Abarokokeye muri ETO Kicukiro bagaye Ingabo za Loni zabasize mu maboko y’abicanyi

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu karere ka Kicukiro hiciwe Abatutsi benshi by’umwihariko abari barahungiye muri ETO Kicukiro.

Abaharokokeye bongeye kunenga Ingabo z’Umuryango w’Ababimbye zabasize mu maboko y’abicanyi, Abatutsi benshi bakahicirwa.

Gusa kuri ubu iri shuri ni hamwe mu harererwa abahanga b’igihugu mu myuga n’ubumenyi ngiro mu ngeri zitandukanye hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho.Ibi bikaba ari ikimenyetso cy’ubudaheranwa.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Abatutsi benshi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Kicukiro, baturukaga mu bice bitandukanye by’aka Karere kuko bari bahizeye umutekano.

Ibintu byaje guhindura isura ubwo bahakurwaga bakajyanwa mu cyahoze ETO Kicukiro (Ecole Technique Officiel).

Muri metero nke uvuye aho binjiriye muri ETO, harimo metero zisaga 200 kugira ngo ugere ahahoze bariyeri yacungwaga n’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu butumwa bw’amahoro mu Rwanda, nyamara ngo izi ngabo zakumiriye Abatutsi bababuza kwinjira mu mashuri.

Nyuma y’uko abahungiraga muri ETO bamaze kuba benshi ngo byabaye ngombwa ko bashyira igitutu kuri MINOIR maze binjira ku ngufu.

Uko Abatutsi biyongeraga muri ETO, ni nako interahamwe zagotaka uruzitiro rw’iri shuri ndetse bagashaka kwinjira ngo batangire kwica. Taliki ya 11 Mata 1994, Ingabo za MINUAR zapakiye ibyazo maze zisiga Abatutsi mu biganza by’abicanyi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *