Icyo M23 isaba ubutegetsi bwa RDC nyuma y’agahenge katangajwe na Amerika
Ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23, ryasabye Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kurekura abaturage bose bari mu nkambi z’impunzi bagasubira iwabo, mu gihe impande zombi zatangiye agahenge gaheruka gutangazwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ku wa Gatanu tariki ya 5 Nyakanga ni bwo impande zombi zatangiye agahenge k’ibyumweru bibiri kagamije […]
Rubavu: Ubuyobozi bwateye utwatsi ibyo gutoroka kwa Gitifu

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwateye utwatsi ibyo gutoroka kwa Gitifu w’akagari ka Rwaza mu murenge wa Rugerero, byari byakomeje gukwirakwiza ko yaburiwe irengero nyuma yo gusenyera umuturage akagwa hasi agahera umwuka akajya (muri Koma). Amakuru yo kuburirwa irengero kw’uyu munyamabanga nshingwabikorwa yakwirakwiye, ku munsi w’ejo hashize nyuma y’uko asenye igipangu cy’umukecuru, yari yubatse binyuranyije n’amategeko […]
Shadrack Chaula yakatiwe igifungo azira gutwika ifoto ya Perezida Samia Suluhu
Umunya-Tanzania ukora ubugeni bw’amashusho asize irangi, Shadrack Chaula, yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri nyuma yo guhamywa icyaha cyo gutwika ifoto ya Perezida Samia Suluhu Hassan. Uyu musore kandi yanaciwe ihazabu ya $2,000 (Arenga Frw miliyoni 2.6). Shadrack Chaula mu kwezi gushize ni bwo yari yatawe muri yombi ashinjwa gufata videwo yahererekanyijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, imugaragaza […]
Musenyeri mukuru w’Ubutaliyani yaciwe muri kiliziya
Mu Butaliyani i Vatican haravugwa amakuru ya Musenyeri mukuru w’uyu murwa waciwe muri Kiliziya azira kunenga Papa Francis. Ibi bikaba byatangajwe n’ibiro bya Vatican bishinzwe inyigisho. Musenyeri mukuru Carlo Maria Vigano yahamwe no kwitandukanya na Kiliziya Gatolika (ibizwi nka ‘schisme’) nyuma y’imyaka atavuga rumwe bikomeye na Papa. Uyu musenyeri Carlo Maria Vigano, w’imyaka 83, ukomeye […]
Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya yapfuye
Ahoyikuye Jean Paul wari myugariro w’ibumoso muri AS Kigali, yapfuye azize impanuka yo mu kibuga. Uyu musore yapfuye kuri uyu wa Gatandatu ubwo yari ari gukinira Mageragere nyuma y’uko agonganye n’umunyezamu amira ururimi, bagerageza kurugarura biranga, bazana n’abaganga biranga. Jean Paul bitaga Mukonya yari mu myitozo isanzwe n’abandi bakinnyi batabigize umwuga. Kuri ubu imurambo we […]
Kagame yasobanuye impamvu yagiye guturana n’abarimo Butera Knowless i Bugesera
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yasobanuye ko yahisemo kujya gutura mu karere ka Bugesera, kubera impamvu y’amateka aka gace gafite yerekeye kuba baragaciragamo abantu kugira ngo bajye kugapfiramo. Umukuru w’Igihugu akanaba umukandida w’umuryango RPF Inkotanyi yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu, ubwo yari yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza muri kariya karere. Abanyamuryango ba RPF babarirwa mu […]
Paul Pogba na Diamond Platnumz barebanye umukino w’Ubufaransa na Portugal
Umuhanzi Diamond Platnumz na Paul Pogba barebanye umukino ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa yatsindaga igahita yerekeza muri ½ cy’irangiza muri EURO 2024 nyuma yo gutsinda Portugal kuri za penaliti 5-3 [0-0]. Wari umukino wa ÂĽ cy’irangiza mu Irushanwa rihuza Amakipe y’Ibihugu byo ku Mugabane w’u Burayi, EURO 2024 wabereye mu mujyi wa Hambourg kuri Stade Volksparkstadion, […]
Mupenzi Eto’o n’abo bafatanyije kuroga Kiyovu Sports barekuwe

Mupenzi Eto’o n’abo bafatanyije kuroga Kiyovu Sports barekuwe nyuma y’umwaka umwe urenga batawe muri yombi. Eto’o yafunganwe na bagenzi be babiri bakoranaga muri APR FC aho bakekwagaho icyaha cyo gucura umugambi wo guha abakinnyi ba Kiyovu Sports ibintu bishobora kubica cyangwa gushegesha ubuzima bwabo bafunguwe. Abafunzwe icyo gihe ni Maj Jean Paul Uwanyirimpuhwe wari Team […]
Mu matora hazifashishwa ibara ry’umweru na Kaki
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yatangaje ko mu gihe cy’amatora hazakoreshwa anabara ya Kaki n’Umweru. Impapuro z’itora mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, zizaba zifite amabara abiri atandukanye ariyo Umweru na Kaki. Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo(X) , NEC yavuze ko mu matora y’abadepite azaba taliki 14 Nyakanga 2024 hazakoreshwa ibara rya Kaki mu gihe […]
Umwataka wa Rayon Sports WFC ari muri Portugal
Rutahizamu wa Rayon Sports WFC, Nibagwire LibellĂ©e ari mu igeragezwa mu gihugu cya Portugal. Kujya muri Portugal ku uyu mukinnyi byagizwe ibanga gusa bivugwa ko agiye kuhamara ibyumweru bigera kuri bitatu. Aya makuru kandi yaje kwemezwa n’uyu mukinnyi Nibagwire ubwo yabibazwaga n’Umuseke. Uyu mukinnyi ukina asatira yagize ati: “Yego. Nagiye mu igeragezwa muri Portugal.” Byemezwa […]
Indi nama yo kwivuna M23 i Kinshasa
Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa Gatanu yayoboye inama yibanze “ku bibazo byihutirwa byerekeye umutekano muke” wo mu burasirazuba bwa RDC. Ni inama yabereye mu ngoro ya Tshisekedi iherereye ahitwa Mont Ngaliema, yitabirwa n’abarimo Minisitiri w’Intebe wa RDC, uw’Umutekano w’Imbere mu gihugu, uw’Ingabo, uw’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’uw’Itangazamakuru n’Itumanaho. Iyi […]
Israel na Hamas bashobora kwisanga mu nzira y’ibiganiro
Hari ibimenyetso bigaragaza ko Amerika na Qatar bashobora guhuza Israel na Hamas mu nzira y’amahoro. Ibi bimenyetso bishingira ko Israel yemeye kohereza intumwa muri leta Zunze Ubumwe z’Amerika, kugira ngo ziganirize perezida Joe Biden wa leta Zunze Ubumwe. Ni mu gihe Hamas, nayo binyuze muri Quatar iri gukora nk’umuhuza yasabye ko Israel yakura ingabo zayo […]
Kenya: Ruto yategetse ko ingendo zitari ngombwa ku bakozi ba Leta zikurwaho
Mu gihe Kenya yugarijwe n’ibibazo by’amikoro n’abigaragambya, Perezida Ruto kandi yatangaje ko mu rwego rwo kugabanya amafaranga yakoreshwaga mu nzego zimwe na zimwe akurwaho. Yavuze ko ku ikubitiro ingendo zitari ngombwa z’abakozi ba Leta zikurwaho. Perezida wa Kenya, William Ruto yatangaje kandi ko hari ibigo bya Leta 47 bigiye guseswa, abakozi babyo bagashyirwa mu zindi […]
Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza ‘yishe’ gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda
Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza, Sir Keir Starmer, nyuma yo gutangira imirimo yahise aburizamo gahunda Leta ya kiriya gihugu yo kohereza abimukira mu Rwanda. Ni amakuru ikinyamakuru The Telegraph dukesha iyi nkuru kivuga ko cyahawe n’abantu b’imbere mu ishyaka Labour Party rya Starmer. Iri shyaka mbere y’uko ryegukana intsinzi mu matora yabagize Inteko Ishinga Amategeko […]