ibihumbi bitabiriye urugendo rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi i Nyanza, Kicukiro. Uru rugendo rwatangiriye kuri sitade ua IPRC, ahahoze ishuri rya ETO Kicukiro, akaba ari n’aho hari ibirindiro by’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu Rwanda (MINUAR), rusorezwa ku Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro ahahise hakomereza […]

Goma: Uruhare AFC isaba Abaturage mu kwishakira umutekano rurashoboka? – VIDEO

Uko ibintu byifashe kugeza ubu i Goma: Ni umujyi urimo ikibazo gikomeye gikomoka ku nyeshyamba za Wazalendo zashyigikiwe na Leta iziha intwaro ikanazemerera kwitwara nk’igisirikare cyemewe. Kugeza ubu amakuru aturuka igoma agaragaza ko izo nyeshyamba ari zo ziri kwica abaturage zigamije kubambura utwabo, (Aha hari nabemeza ko harimo uruhare rwa M23 kuko guteza inzara hariya […]

Umusirikare n’imfungwa ngenzi ze batorotse gereza mu rukerera

Itsinda ry’imfungwa ryatorotse gereze ya Moroni muri Comoros zinyuze ku marembo makuru ya gereza kubera uburangare bw’abashinzwe umutekano nk’uko byemejwe na Leta. Kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Mata 2024, Guverinoma ya Comoros yemeje ko imfungwa 38 zatorokeye mu kavuyo mu itoroka ry’umusirikare wari ufungiye muri iyo gereza. Umuyobozi ushinzwe imfungwa, Soilihi Ali yabwiye […]

CG (Rtd) Emmanuel Gasana yagabanyirijwe ibihano

Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare kuri uyu wa Kane rwakatiye CG (Rtd) Gasana Emmanuel wigeze kuba Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda igifungo cy’imyaka itatu n’amezi atandatu, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite. CG Gasana yanaciwe ihazabu ya Frw miliyoni 36. Urukiko mu mwanzuro warwo wo kuri uyu wa […]

Umusekirite yishe arashe umugabo yacyekaga ko yamusambanyirizaga umugore

Polisi iri gushakisha umusekirite warashe umugabo wacyekaga ko asambana n’umugore we nawe ahita atoroka.Ibi byabaye ku ya 10 Mata 2024 muri Kyebando Kisalosalo, Agace ka Kawempe, Akarere ka Kampala mu gihugu cya Uganda. Uyu nyakwigendera wamenyekanye nka Adaca Sabina ariko akaba yari azwi cyane ku izina rya Francis Alele, yari umushoferi w’ikigo cya Khan Logistics. […]

Imyuzure yibasiye Tanzania itwara abantu n’amamodoka

Umujyi wa Mbeya n’uwa Arusha muri Tanzania byibasiwe n’imyuzure yangije ibintu byinshi nyuma y’imvura nyinshi cyane imaze iminsi yibasira iki gihugu. Ingo nyinshi n’amaduka byo muri iyo mijyi byangijwe n’imyuzure ni mu gihe amateme menshi nayo yamaze gusenyuka, bibangamira ubuhahirane muri iki gihugu. Mu duce tumwe na tumwe ibikoresho bitandukanye ndetse n’amamodoka n’amapikipiki byatwawe n’uwo […]

Ukraine na DRC bigiye gukaza ubufatanye mu kubaka igisirikare

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Ukraine byemerenyije ubufatanye mu bya gisirikare no muri Politiki ndetse na Diporomasi.Byavugiwe mu muhango wo gufungura ambasade ya Ukraine muri Congo wabaye ku munsi w’ejo hashize kuwa gatatu taliki 10 Mata 2024. Mu kiganiro yahaye abanyamakuru, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine akaba n’intumwa idasanzwe ya Ukraine mu burasirazuba bwo […]

Maniema: Miliyoni zisaga 70 zibwe mu Ishuri Rikuru ry’Ubuvuzi

Amafaranga arenga miliyoni 70 y’Abanyekongo yibwe mu Ishuri Rikuru ry’Ubuvuzi (ISTM) i Kasongo (Maniema) mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira kuri uyu wa Kane, itariki ya 11 Mata. Colonel Madjaliwa Benoit ukuriye abapolisi bo mu karere ka Kasongo bashinzwe iperereza, yatangaje ko ibyavuye mu iperereza rya mbere bigaragaza uruhare rw’abakozi bamwe n’abakozi b’iki kigo […]

Senegal : Urugendo ruhuza Dakar n’intara ya Casamance rwasubukuwe.

Nyuma yamezi icumi mu majyepfo ya Senegal ingendo zinyura mu mazi zihuza umujyi wa Dakar n’umujyi wa Ziguincor mu ntara ya Casamance zihagaritswe zasubukuwe kuri uyu 10 Mata 2024. Ikinyamakuru Jeune Afrique dukesha iyi nkuru kivuga ko kuva muri Kamena umwaka ushize ubwato bwa Aline Sitoe Diatta butwara abagenzi babarirwa mu magana buri cyumweru hagati […]

AFRICA Y’EPFO: Udutsiko tw’abacuruza ibiyobyabwenge twasakiraniye I Maneberg.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri ,mu nkengero z’umugi wa Captown I Maneberg, udutsiko tw’amabandi twashyamiranye turasana amasasu agera ku ijana ahantu 20 hatandukanye mu mugi muto wa Manberg. MMC JP Smith umuyobozi wa polisi muri aka karere yatangaje ko bakimara kubimenya bohereje byihutirwa polisi ishinzwe kurwanya iterabwoba n’imodoka zabugenewe ngo bashobore gukumira utwo […]

Vietnam:Umugore yakatiwe igihano cyo kwicwa azira kuriganya miliyali 44 USD

Kuri uyu wa Kane taliki 11 Mata 2024, urukiko rwo mu mujyi wa Ho Chi Minh rwakatiye igihano cy’urupfu Umugore w’imyaka 67 ukora mu bucuruzi bw’inyubako ,azira kwambura banki miliyari 44 z’amadorali mu gihe cy’imyaka 11. yahamwe no gutwara miliyari 44 z’amadolari y’Amerika yo mu nguzanyo muri banki y’ubucuruzi, Bivugwa ko uyu mugore yari yaratse […]

Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe na Leta ya Ethiopia, yishwe arashwe

Bate Urgessa w’imyaka 41, utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Leta ya Ethiopia yarashwe ahita apfa umurambo we uboneka ku ruhande rw’umuhanda mu mujyi yavukiyemo i Meki, muri Oromia. Uyu mugabo wakunze kumvikana anenga Leta yagiye afungwa inshuro nyinshi yaje kurasirwa mujyi yavukiyemo maze ahita apfa. Abo mu muryango wa Bate Urgessa babwiye ikinyamakuru Addis Standard ko […]

Rwandair yaba yaranze gukoreshwa mu kuvana abimukira mu Bwongereza

Isosiyete y’indege ya Leta y’u Rwanda ngo yanze icyifuzo cya Guverinoma y’u Bwongereza cyo gutwara abasaba ubuhungiro i Kigali muri gahunda ya Minisitiri w’intebe Rishi Sunak yo kwimurira abimukira kubera kwanga kwangiza isura yayo. Ikinyamakuru Financial Times kivuga ko RwandAir yegerewe na Guverinoma y’u Bwongereza mu mpera z’umwaka ushize ku bijyanye n’indege zo gutwara abimukira […]

Koreya yEpfo: Minisitiri w’Intebe n’abajyanama bakuru ba perezida beguye

Ibiro Ntaramakuru Yonhap biratangaza ko kuri uyu wa Kane, Minisitiri w’Intebe wa Koreya yEpfo, Han Duck-soo n’abajyanama bakuru ba perezida bashyikirije Perezida Yoon Suk Yeol ubwegure bwabo nyuma yo gutsindwa mu matora y’abadepite. Mu kiganiro n’abanyamakuru, umuyobozi w’ishyaka riharanira ubutegetsi bw’abaturage (PPP) riri ku butegetsi, Han Dong-hoon, yavuze ko na we azava ku mirimo ye […]

METEO-Rwanda yatangaje impinduka ku mvura izagwa mu gice cya kabiri cya Mata

Kuva tariki ya 11 kugeza tariki ya 20, hateganyijwe ingano y’imvura iri hagati ya milimetero 20 na 120 mu bice bitandukanye by’Igihugu. Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe METEO-Rwanda, kivuga ko muri iki gice cya Kabiri cya Mata hateganyijwe kugwa imvura itandukanye n’iyari isanzwe igwa. Ingano y’imvura iteganyijwe izaba iri hejuru gato y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa, mu […]

Abarimu n’abanyeshuri basangira ubwiherero nabwo bugiye kuriduka

Ababyeyi n’abayobozi bo mu mujyi wa Mbale muri Uganda, bahangayikishijwe n’isuku nke igaragara ku ishuri ribanza rya Busajjabwankuba aho abanyeshuri n’abarimu basangira ubwiherero 5 nabwo bugiye gusenyuka kuko hari n’ubudafite inzugi. Iki kigo gifite abanyeshuri 1,400 n’abarimu bagera kuri 22 bose basangira ubwo bwiherero 5 bwubatswe mu ngengoyimari ya Leta yo mu mwaka wa 2006-2007, […]

Umuyobozi w’umujyi yanenze abagifite amakuru y’ahiciwe Abatutsi batayatanga

gkzo2cywgaaxu1u-2.jpg

Ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Gahanga mu Karere ka Kicukiro kuri uyu wa Gatatu habereye igikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Haranashyingurwa mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yabonetse mu Murenge wa Gahanga. Iki gikorwa kitabiriwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Samuel Dusengiyumva, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo Eng […]

Umuryango wa nyakwigendera Daniel Moi wabaye Perezida wa Kenya uri mu gahinda

Umuryango wa nyakwigendera Daniel Moi, wabaye Perezida wa Kenya, uri mu gahinda nyuma y’uko umukobwa we w’umuhererezi Chebet Moi yapfuye. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo hatangajwe ko uyu mubyeyi yapfuye afite imyaka 60. Byemejwe n’umuryango we ko uyu nyakwigendera yashizemo Umwuka aguye iwe mu rugo i Nairobi n’ubwo nta makuru menshi yerekeye […]

Umuhanda Nyungwe-Nyamasheke ubu ntabwo ari nyabagendwa

gk1abihw0aavmp1.jpg

Kubera imvura nyinshi yateye inkangu ahitwa Kitabi, polisi yatangaje ko umuhanda Nyungwe- Nyamasheke ubu utari nyabagendwa. Polisi mu itangazo ryayo yagiriye abantu inama yo gukoresha umuhanda Kigali- Muhanga- Karongi-Nyamasheke. Yongeyeho ko hari abapolisi bahari kugira ngo babayobore.

Mali: Hasohowe iteka rihagarika ibikorwa by’imitwe ya politiki

Umuvugizi wa guverinoma, Abdoulaye Maiga, mu itangazo ryasomwe kuri televiziyo ya Leta mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, yatangaje ko abahiritse ubutegetsi muri Mali basohoye iteka rihagarika ibikorwa by’imitwe ya politiki. Maiga yagize ati: “Kugeza igihe hazatangirwa andi mabwiriza, kubera impamvu z’umutekano rusange, ibikorwa by’imitwe ya politiki n’ibikorwa biteye nk’ibya politiki by’amashyirahamwe birahagaritswe mu […]

Abarokokeye muri ETO Kicukiro bagaye Ingabo za Loni zabasize mu maboko y’abicanyi

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu karere ka Kicukiro hiciwe Abatutsi benshi by’umwihariko abari barahungiye muri ETO Kicukiro. Abaharokokeye bongeye kunenga Ingabo z’Umuryango w’Ababimbye zabasize mu maboko y’abicanyi, Abatutsi benshi bakahicirwa. Gusa kuri ubu iri shuri ni hamwe mu harererwa abahanga b’igihugu mu myuga n’ubumenyi ngiro mu ngeri zitandukanye hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho.Ibi bikaba ari […]

Tariki ya 11 Mata 1994: Uko jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe hirya no hino mu gihugu

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro ruherereye mu Karere ka Kicukiro rukaba rushyinguyemo Abatutsi barenga ibihumbi 96,000 cyane cyane barimo abatereranywe n’ingabo zari iza MINUAR mu ishuri ry’imyuga rya ETO Kicukiro muri 1994 ndetse n’indi mibiri igenda iboneka hirya no hino. 1. Ingabo z’Ababiligi zataye impunzi z’Abatutsi muri ETO Kicukiro, bicirwa i […]

Abandi basivili baraye biciwe i Goma Wazalendo ishyirwa mu majwi

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, haravugwa amakuru y’abandi basivili batatu biciwe mu mujyi wa Goma mu buryo butunguranye. Wazalendo isanzwe ikorera mu kwaha kwa Leta, niyo yashyizwe mu majwi ko yarashe abo basivili nyuma yo kubakekaho amafaranga. Amakuru avuga ko ko mu ijoro ryakeye rishyira taliki 11 Mata 2024, aribwo abantu bari bari mu […]