Kenya: Umusore w’Umurundi yaguye mu biro bya komisiyo y’uburenganzira bwa muntu

Sangiza iyi nkuru

Umuturage w’Umurundi kuri iki Cyumweru, itariki 10 Ugushyingo 2024, yaguye ku biro bya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu muri Kenya (KNCHR) biherereye ku muhanda wa Kasuku uva ku muhanda wa Lenana.

Polisi yavuze ko bakiriye amakuru aturutse aho ivuga ko hari umuntu waguye mu biro byabo nk’uko iyi nkuru dukesha ikinyamakuru The Star cyo muri Kenya ivuga.

Ubwo abapolisi bahageraga, basanze umugabo aryamye hasi yataye ubwenge. Nyuma yaje kumenyekana ko ari Leonard Habimana, ufite imyaka 18.

Byaje kumenyekana ko uyu musore yari yagiye muri icyo kigo akerekana ko ari impunzi y’Umurundi yanditswe mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR).

Mu buryo butunguranye yahise yitura hasi ata ubwenge, mu kumusaka basanga afite agashashi karimo umuti wica imbeba kari katobowe gasigayemo umuti mucye, hamwe n’agacupa k’amazi ajya gusa umukara bisa nk’aho ari uwo muti yari yavanze n’amazi basanze mu gakapu yari afite.

Polisi ivuga ko abashinzwe ubutabazi bahageze bakamujyana ku Bitaro by’Akarere ka Mbagathi kugirango akomeza gukurikiranwa n’abaganga.

Ku rundi ruhande, mu Mudugudu wa Ahenyo muri Kisumu, abapolisi bavuze ko uwitwa Maurice Omondi Onyango ufite imyaka 39 yiyahuye ku wa Gatandatu ushize.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *