Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique ziritegura kugaba ibitero byahungiye mu ishyamba rya Katupa riherereye mu karere ka Macomia.
Vuba aha ni bwo RDF izatangira kugaba ibitero kuri ibi byihebe bya Ansar Al-Sunna nk’uko ikinyamakuru Zitamar News kibivuga.
RDF iheruka kohereza ingabo mu karere ka Macomia, zikaba ziri mu birindiro byahozemo ingabo za Afurika y’Epfo zari zaroherejwe mu butumwa bwa SADC.
Mbere y’uko ingabo z’abanya-Afurika y’Epfo ziva muri Macomia mu mezi ashize ibyihebe byagiye bizica mu rihumye bikagaba ibitero muri aka karere.


