U Budage bukomeje gutekereza kuri gahunda nk’iyo u Bwongereza bwari bufitanye n’u Rwanda

Mu gihe mu Budage hagenda hiyongera impaka kuri politiki yo gusubiza iwabo abimukira bahageze mu buryo butemewe, komiseri ushinzwe abinjira n’abasohoka, Joachim Stamp yakomoje ku bijyanye no kohereza abimukira mu Rwanda niba hari ibibazo byo kubasubiza mu gihugu cyabo. Aganira mu kiganiro cyanyujijwe kuri podcast kuri uyu wa Kane, Stamp yavuze ko abimukira baza mu […]

Perezida Kagame yaganiriye na Xi Jinping w’u Bushinwa

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Nzeri yahuye anagirana ibiganiro na mugenzi we w’u Bushinwa, Xi Jinping. Umukuru w’Igihugu ari i Beijing aho yitabiriye inama y’iminsi ibiri iri guhuza u Bushinwa n’umugabane wa Afurika (FOCAC2024). Amakuru y’ihura rye na Perezida Xi Jinping yatangajwe na Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bushinwa, Hua […]

Kirehe: Abashumba b’amatorero yafunzwe bapfukamye basaba Perezida Kagame imbabazi

img_20240905_153542__1000_x_600_pixel_.jpg

Abashumba b’amatorero atandukanye mu karere ka Kirehe ku wa mbere Tariki ya 2 Nzeri 2024, basabye imbabazi kubera ifungwa ry’insengero banagaragaza ko byaturutse ku burangare bw’abayobora amadini n’amatorero ubwabo ndetse bavuga ko biteguye gukosora amakosa yakozwe mu matorero ya Gikirisito . Ibi babitangarije mu mahugurwa bahawe ku bufatanye bw’Itorero rya Assemble de Dieu Nyakarambi n’Umuryango […]

USA: Umwana w’imyaka 14 yishe arashe bagenzi be n’abarimu ku ishuri

Ku wa Gatatu ushize, umwana w’imyaka 14 yishe abanyeshuri bagenzi be babiri n’abarimu babiri abandi icyenda barakomereka mu iraswa ryabereye mu ishuri ryisumbuye ryo muri Georgia, biba ubwicanyi bwa mbere mu kivunge muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bukoreshejwemo imbunda kuva umwaka w’amashuri watangira. Abashinzwe iperereza bavuga ko uyu ukekwaho kuba yari yarabajijwe n’inzego z’ubutegetsi […]

Iburasirazuba: Hagaragajwe inzitizi mu iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa Muntu

img_20240904_132721__1000_x_600_pixel_.jpg

Imboni z’imiyoborere myiza 150, zibarizwa mu turere dutatu Ngoma,Kayonza na Kirehe mu mpera z’icyumweru gishize zahawe amahugurwa yibanze ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu no gufasha abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa. Ayo mahugurwa yabereye mu karere ka Ngoma ,yateguwe n’umuryango utari uwa Leta uharanira Uburenganzira bwa Muntu n’iterambere mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigari GLIHD […]

Ukekwa yarasiwe hafi ya Ambasade ya Israel i Munich

Kuri uyu wa Kane, abapolisi b’Abadage bavuga ko barashe umuntu witwaje imbunda hafi y’ahari ikigo kibitse amateka y’Abanazi ndetse na Consulat ya Israel mu mujyi wa Munich. Polisi ya Bavaria ivuga ko uyu mugabo yarashwe, kandi ako gace kari kagoswe hafi ya Karolinenplatz. Minisitiri w’umutekano w’imbere muri Leta ya Bavaria, Joachim Herrmann, nyuma yavuze ko […]

Xi Jinping yemeye miliyari zisaga 50$ yo gutera inkunga Afurika mu myaka 3 iri imbere

Kuri uyu wa Kane, Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, yashimye umubano w’igihugu cye n’Umugabane wa Afurika, avuga ko bari mu bihe byiza by’amateka. Ibi yabitangaje mu muhango wo gutangiza Ihuriro ry’Ubufatanye bw’u Bushinwa na Afurika (FOCAC), inama ikomeye Beijing yakiriye mu myaka ishize. Ni muri urwo rwego Perezida Xi yemeye miliyari zisaga 50 z’amadorari (miliyari […]

