Libya: Umuyobozi w’ikoranabuhanga muri Banki Nkuru yashimuswe serivisi zose zirahagarikwa kugeza abonetse

Banki nkuru ya Libiya yatangaje ko yahagaritse ibikorwa byayo byose nyuma yo gushimuta umwe mu bayobozi bayo mu murwa mukuru Tripoli.Ku cyumweru, banki yamaganye ishimutwa ry’umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga ‘IT’, Musab Msallem. Yavuze ko Bwana Msallem yashimuswe mu rugo rwe n’umuntu utaramenyekana mu gitondo cyo ku cyumweru. Banki nkuru yavuze ko ibikorwa byayo bitazakomeza kugeza igihe […]

Inama za Perezida Kagame ku barahiriye kwinjira muri Guverinoma

Perezida Kagame yagiriye inama abinjiye muri Guverinoma y’u Rwanda bashya ko bakwiye kujya bisuzuma kugirango barusheho kunoza inshingano zabokwisuzuma. Yasabye buri umwe kujya afata umwanya ari wenyine akareba ibitagenda neza. Yabasabye kujya baha umwanya ibibavugwaho byaba ibyo ku mbuga nkoranyambaga bakabiha umwanya ariko ntibibateshe umwanya. Ati: “ Icyo bakuvugaho kitaricyo niba bakubeshyera gishyire iruhande ukomeze […]

Rubavu: Abahinzi b’ibitunguru bavuga ko byatangiye kubaborana

Abahinzi b’ibitunguru bo mu mirenge itandukanye mu Karere ka Rubavu, bavuga ko ibitunguru bahinze byatangiye kuborera mu mirima nyuma y’uko babuze isoko ryabyo. Abavuga ibi bamwe, ni abo mu mirenge ya Mudende n’indi byegeranye, aho batabaza ubuyobozi ko bwabafasha kubabonera isoko kuko bimwe byatangiye kuborera mu mirima. Hari uwagize ati :”Dufite igihombo kirekire kuko aha […]

Ba Minisitiri batagarutse muri Guverinoma si uko birukanwe: Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Kanama yakiriye indahiro y’Abaminisitiri n’Abanyamabanga ba Leta baheruka kwinjira muri Guverinoma y’u Rwanda, ndetse n’iy’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB). Abaminisitiri 21 n’abanyamabanga ba Leta icyenda ni bo barahiye, muri bo hakaba harimo batatu bashya bonyine. Perezida Paul Kagame yavuze ko kuba hatari abagarutse muri […]

Ubuhinde: Imyigaragambyo y’abamagana ihohoterwa ry’umugangakazi wishwe abanje gusambaywa yakaze

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Kanama 2024 , abaganga babarirwa mu bihumbi b’Abahinde banze guhagarika imyigaragambyo bamagana ifatwa ku ngufu n’iyicwa ry’umuganga mugenzi wabo. Serivisi zose z’ibitaro zahagaze nyuma y’icyumweru kimwe batangiye kwigaragambya basaba ko ko hakorwa iperereza ryihuse ku rupfu rw’uyu mugenzi wabo kandi bakanasaba kurindirwa umutekano.Uyu muganga wishwe, yafashwe ku ngufu […]

Umunyeshuri yafungiwe mu ishuri azira ideni rya minerivari

Umunyeshuri wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye muri Uganda, yafunzwe n’ubuyobozi bw’ikigo yigamo kubera umwenda w’amafaranga y’ishuri asaga ibihumbi 100Frw. Byemezwa ko ishuri ryanze kumureka ngo atahe ubwo abandi bajyaga mu biruhuko. Amakuru avuga ko ku wa Gatanu tariki 16 Kanama 2024, ari bwo hari hateganyijwe gusoza igihembwe cya kabiri. Gusa umwana w’umukobwa ufite […]

Zimbabwe yaba yaburijemo umugambi wa Tshisekedi wo kwivugana Kabila

Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko Zimbabwe yaba iherutse kuburizamo umugambi w’ubutegetsi bwa RDC wo kwivugana Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa kiriya gihugu. Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo i Harare mu murwa mukuru wa Zimbabwe habereye inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC). Perezida Tshisekedi ari mu […]

Haravugwa ubwiyongere bw’abashaka guhungabanya amatora y’Amerika

Ubushakashatsi bugaragaza uko Amerika isatira igihe cy’Amatora, ari nako abashaka guhungabanya amatora biyongera. Uku guhungabanya amatora kukaba gushingiye ku mpamvu nyinshi zirimo no gukwirakwiza ibihuha. Ni nyuma y’uko hasohotse raporo muri iki cyumweru zitanga impuruza ku bwiyongere bw’ibikorwa byo kugerageza guhungabanya amatora ya Perezida muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ni raporo ziravuga ko ikwirakwizwa ry’amakuru […]

Hamas yakuriye inzira ku murima abizeye agahenge

Nyuma y’uko Perezida w’Amerika Joe Biden avuze ko yumva afite icyizere cy’agahenge mu ntambara yo muri Gaza, Hamas yo ivuga ko igikomeje ibikorwa byo guhangana na Israel. Biden yavuze ko ngo agahenge karigusatirwa nyuma y’iminsi ibiri y’ibiganiro biyobowe n’Amerika byabereye muri Qatar, ku wa gatanu. Perezida Biden yagize ati: “Turi hafi cyane [y’agahenge] kurusha ikindi […]

Muri Sudan icyorezo cya Kolera kiravuza ubuhuha

Mu mpera z’icyumweru gishize ‘ku wa gatandatu’, Minisitiri w’ubuzima muri Sudani, Haitham Mohamed Ibrahim, yatangaje ku mugaragaro ko icyorezo cya kolera cyugarije iki gihugu. Yavuze ko byamenyekanye hakozwe isuzuma mu byuma bya gihanga. Ati: “Ikizamini cya laboratoire cyakozwe kigaragaza ko impiswi yugarije abenegihugu ari ikimenyetso cya kolera”. Ibi byatangajwe nyuma y’uko umuryango w’abibumbye wita ku […]

Uganda yashyikirije RDC abapolisi bayo bari barayihungiyemo

Abapolisi 97 bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Conogo baherutse gushya ubwoba bagahungira muri Uganda kubera amasasu ya M23, bashyikirijwe igihugu cyabo. Aba bapolisi bahungiye muri Uganda ku wa 4 Kanama, ubwo M23 yigaruriraga Umujyi muto wa Ishasha uherereye ku mupaka wa Congo na Uganda. Ubwo bahungaga bari bari kumwe n’abaturage 42. Ingabo za Uganda […]

Imbamutima z’abarwayi bo mu bitaro bya Byumba basangiye n’abana b’abapasiteri

aa63c705-fe49-4384-8548-1cbab81ebb45.jpg

Abarwayi bo mu bitaro bya Byumba bishimiye gusangira n’abana b’abapasiteri igikoma n’umugati. Ibi byabaye kuri uyu wa gatandatu tariki, 17 Kanama 2024, ubwo aba bana b’abapasiteri bo mu itorero ry’Abangilikani mu Rwanda bari mu mwiherero w’iminsi itatu, bahisemo gusangira n’abarwayi bo muri ibi bitaro. Nyiramakuba Dorothe, urwaje umubyeyi waje kubyara ashima igikorwa cyakozwe n’abana b’abapasiteri, […]

Gen Mubarakh Muganga yihanganishije abakunzi ba APR FC

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yihanganishije abakunzi ba APR FC yahoze abereye Chairman nyuma yo gutsindwa na Azam FC. APR FC yatsinzwe n’iyi kipe yo muri Tanzania igitego 1-0, mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League wabaye mu ijoro ryacyeye. Ni igitego cya Jhonier Blanco cyo ku munota wa […]