Dorimbogo yapfuye
Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga Valentine Nyiransengiyumva wamenyekanye nka Dorimbogo, yapfuye azize uburwayi yari amaranye iminsi, ubwo yari azanwe mu bitaro bikuru bya Kibuye kunyuzwa mu cyuma. Aya makuru y’inshamugongo yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Nyakanga 2024. Uyu mukobwa wari warabaye ikimenyabose ku mbugankoranyambaga yapfuye kuri uyu wa Gatandatu ku […]
RDC yongeye gutakambira Amerika na EU ngo bahane u Rwanda
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatakambiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ibasaba gufatira ibihano u Rwanda. Ni nyuma y’ibihano izi mpande zombi ziheruka gufatira abantu batandukanye zishinja guteza umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC. Abafatiwe ibihano ku wa Gatanu barimo n’abayobozi b’umutwe wa M23 Kinshasa imaze igihe ivuga ko ufashwa na […]
Hamas irashinja Israel kugaba igitero cyahitanye Abasivili 40 abandi 100 bagakomereka
Minisiteri y’ubuzima iyobowe na Hamas muri Palestine, ivuga ko igisirikare cya Isiraheli cyibasiye ishuri riri hafi y’umujyi wa Deir al-Balah, uherereye rwagati muri Gaza gihitana byibuze Abanyapalestine 30 abandi 100 barakomereka. Igisirikare cya Israel ‘IDF’ cyatangaje ko Hamas yifashishije ikigo cy’amashuri ngo igikoreshe nk’ibirindiro kugirango bibafashe gutegura ibitero kuri Israel ariko ngo iza kubimenya kare […]
Mu Rwanda hagiye kubakwa ikigo kigamije kwigisha amahoro ku isi
Mu Rwanda hagiye kubakwa Ikigo cyo kwigisha amahoro no kurwanya Jenoside ku isi, aho kizajya gifasha kwigisha amahoro ndetse n’abagiranye amakimbirane bakaba bahahurira bakayacoca bakiyunga. Iki kigo kikaba kigiye kubakwa n’Umuryango w’Abongereza uharanira kurwanya Jenoside ku Isi, Aegis Trust aho abatuye isi bazajya baza kwigira amahoro muri iki kigo.Ni iki kigo kizubakwa mu karere ka […]
RDF iri kugera amajanja ibyihebe byihishe mu ishyamba rya Katupa
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique ziritegura kugaba ibitero byahungiye mu ishyamba rya Katupa riherereye mu karere ka Macomia. Vuba aha ni bwo RDF izatangira kugaba ibitero kuri ibi byihebe bya Ansar Al-Sunna nk’uko ikinyamakuru Zitamar News kibivuga. RDF iheruka kohereza ingabo mu karere ka Macomia, zikaba ziri mu birindiro byahozemo ingabo za Afurika y’Epfo […]
Kagame yaganiriye na Starmer uheruka gusesa gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu yahuye anagirana ibiganiro na Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza, Keir Starmer. Abayobozi bombi bahuriye i Paris mu Bufaransa aho bari bitabiriye umuhango wo gutangiza imikino Olympique iri kuhabera. Perezidansi y’u Rwanda mu butumwa yanyujije ku rubuga rwayo rwa X yavuze ko Kagame na Starmer baganiriye ku ngingo zirimo […]
DRC:Arashinjwa guha amafaranga Wazalendo ngo abaturage bagabweho ibitero
Justin Bitakwira usanzwe ari umudepite muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Ntara ya Kivu y’Epfo, arashinjwa gukwirakwiza amafaranga mu rubyiruko rw’aba Wazalendo ngo bagabe ibitero mu baturage. Byamenyekanye ubwo Bitakwira yasuraga Intara ya Uvira maze mu kiganiro yagiranye n’abaturage humvikanamo imvugo zihembera urwango. Bivugwa ko yahaje muri misiyo ye kugiti cye, yo gukangurira insoresore […]
Ibintu bine bikurura abagabo iyo bifitwe n’abagore
Abagabo bakururwa n’abagore cyane kurusha uko bo babakurura, aha abenshi bibaza ikintu cyaba cyiri mu bagore cyaba gikurura abagabo cyane. Nubwo abagore bakurura abagabo, buri mugabo agira ibintu byinshi bitandukanye bimukurura ku mugore. Mu nkuru yacu uyu munsi tugiye kureba bimwe mu bintu by’ibanze abagore bafite bikurura abagabo cyane. 1. Ubwiza: Ubwiza ni kimwe mu […]
Rayon Sports yimwe Stade Amahoro
Ikipe ya Rayon Sports yimwe Stade Amahoro yari yasabye, bituma ibirori by’umunsi w’Igikundiro byagombaga kuyiberamo byimurwa. Ku wa 3 Kanama 2024 ni bwo Murera yagombaga gukora ibirori bya “Rayon Sports Day”. Muri ibi birori iyi kipe yagombaga kwifashisha Stade Amahoro mu kwerekana abakinnyi n’abatoza izifashisha mu mwaka utaha w’umukino, ndetse ikanahakinira umukino wa gicuti izahuriramo […]
Sudan: U Burusiya n’ u Bushinwa mu bihugu bishinjwa kohereza intwaro nshya mu mutwe wa RSF
Raporo nshya yakozwe n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu ‘Amnesty International’, ivuga ko intwaro nshya zakozwe n’ibihugu by’ibihangange arizo zikomeje kwifashishwa mu gukaza intambara muri Sudani. Muri iyi Raporo, Amnesty, igaragaza ko igihugu nk’Ubushinwa , Uburusiya n’ibindi bitandukanye birimo gutiza imirindi iyi ntambara.Ivuga ko kandi izi ntwaro zihoraho zikomeje guteza impfu z’abasivili n’imibabaro ku buryo budasanzwe. […]
Umunyarwanda yakubiswe n’Umuyapani mu mikino ya Olympic

Ku wa Gatanu tariki 26 Nyakanga 2024 i Paris mu Bufaransa nibwo hafunguwe imikino Olympic ku mugaragaro aho yitabiriwe n’ibihugu bitandukanye byo ku isi harimo n’u Rwanda. Ku ikubitiro Umunyarwandakazi Uwihoreye Tufaha ukina umukino wo kurwanisha inkota yaserukiye u Rwanda mu mikino Olempike ya 2024 iri kubera i Paris mu Bufaransa. Kuri uyu wa Gatandatu […]
EU yashyizeho intumwa yayo mu karere k’ibiyaga bigari isimbura iyanzwe n’u Rwanda
Akanama k’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) ku wa Gatanu katangaje Ambasaderi Johan Borgstam nk’intumwa yihariye yawo mu karere k’ibiyaga bigari. Johan ukomoka muri Suède yabaye Ambasaderi wa EU muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2008 kugeza mu 2021 no muri Ethiopia kuva mu 2017 kugeza mu 2021. EU ivuga ko uyu mudipolomate, azafasha intumwa […]
Burundi: Abacuruza Lisansi mu buryo butemewe bari guhigwa nk’abanzi b’igihugu
Mu gihugu cy’u Burundi by’umwihariko mu Ntara ya Cibitoke, harimo gushakishwa abacuruza ibikomoka kuri Peteroli mu buryo bwa magendu, ku ikubitiro abagera ku icumi bakaba bamaze gutabwa muri yombi. Amakuru avuga ko abo bakimara gutabwa muri yombi, hanafashwe litiro zirenga ibihumbi 10 za Lisansi muri iki Cyumweru. Guverineri wa Cibitoke, Carême Bizoza, ni we watanze […]
Huye: Babuze isoko ry’ umuceri bejeje none watangiye kwangirikira mu buhunikiro
Abahinzi bahinga umuceri mu gishanga cya Mwogo mu Karere ka Huye, bavuga ko babuze isoko ry’umusaruro wabo none ukaba ukomeje kwangirikira mu buhunikiro. Bamwe muri aba baturage bo Murenge wa Rwaniro bahinga umuceri mu gishanga cya Mwogo, bavuga ko ubusanzwe iyo bamaraga kuwugeza kuri koperative, abashoramari bahitaga bawupakira imodoka, bakabishyura nabo bakikenura. Gusa ubu siko […]
MonkeyPox indwara y’ibihara yagaragaye ku butaka bw’u Rwanda
Nyuma y’uko mu bihugu bimwe by’ibituranyi bahanganye n’icyorezo cy’indwara ya Mpox(Monkeypox), mu Rwanda naho iyi ndwara yahagaragaye. Ibi bikaba byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda RBC, aho kivuga ko abantu babiri bamaze kugaragaraho iyi ndwara y’ubushita bw’inkende. RBC yatangaje ko abagaragaweho iyi ndwara basanzwe bakunda gukorera ingendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari […]