Kuri uyu wa Kane, abapolisi b’Abadage bavuga ko barashe umuntu witwaje imbunda hafi y’ahari ikigo kibitse amateka y’Abanazi ndetse na Consulat ya Israel mu mujyi wa Munich.
Polisi ya Bavaria ivuga ko uyu mugabo yarashwe, kandi ako gace kari kagoswe hafi ya Karolinenplatz. Minisitiri w’umutekano w’imbere muri Leta ya Bavaria, Joachim Herrmann, nyuma yavuze ko ukekwa yapfuye.
Polisi yavuze ko muri ako gace hagaragaye umugabo witwaje imbunda ndende maze abapolisi batanu barasana nawe bakoresheje imbunda zabo.
Bavuze ko nta kimenyetso cyerekana abandi bakekwa kandi basabye abaturage kudashyira amashusho y’ibyabaye ku mbuga nkoranyambaga nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.
Abantu basabwe kwirinda agace gakikije Karolinenplatz hamwe n’akandi begeranye ka Briennerstrasse kandi abari mu nyubako zituwemo cyangwa ibiro basabwe kuguma imbere.
Kajugujugu ya polisi yahise itangira kuzenguruka ako gace nyuma yo kumenya aya makuru.
Polisi yavuze ko barimo gukora ibishoboka kugira ngo babone “ibisobanuro” by’uko ibintu bimeze kandi iburira rubanda kwirinda gukwiza impuha.
Ikigo cy’i Munich kibitse amateka yaranze Abanazi hashize imyaka icyenda gifunguwe ahahoze icyicaro gikuru cy’ishyaka ry’Abanazi cyangwa “Brown House”.
Amakuru avuga ko nyuma y’iraswa, abapolisi bahisemo kongera umutekano mu isinagogi nkuru ya Munich.
Ibi biravugwa mu gihe hashize imyaka 52 nyuma y’igitero cyo mu 1972 cyagabwe ku bakinnyi b’Abanya-Israel n’abantu bitwaje imbunda bo mu mutwe w’abarwanyi bo muri Palesitine uzwi nka Black September.
Abakinnyi 11 n’umupolisi baguye muri iki gitero.