Umukinnyi Cheptegei waherukaga gutwikwa n’umukunzi we yapfuye

Umugandekazi Rebecca Cheptegei wakinaga umukino wo gusiganwa ku maguru, yapfuye kuri uyu wa Kane nyuma yo gutwikirwa mu nzu n’umugabo w’umunya-Kenya bakundanaga. Ku Cyumweru gishize ni bwo uyu mugore w’imyaka 33 waherukaga kwitabira imikino Olempike yabereye i Paris mu Bufaransa yatwitswe n’umukunzi we akoresheje lisansi. Abategetsi bo mu gace ko mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa […]

PM Dr. Ngirente yakiriye abarimo Visi Perezida wa Rockefeller Foundation

gwppbstxgaaycdr.jpg

Nyuma yo kugirana ibiganiro na mugenzi we wo muri Sierra Leone, Dr. David Moinina Sengeh, Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yakiriye , kuri uyu wa Gatatu yakiriye abandi banyacyubahiro batandukanye bari mu Rwanda aho bitabiriye inama ngarukamwaka yiga ku guteza imbere Urusobe rw’Ibiribwa muri Afurika ya 2024. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w’Intebe, […]

Sweden: Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Tobias Billstrom yeguye

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 4 Nzeri, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Tobias Billstrom, yatangaje mu buryo butunguranye ko azegura muri Guverinoma ya Sweden mu cyumweru gitaha. Billstrom amaze imyaka igera kuri ibiri kuri iyi mirimo, aho muri icyo gihe igihugu cye, ubusanzwe kitari gifite aho kibogamiye, cyabaye umunyamuryango wa NATO. Mu butumwa yanditse kuri X, Billstrom […]

Mozambike: RDF ikomeje gufatanya kuzana umutekano no gufasha abaturage mu mibereho

gwpqrmmxwaadx5c.jpg

Kuri uyu wa Gatatu abashinzwe umutekano b’u Rwanda bo muri (Task Force Battle Group 3) ikorera mu karere ka Ancuabe, intara ya Cabo Delgado, muri Mozambike bamuritse ibyumba bitanu byavuguruwe ku ishuri ribanza rya Nacololo. Batanze kandi ibikoresho bitandukanye by’ishuri birimo ameza 100 y’abanyeshuri, ibitabo by’imyitozo, amakaramu, ingwa, na crayons ku banyeshuri barenga 500. Brig […]

Rubavu: Umuzalendo witwaje imbunda yaje kwiba mu Rwanda

Mu ijoro ryacyeye umuntu witwaje intwaro wari uturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yinjiye mu karere ka Rubavu aje kwiba inka y’umuturage, gusa birangira ayiteshejwe. Uyu bikekwa ko ari umurwanyi w’imitwe ya Wazalendo Leta ya RDC yifashisha mu rugamba ingabo zayo zihanganyemo n’inyeshyamba za M23, mu ma saa saba z’ijoro ni bwo yinjiye mu […]

RDC: Barakira inkingo za mbere z’indwara y’Ubushita bw’Inkende

Minisitiri w’ubuzima muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatangaje ko icyo gihugu kigiye kwakira inkingo z’indwara y’ubushita bw’inkende. Repubulika ya Demokarasi ya Congo itegereje inkingo za mbere z’indwara y’ubushita bw’inkende kuri uyu wa Kane, icyiciro cya kabiri cyazo kikazahagera kuwa gatandatu w’iki cyumweru. Ibi byatangajwe n’umukuru w’itsinda rishinzwe kurwanya iyo ndwara, Cris Kacita. Ishami ry’umuryango […]

Kigali: Abamotari bagiye kubakirwa izindi Parking eshanu

Mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2024-2025, Umujyi wa Kigali ufite gahunda yo kubakira izindi parking eshanu abamotari. Ni ibyagarutsweho na Meya w’Umujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Nzeri 2024 ubwo abamotari bahuriraga mu naman a Rura,RCA na Polisi. Meya Dusengiyumva yavuze ko Umujyi wa Kigali ufite gahunda y’uko inzu zihuriramo abantu […]