Gatsibo: Abakekwaho kwiba ibiribwa by’abanyeshuri batawe muri yombi

Mu Karere ka Gatsibo,Umurenge wa Muhura ku ishuri ribanza rya EP Rumuli haravugwa inkuru y’ubujura bw’ibiryo by’abanyeshuri byibwe abakekwaho kugira uruhare muri ubu bujura babiri muri bo bakaba bamaze gutabwa muri byombi. Abatawe muri yombi ni uwitwa Mpabuka Abudal wari umuzamu akaba n’umutetsi kuri iki kigo, hamwe na mugenzi we witwa Maniragaba Samuel watekeraga abanyeshuri. […]

Gatsibo: Umugabo yakubiswe arapfa azira intoryi

Amakuru yatanzwe n’abaturage avuga ko umugabo wari utuye mu karere Gatsibo, mu Murenge wa Kiziguro yakubiswe nyuma y’uko bamuguye gitumo n’umugore we bamaze kwiba intoryi zari zihinze mu murima w’umuturage. Uwo mugabo yafatiwe mu Murenge wa Murambi bikavugwa ko we abamukubise bamufatiye mu cyuho we n’umugore we bamaze kwiba intoryi banazipakiye mu mifuka itatu . […]

Green Party yakuye mu nshingano ba Komiseri bayo bose

Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), ryafashe icyemezo cyo kuvana mu nshingano ba komiseri baryo bose. Ni icyemezo iri shyaka ryafashe ku wa Mbere tariki ya 23 Nzeri. Cyafatiwe mu nama ya Komite Nyobozi Nshingwabikorwa yari iyobowe na Perezida w’ishyaka DGPR, Dr Frank Habineza. Itangazo rigenewe abanyamuryango ba […]

Uhabwa amahirwe yo kuba Perezida mushya wa Mozambique yagendereye u Rwanda rwihishwa

Daniel Chapo uhagarariye ishyaka Frelimo riri ku butegetsi muri Mozambique mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu kwezi gutaha k’Ukwakira, aherutse kugirira uruzinduko rw’ibanga i Kigali. Ku wa 15 Kamena uyu mwaka ni bwo Chapo uhabwa amahirwe yo kuba Perezida mushya wa Mozambique yaje mu Rwanda atwawe n’indege yigenga (Jet Privé), nk’uko Africa Intelligence ibivuga. Ni […]

U Burusiya buravuga ko buri gukora indege y’indwanyi (MiG-41) Isi itigeze ibona

U Burusiya buherutse gutangaza ko buri gukora indege y’indwanyi y’akataraboneka izaba yitwa MiG-41, igomba gusimburwa MiG-31 “Foxhound”, yitezweho gusunika imbibi z’indege zifite ubushobozi busanzwe. N’umuvuduko ukubye uw’ijwi inshuro 4 (Mach 4: 3700km/h), laser zo kurwanya misile, hamwe n’intwaro za EMP (Electromagnetic pulse), iyo wumvise ibiyivugwaho ushobora kugirango ni filimi za science-fiction cyangwa ikintu kidashoboka. Icyakora, […]

Ethiopia ihangayikishijwe n’intwaro Misiri ikomeje kohereza muri Somalia

Kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ethiopia yagaragaje impungenge ku masasu ahabwa Somaliya ivuga ko ashobora kuzarangirira mu maboko y’abaterabwoba. Ibi byatangajwe nyuma y’umunsi umwe ubwato bw’intambara bwo mu Misiri bupakuruye intwaro zikomeye i Mogadishu. Ethiopia iravuga ibi nyuma y’uko Somalia na yo iyishinje kohereza intwaro mu kandi gace ka Somalia kigenga bicagase […]

Kera Kabaye UEFA yemeye ko u Budage bwibwe Penaliti bukina na Espagne

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku mugabane w’u Burayi (UEFA), yemeye ko ubwo ikipe y’Igihugu y’u Budage yakinaga na Espagne habayeho amakosa y’imisifurire yatumye Abadage bimwa Penaliti, mbere yo gusezererwa. Mu mezi abiri n’iminsi 18 ishize ni bwo u Budage bwahuriye na Espagne mu mukino wa ¼ cy’irangiza cy’Igikombe cy’u Burayi (Euro 2024). Uyu mukino ubwo wari […]

Ese iyi myenda yose Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirimo izishyurwa bigenze gute?

Imyenda ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagiye iba ingingo nyamukuru mu myiteguro y’amatora muri iki gihugu ubusanzwe kizwiho ko ari cyo cya mbere mu bukungu ku Isi ariko nacyo hakaba hari abo kibereyemo imyenda itabarika hakomeje kwibazwa ukuntu izishyurwa. Impaka za nyuma ziheruka zabaye hagati ya Donald Trump na Hillary Clinton mu 2016 zagaragaje […]

FDLR yaramutse irasana na FARDC, ba Jenerali bayo bararusimbuka

Amakuru aturuka mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko Ingabo z’iki gihugu (FARDC) zifatanyije n’iza MONUSCO zaramutse zirasana n’inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR. Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko iyo mirwano yatangiye saa munani z’urucyerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Nzeri, mu duce twa Shovu na Mubambiro ho […]

Kigali: Abasenateri ba Namibia batunguwe n’ukuntu abatwara ibinyabiziga boroherana

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Francois Xavier Kalinda na ba visi perezida, Nyirasafari Esperence na Mukabaramba bakiriye mu cyubahiro abagize Komisiyo ihoraho ishinzwe ubwikorezi, ibikorwa remezo n’imiturire y’Inama y’Igihugu ya Namibiya mu Nteko ishinga Amategeko, umutwe wa Sena . Aba bashyitsi bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi 5. Abasenateri bo muri Namibia kandi baganiriye […]

U Rwanda na Amerika byaganiriye ku kurushaho gushimangira umubano

U Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Mbere byaganiriye uko byarushaho gushimangira umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi. Ibiganiro by’impande zombi byahuje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe na Mary Catherine Phee usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wungirije mu Biro bishinzwe Afurika. Nduhungirehe ari i New York muri Leta […]

Yago yatanze intabaza ku marozi ari muri Showbiz Nyarwanda

Umunyamakuru akanaba umuhanzi, Nyarwaya Innocent ‘Yago’, yasabye Minisitiri w’Urubyiruko n’Ibikorwa by’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah Jean Nepo kwita ku bibazo birimo icy’amarozi yugarije imyidagaduro nyarwanda. Yago yabigarutseho mu kiganiro yanyujije ku muyoboro we wa YouTube wa Yago TV show. Minisitiri Utumatwishima aheruka kugaragaza itsinda ry’abafana bazwi nka Big Energy bashyigikiye Yago nk’”agatsiko bishobora kuzarangira gakoze ishyano”, […]

Fondasiyo ya Clinton yamaganye kandidatire ya DRC mu Kanama k’Uburenganzira bwa Muntu

Fondasiyo ya Bill Clinton y’Amahoro (FBCP) yakanguriye, kuri uyu wa Mbere, itariki 23 Nzeri 2024, imiryango itegamiye kuri Leta kurwanya kandidatire ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu kanama gashinzwe uburenganzira bwa muntu . Iyi fondasiyo yazanye ubwo bukangurambaga mu itangazo ryashyikirijwe Radio Okapi rigira riti: “Turashaka kugira icyo dukora ku cyifuzo giherutse gutangwa na […]

Rusesabagina agiye gushinga irindi huriro rigamije gukuraho ubutegetsi mu nzira zose

Paul Rusesabagina uherutse gufungurwa muri gereza yo mu Rwanda nyuma yo guhabwa imbabazi akemera kuva mu bikorwa bya politiki, yatangaje ko bagiye gushinga irindi huriro rigamije gukuraho ubutegetsi buriho . Ibi Rusesabagina yabivugiye mu kiganiro yahaye abanyamakuru mu mpera z’icyumweru gishize i Buruseli mu Bubiligi, cyitabiriwe ahanini n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda hafi 100 baturutse […]

Trump natsindwa amatora ntabwo azongera kwiyamamaza

Donald Trump, wabaye Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika wa 45, yatangaje ko naramuka atsinzwe amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu Ugushyingo uyu mwaka 2024, atazongera kwiyamamaza mu ya 2028. Trump w’imyaka 78, uri kwiyamamariza umwanya wa Perezida mu ishyaka ry’Abarepubulikani, amaze kuba umukandida mu matora inshuro eshatu (3). Trump ubwo yari mu kiganiro n’ikinyamakuru […]

USA: Kutoroherana muri politiki bimaze gufata indi ntera

Ku buryo budasanzwe, amashyaka abiri ya mbere akomeye yashyize hamwe, asaba impande zose guhagarika imvugo na disikuru bya rutwitsi. Ni byo turebera hamwe mu rwego rw’inkuru zihariye zisobanura ibireba amatora yo muri uyu mwaka. Kw’itariki ya 13 y’ukwa karindwi gushize, umusore w’imyaka 20 y’amavuko witwa Thomas Matthew Crooks yarashe Donald Trump, wahoze ari umukuru w’igihugu […]