Ese iyi myenda yose Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirimo izishyurwa bigenze gute?

Sangiza iyi nkuru

Imyenda ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagiye iba ingingo nyamukuru mu myiteguro y’amatora muri iki gihugu ubusanzwe kizwiho ko ari cyo cya mbere mu bukungu ku Isi ariko nacyo hakaba hari abo kibereyemo imyenda itabarika hakomeje kwibazwa ukuntu izishyurwa.

Impaka za nyuma ziheruka zabaye hagati ya Donald Trump na Hillary Clinton mu 2016 zagaragaje igice cyihariye cy’iminota 12 kuri iyi ngingo.

Barack Obama na Mitt Romney batonganye kuri iki kibazo mu kiganiro mpaka cyabo mu matora yo mu 2012.

Mu matora yo muri uyu mwaka wa 2024 uko bigaragara, umwenda w’igihugu ntabwo ukiri mu bintu bigibwaho impaka ukundi.

Ijambo “umwenda” ntiryigeze riza rimwe mu gihe cy’ikiganirompaka cya mbere cya Trump na Kamala Harris, ari nacyo kimaze kuba rukumbi cyabaye mu ntangiriro z’uku kwezi.

Ishyaka rya Repubulika, risanzwe rizamura impaka kuri iki kibazo ntabwo ryigeze rivuga ku mwenda cyangwa igihombo mu nyandiko y’impapuro 16 zashyizwe ahagaragara muri Nyakanga.

Ntabwo ari nkaho umwenda udafite akamaro muri iki gihe kuruta uko byari bimeze mu matora aheruka, ahubwo biratandukanye cyane nk’uko iyi nkuru dukesha Al Jazeera ivuga.

Mu mwaka wa 2012, umwenda w’igihugu, usibye amafaranga leta yigurije ubwayo, wabarirwaga muri tiriyali 11.4 z’amadolari, hafi 69.5 ku ijana by’umusaruro mbumbe wose w’igihugu (GDP).

Uyu munsi, umwenda Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirimo urabarirwa muri tiriyali 28 z’amadolari, ni ukuvuga hafi 99 ku ijana bya GDP.

Ibiro bishinzwe ingengo y’imari by’inteko ishinga amategeko (CBO) biteganya ko iyi mibare izagera kuri tiriyari 51 z’amadolari mu myaka icumi iri imbere bingana na 122 ku ijana bya GDP ukaba uri hejuru cyane ugereranyije na nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose.

Umunyamakuru ati: “Yaba Trump cyangwa Harris, ntibigeze bitondera cyane iki gisasu kenda guturika, habe no gutanga ibitekerezo bifatika byo kugitegura kitarasandara”.

Mu by’ukuri, ngo politiki z’abakandida bombi zisa nk’aho zizarushaho gukomeza iki kibazo.

Nubwo amasezerano akomeye y’abanyapolitiki atari mashya, Trump na Harris bashyize mu bikorwa imihigo myinshi ihenze, guhera ku masezerano ya Trump yo kongera igabanywa ry’imisoro yo muri 2017 kugeza kuri Harris na gahunda y’amadolari 25.000 yo gufasha abaguzi b’amazu ya mbere.

Ikigo cy’imisoro kidafite aho kibogamiye giteganya ko gahunda ya Harris izazamuraho umwenda tiriyali 2,6 z’amadolari mu myaka icumi iri imbere, mu gihe ibyifuzo bya Trump bizongeraho nibura tiriyali 1,2.

Ugereranije n’ibindi bihugu, Amerika ifite umwitangirizwa wihariye mu bijyanye no gucunga imyenda bitewe n’imiterere y’idolari nk’ifaranga ry’ibanze ku Isi.

Kubera ko idorari ribikwa ku bwinshi na banki nkuru n’ibigo by’imari ku Isi, Guverinoma ya Amerika ishobora kuguza ku nyungu nkeya. Ishobora kandi gufata ideni mu ifaranga ryayo, ikayifasha kwirinda ihindagurika ry’ivunjisha ryazamura ikiguzi cyo kwishyura.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *