Karongi: Ababariwe imitungo yabo amaso agahera mu kirere bagiye kwishyurwa

Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi bwasezeranyije abaturage babariwe imitungo yabo amaso agahera mu kirere ko bagiye kwishyurwa vuba. Bamwe muri bo bavuga ko bamaze amezi atatu barabujijwe uburenganzira mu mitungo yabo ku bw’ibikorwa by’inyungu rusange, ariyo bavanagaho amaramuko bigakomeza kudindiza iterambere ryabo. Aba ni bamwe mu baturage bafite imitungo mu i santere y’ubucuruzi ya Bupfune, ho […]

Uza sinzira, ugeze ryari?

Uyu munsi, buri wese n’umusaruro w’ibyemezo yafashe mu myaka ishize. Gusa benshi bagiraga amahitamo kubera ibihe banyuragamo, kubera kunezeza abandi, kubera ibigezweho, atari kubera abafashe umwanya wo kubitekerezaho. Igihe kirageze ko dufata imyanzuro ituma mu myaka iza, tuba umusaruro w’ibyo twatekerejeho kandi tunabihitamo. Ntakugendera ku mahirwe cyangwa mu cyuka cyo kurangazwa n’ibihe cyangwa abantu. Wa […]

Kremlin yateye utwatsi amakuru avuga ko Trump yavuganye na Putin

Perezidansi y’u Burusiya, Kremlin, yahakanye amakuru avuga ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuganye na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, aho bivugwa ko Trump yasabye Putin kudakomeza intambara muri Ukraine. Kuri uyu wa Mbere, itariki 11 Ugushyingo 2024, Umuvugizi wa Kremlin, Dmitry Peskov, yatangaje ko ibyatangajwe mu itangazamakuru ari “ibihimbano byuzuye”, […]

Polisi ya Canada yarashe mu cyico Umunyarwanda

Umunyarwanda witwa Kabera Erickson ku Cyumweru yitabye Imana aguye mu bitaro byo mu ntara ya Ontario muri Canada, nyuma yo kuraswa na Polisi yo muri iki guhugu. Ku wa Gatandatu tariki ya 9 Ugushyingo ni bwo Kabera wari ufite imyaka 43 y’amavuko yarasiwe mu nyubako yitwa Hamilton Apartment. Polisi ya Canada icyo gihe yatangaje ko […]

Rubavu: Akurikiranweho gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge

Ubushinjacyaha ku rwego rw’ Isumbuye rwa Rubavu bwakiriye dosiye y’umugabo ufite imyaka 40 y’amavuko ukurikiranyweho icyaha cyo gutunda no gucuruza ibiyobyabyenge . Uyu mugabo yafatiwe mu Karere ka Rubavu ku itariki ya 2/11/2024 ava mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo aza mu Rwanda atwaye urumogi rungana n’ibipfunyika 5 nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha […]

Uburusiya na DRC basinyanye amasezerano anyuranye y’ubufatanye

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Thérèse Kayikwamba Wagner, hamwe na mugenzi we w’Uburusiya , Sergey Lavrov, basinyanye amasezerano y’ubufatanye ku wa Gatandatu tariki ya 9 Ugushyingo 2024, mu rwego rwa gisirikare, ubuhinzi, ingufu, ibikorwaremezo n’ubuhahirane. Iyi gahunda yo gusinya aya masezerano yabereye muri kaminuza y’ubumenyi n’ikoranabuhanga ya Sirius mu gihugu cy’Uburusiya, […]

RDC yanyomoje iby’uko indege ya RwandAir yafatiwe i Cairo itwaye amabuye y’agaciro yayibwemo

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biciye muri Ambasade yayo mu Misiri, yahakanye inkuru ziri gucicikana zivuga ko hari indege itwara imizigo ya RwandAir yafatiwe i Cairo itwaye amabuye y’agaciro “yibwe” mu burasirazuba bwa RDC. Ni inkuru kuva ku wa Gatanu w’icyumweru gishize zikomeje gukwirakwizwa n’abiganjemo abanye-Congo ndetse n’abandi badacira akari urutega ubutegetsi bw’u Rwanda. Congo […]

Ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 3,8% mu Ukwakira 2024 – NISR

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda, cyatangaje ko mu kwezi k’Ukwakira 2024, ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 3,8% ugereranyije no mu Ukwakira 2023. Ibi byatangajwe ubwo iki kigo cyashyiraga ahagaragara igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro mu kwezi ku Ukwakira 2024. Ni igipimo ngenderwaho cyifashishwa mu bukungu bw’u Rwanda kiboneka hifashishijwe gusa ibiciro byakusanyijwe mu mijyi. A. Ibiciro mu […]

Kenya: Umusore w’Umurundi yaguye mu biro bya komisiyo y’uburenganzira bwa muntu

Umuturage w’Umurundi kuri iki Cyumweru, itariki 10 Ugushyingo 2024, yaguye ku biro bya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu muri Kenya (KNCHR) biherereye ku muhanda wa Kasuku uva ku muhanda wa Lenana. Polisi yavuze ko bakiriye amakuru aturutse aho ivuga ko hari umuntu waguye mu biro byabo nk’uko iyi nkuru dukesha ikinyamakuru The Star cyo […]

Rutshuru: Rurambikanye hagati ya M23 na FARDC muri Shonyi na Kavumu

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, itariki 11 Ugushyingo 2024, haravugwa imirwano hagati y’inyeshyamba za M23 n’Ingabo za FARDC zifatanyije n’inyeshyamba z’Abawazalendo ahitwa Shonyi na Kavumu muri Teritwari ya Rutshuru . Amakuru agaragara ku rubuga nkoranyambaga rwa X aravuga ko iyi mirwano, uruhande rwegereye leta rwita kurenga ku gahenge, yatumye abaturage benshi bava […]

Haiti: Hemejwe iteka ryo kwirukana Minisitiri w’Intebe umazeho amezi 6 gusa

Kuri iki Cyumweru gishize, inama y’inzibacyuho ya Haiti yashyizweho kugira ngo igarure gahunda ya demokarasi, yashyize umukono ku iteka ryo kwirukana Minisitiri w’Intebe w’agateganyo, Garry Conille. Byitezwe ko agomba gusimburwa n’umucuruzi Alix Didier Fils-Aime, wahoze atekerezwaho kuri uwo mwanya. Iri teka byari biteganijwe ko riza gutangazwa kuri uyu wa Mbere, itariki 11 Ugushyingo 2024, ariko […]

Abasirikare benshi ba Tchad biciwe mu mirwano na Boko Haram

Nibura Abasirikare 15 ba Tchad baguye mu mirwano yabahuje na Boko Haram kuwa Gatandatu. Ibi byemejwe ku Cyumweru, itariki 10 Ugushyingo 2024, n’Umuvugizi w’ingabo, Gen. Issakh Acheikh, agira ati: “Abasirikare 15 biciwe mu gikorwa abandi 32 barakomereka.” Acheikh yatangaje kandi ko iki gikorwa cyahitanye abarwanyi 96 ba Boko Haram, abandi 11 barakomereka, hafatwa intwaro n’ibindi […]

Ukraine yagabye ibitero karahabutaka bya drones ku Burusiya

Ukraine mu mpera z’icyumweru gishize yagabye ibitero bya za drone ku Burusiya, biba ibitero binini kurusha ibindi bibayeho kuva intambara y’ibihugu byombi itangiye. Minisiteri y’ingabo z’u Burusiya yavuze ko yaturikije ‘drones’ 84 za Ukraine mu turere dutandukanye tw’iki gihugu, zirimo izari zisatiriye Moscow. Ibi byatumye u Burusiya buhindurira icyerekezo indege zari kugwa ku bibuga by’indege […]

Umwe mu bagore barenga 400 bagaragaye biha akabyizi na Baltasar yamureze

Cristel Nchama uri mu bagore babarirwa muri 400 bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga biha akabyizi na Baltasar Engonga wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe iperereza ku mikoreshereze y’imari muri Guinée-Équatoriale, yamureze muri Gendarmerie ya kiriya gihugu. Baltasar yabaye ikimenyabose nyuma y’amashusho ye yagiye hanze yiha akabyizi n’abarimo umugore w’umuvandimwe we, uwa mubyara we, […]

Abapolisi bakuru barimo CP Basabose na ACP Twahirwa bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Polisi y’u Rwanda kuri iki cyumweru yatangaje ko abapolisi 154 barimo barindwi bo ku rwego rwa ba Komiseri bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru. Mu boherejwe mu kiruhuko cy’izabukuru harimo Commissioner of Police (CP) Denis Basabose wari usanzwe ari Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano w’ibikorwaremezo no kugenzura ibigo byigenga bicunga umutekano. Abandi nk’uko Polisi […]