U Rwanda na Qatar byiyemeje kongera ubufatanye mu guhangana n’ibihungabanya umutekano
Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda Wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Vincent Sano, bari mu ruzinduko rw’akazi mu Mujyi wa Doha muri Qatar, aho bitabiriye imurikabikorwa n’inteko y’uyu mwaka ihuriza hamwe inzego zishinzwe umutekano n’ituze rusange ’Milipol Qatar 2024’.  Kuri uyu wa Kabiri tariki ya […]
Kayonza: Abantu 14 bafatiwe mu kirombe bacukura amabuye mu buryo butemewe
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano, inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Kayonza, yafashe abantu 14, bakoraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.  Bafatiwe mu kirombe giherereye mu mudugudu wa Rwinkwavu, akagari ka Nkondo mu murenge wa Rwinkwavu, mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 27 Ukwakira 2024, ahagana saa tatu […]
Miss Nshuti Divine Muheto arafunzwe
Polisi y’Igihugu yatangaje ko Miss Nshuti Divine Muheto ufite ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2022 afunzwe, nyuma yo gufatwa atwaye imodoka yasinze ndetse atanagira uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga. Polisi yemeje ko uyu mukobwa afunzwe ibicishije ku rubuga rwayo rwa X. Yagize iti: “Polisi iramenyesha ko Miss Muheto Divine yafashwe kubera gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha […]
Umutekano hejuru,Akarere ka Musanze inyuma muri serivisi-Raporo

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 29 Ukwakira 2024, mu Nteko Ishinga amategeko mu nama ihuriweho n’Imitwe yombi yakiriye kandi ishima raporo yatanzwe n’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere, RGB aho rwatanze raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2023/2024 na gahunda y’ibikorwa bya 2024/2025. Muri iyi raporo ni naho hagaragajwe uko uturere dukurikirana mu bijyanye n’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire […]
Jenerali wayoboye urugamba rwahiritse ku butegetsi Idi Amin yapfuye
Gen (Rtd) David Musuguri wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzania, yapfuye kuri uyu wa Kabiri afite imyaka 104 y’amavuko. Uyu mukambwe yaguye mu bitaro byo mu mujyi wa Mwanza aho yari amaze iminsi avurirwa. Gen Musuguri wabaye mu gisirikare cya Tanzania imyaka 46, yabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki imyaka umunani, hagati ya 1980 na […]
Minisitiri Sebahizi niwe urahagararira Perezida Kagame mu nama ya COMESA i Bujumbura
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Prudence Sebahizi agiye guhagararira u Rwanda mu nama ya 23 y’Isoko Rusange rya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (Common Market for Eastern and Southern Africa-COMESA), bitandukanye n’ibyavugwaga ko izitabirwa na Perezida Paul Kagame.  Ni inama iteganyijwe kuba ku wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024, i Bujumbura mu Burundi, u Rwanda ruzahagararirwa na Minisitiri […]
Malawi: Umunyapolitikekazi utavuga rumwe n’ubutegetsi arashinjwa gucura umugambi wo kwica perezida
Umunyapolitikekazi ukomeye utavuga rumwe n’ubutegetsi mu gihugu cya Malawi, Patricia Kaliati, yashinzwe gucura umugambi wo kwivugana Perezida Lazarus Chakwera . Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka UTM, Patricia Kaliati, yatawe muri yombi mu cyumweru gishize acyekwaho “gucura umugambi afatanyije n’abandi wo gukora icyaha gikomeye”. Ubwo yitabaga mu rukiko rwo mu murwa mukuru Lilongwe, kuwa Mbere, itariki 28 Ukwakira […]
Pentagon iravuga ko Koreya ya Ruguru yohereje ingabo 10,000 mu Burusiya
Abasirikare bagera ku 10,000 bo muri Koreya ya Ruguru boherejwe mu Burusiya kwitoza no kurwanya Ukraine mu “byumweru biri imbere”, nk’uko Pentagon yabitangaje ivuga ko byongereye cyane umubare w’abasirikare boherejwe na Koreya ya Ruguru ndetse bikanatera ubwoba ko intambara yo muri Ukraine ishobora kwaguka biturutse ku gutabara kwa gisirikare kwa Pyongyang . Ku wa Mbere, […]
Singapore: Ambasaderi Uwihanganye yitabiriye itangizwa ry’inama ya SWITCH 2024
Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 28 Ukwakira 2024, Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore, Jean De Dieu Uwihanganye, yitabiriye umuhango wo gutangiza icyumweru cya Singapore cyo guhanga udushya n’ikoranabuhanga (SWITCH) 2024, ari kumwe na bagenzi be bahagarariye ibihugu byabo muri iki gihugu n’intumwa mpuzamahanga. SWITCH 2024 yateguwe na Enterprises Singapore, ikigo cya leta cyiyemeje guteza […]
M23 irakoza imitwe y’intoki kuri Pinga
Umutwe wa M23 ku wa Mbere tariki ya 28 Ukwakira wegereye agace ka Pinga ko muri Teritwari ya Walikale, ku buryo isaha n’isaha ushobora kukigarurira. Pinga isanzwe ifatwa nk’ibirindiro bikuru by’umutwe witwaje intwaro wa NDC-R uyoborwa na ’Gen’ Guidon Shimiray Mwissa, akaba ari na we uyobora ry’imitwe ya Wazalendo. Aka gace gasanzwe kabamo ikibuga cy’indege […]
Paris: Rwamucyo ushinjwa uruhare muri jenoside yasabiwe imyaka 30 y’igifungo
Kuri uyu wa Mbere, itariki 28 Ukwakira 2024, abashinjacyaha mu Bufaransa basabiye igifungo cy’imyaka 30 uwahoze ari umuganga waburanishijwe i Paris kubera gukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu myaka mirongo itatu ishize. Eugene Rwamucyo, ufite imyaka 65, ni we muntu uheruka gushinjwa kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi muri Mata 1994 uburanishijwe […]
MONUSCO iri gukorera FDLR ubutasi: AFC/M23
Ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23, ryongeye gushinja Ingabo za Loni ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) gukorana n’abarimo FDLR. FDLR ni umwe mu mitwe igize ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo zimaze igihe zirwana na M23. Impande zombi kuri ubu zimaze icyumweru kirenga zirwanira muri […]
Gasabo: Umwana w’umunyeshuri yishwe na mugenzi we amukubise ingumi
Amakuru yatanzwe n’abatuye ahitwa mu Birembo bya Bumbogo mu gace bakunda kwita ku Byapa mu karere ka Gasabo, avuga ko mu masaha ya saa yine kuri uyu wa Mbere, tariki ya 28 Ukwakira 2024, umwana w’umunyeshuri yishe mugenzi amukubise ingumi nyuma yo kurwana nawe bapfuye umwembe yari yakuye mu gikapu cy’uwo munyeshuri wapfuye. Umwana wakubise mugenzi we […]
Abasirikare 600,000 b’u Burusiya bamaze gupfira mu ntambara – NATO
Umunyamabanga Mukuru mushya wa NATO, Mark Rutte, yemeje iyoherezwa ry’ingabo za Koreya ya Ruguru mu Burusiya kandi avuga ko bigaragaza “kwiyongera gukomeye” kw’amakimbirane. Rutte yavuze kandi ko Ingabo z’u Burusiya zirenga 600.000 zishwe cyangwa zikomerekera mu “ntambara ya Putin.” Hagati aho, Perezida wa Koreya y’Epfo, Yoon Suk Yeol, yabwiye Perezida wa Komisiyo y’u Burayi, Ursula […]
Rodri yegukanye Ballon d’Or, igikuba kiracika
Umunya-Espagne Rodri Hernandez ni we waraye wegukanye igihembo cya Ballon d’Or gisanzwe gitangwa n’ikinyamakuru France Football, nyuma yo guhigika abarimo umunya-BrĂ©sil Vinicius Jr. Uyu musore w’imyaka 28 y’amavuko, yegukanye iki gihembo nyuma yo gufasha ikipe y’Igihugu ya Espagne kwegukana Euro ya 2024. Yatwaranye na Man City kandi ibikombe birimo icya Premier league, Super Cup ya […]