Abasirikare 600,000 b’u Burusiya bamaze gupfira mu ntambara – NATO

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga Mukuru mushya wa NATO, Mark Rutte, yemeje iyoherezwa ry’ingabo za Koreya ya Ruguru mu Burusiya kandi avuga ko bigaragaza “kwiyongera gukomeye” kw’amakimbirane.

Rutte yavuze kandi ko Ingabo z’u Burusiya zirenga 600.000 zishwe cyangwa zikomerekera mu “ntambara ya Putin.”

Hagati aho, Perezida wa Koreya y’Epfo, Yoon Suk Yeol, yabwiye Perezida wa Komisiyo y’u Burayi, Ursula von der Leyen, ko uruhare rwa Koreya ya Ruguru ku rugamba rushobora kubaho “vuba kurusha uko byari byitezwe.”

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 29 Ukwakira 2024 ndetse, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Koreya ya Ruguru, Choe Son Hui, ari mu nzira yerekeza i Moscou, nk’uko bitangazwa n’Ibiro Ntaramakuru bya Leta, KCNA n’abayobozi b’u Burusiya.

Uru ni urugendo rwe rwa kabiri mu Burusiya mu byumweru bitandatu bishize kandi ruje mu gihe impungenge zikomeje kwiyongera ku ruhare rwa Pyongyang mu ntambara ya Moscou muri Ukraine.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *