DRC:Arashinjwa guha amafaranga Wazalendo ngo abaturage bagabweho ibitero

Sangiza iyi nkuru

Justin Bitakwira usanzwe ari umudepite muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Ntara ya Kivu y’Epfo, arashinjwa gukwirakwiza amafaranga mu rubyiruko rw’aba Wazalendo ngo bagabe ibitero mu baturage.

Byamenyekanye ubwo Bitakwira yasuraga Intara ya Uvira maze mu kiganiro yagiranye n’abaturage humvikanamo imvugo zihembera urwango.

Bivugwa ko yahaje muri misiyo ye kugiti cye, yo gukangurira insoresore za Wazalendo kwanga Abatutsi no kongera kugaba ibitero mu baturage ba Banyamulenge, mu misozi miremire y’Imulenge.

Amakuru avuga ko ibi abiterwa n’uko ashaka ko Perezida Tshisekedi azamugira Minisitiri w’Ingabo. Ibi rero ngo bituma akora iyo bwabaga ngo amwereke ko arigukora cyane mu gufasha Guverinoma gucunga umutekano.

Ikindi Bitakwira ngo akaba ashaka ko intambara yubura ku Banyamulenge n’andi moko (Abapfulero, Ababembe n’Abanyindu) bo muri teritwari ya Fizi, Mwenga na Uvira muri Kivu y’Amajy’epfo.

Uyu mugabo kugeza ubu aragenda akoresha ibiganiro hirya no hino mu bice byo muri Uvira na Fizi kugira ngo ashuke imitwe yitwaje imbunda irimo Maï Maï, ayishukishe amafaranga itangire kugaba ibitero ku Banyamulenge baturiye muri ibyo bice.

Amakuru avuga ko byongeye kurema ubwoba ku bantu baturiye ibice byo mu misozi miremire y’Imulenge ahanini mu Rurambo no mu nkengero zayo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *